Igitabo “Goliyati Araguye” kirerekana inzira yo kurandura burundu ibiyobyabwenge

Igitabo “Goliyati Araguye” cyanditswe na Musenyeri Bilindabagabo Alexis wahoze ayobora itorero Angilikani muri Diyosezi ya Gahini kuri ubu uri mu kiruhuko cy’izabukuru.

Ni igitabo gikubiyemo ubutumwa bwereka Abanyarwanda inzira zo kurandura burundu ibiyobyabwenge agereranya n’igikoko kinini cyangwa se Goliyati uvugwa muri Bibiliya wari ugejeje habi ubwoko bw’Imana ariko akaza kwicwa na Dawidi wari umusore w’umugenda, nta bigango ndetse n’imbaraga z’umubiri afite.

Umuhango wo kumurika icyo gitabo wabereye ku Isomero rusange rya Kigali ku wa 29 Ukwakira 2019.

Musenyeri Bilindabagabo avuga ko uko ari nako u Rwanda rushobora guca ibiyobyabwenge nyamara hari abakomeye cyane bari mu bucuruzi bwabyo.

Ati “Kenshi abantu bagiye bavuga ku bakoresha ibiyobyabwenge, bati abana abana, ariko si bo kibazo, ikibazo ntabwo ari uwarozwe, ikibazo ni umurozi kubera ko ukuyeho umurozi, uwarogwa nta kibazo yagira, kandi ababikora barazwi. Muri iki gihugu hari ibintu byinshi byagiye bigerwaho kubera ubushake bwa politiki, ibyo rero na byo birashoboka. Burya nta munyabyaha ugira ingufu.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango w’aba guides mu Rwanda, Umulisa Pascaline, avuga ko igitabo cya Musenyeri ari impamba ku rubyiruko rw’u Rwanda. Ati “Kuri twebwe urubyiruko ni twebwe rimwe na rimwe ducuruza ibiyobyabwenge, ni natwe bigiraho ingaruka, mwibuke ibibazo byugarije igihugu cyacu birimo ihohotera rikorwa abana n’abagore, ubujura rimwe na rimwe abo bajura ni urubyiruko, imiryango yabo barayiyogoje, abenshi muri twebwe barapfuye abandi bari mu bigo bifasha abazahajwe n’ibiyobyabwenge.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, ushinzwe Ubuvuzi bw’ibanze, akaba yari n’umushyitsi mukuru muri uwo muhango, Dr. Ndimubanzi Patrick, yavuze ko kurwanya ibiyobyabwenge bisaba imbaraga za buri munyarwanda wese nk’uko ari na wo murongo igihugu cyafashe.

Ati “Igihugu cyacu cyafashe umurongo uhamye wo kurwanya no guhashya ikoreshwa, icuruzwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, kubera ko bigira ingaruka ku miryango yacu n’ubukungu bw’igihugu muri rusange, zimwe mu ngamba twafashe harimo no gukomeza gukora ubushakashatsi tukumva mu mizi aho ibibazo bitangirira, kugira ngo tubashe no kubikemura.”

Umwe mu baganga ukorera mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe bya Ndera watanze ubuhamya, yavuze ko guhera mu 2013 kugeza mu kwa munani uyu mwaka, ibyo bitaro bimaze kwakira abarwayi ibihumbi 11,510 bakoresheje ibiyobyabwenge.

Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima ku bantu bafite indwara zo mu mutwe, bwerekanye ko 0,3% ari ukubera ibyobyabwenge, ni ukuvuga abantu basaga ibihumbi 40, naho 1,6% bafite indwara zo mu mutwe kubera ko babaswe n’inzoga.

Musenyeri Bilindabagabo yavuze ko yatekereje kwandika iki gitabo cy’amapaji 201, nyuma y’imyaka 14 atangiye kwinjira mu rugamba rwo gufasha Leta kurandura ibiyobyabwenge ku butaka bw’u Rwanda.

Ni igitekerezo avuga ko yagize nyuma yo kubona bamwe mu basore byakoresheje bakica mugenzi wabo umuryango we ugasigara mu gahinda na bo bagafungwa bakiri bato.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka