Abanyarwanda nibatandika, u Rwanda ruzazima- Rosalie Ndejuru

Impuguke mu ishyinguranyandiko n’icungwa ry’amasomero, Rosalie Ndejuru, ahamya ko iyo abantu batandika ngo banasome ibiranga umuco wabo bageraho bakazimirira mu w’abandi.

Rosalie Ndejuru (wambaye indorerwamo) aha igihembo umwe mu batsinze
Rosalie Ndejuru (wambaye indorerwamo) aha igihembo umwe mu batsinze

Zabivuze mu mpera z’icyumweru gishize ubwo bamwe mu banditsi nyarwanda b’ibitabo bahuraga bagamije kureba uko umwuga wo kwandika uhagaze mu Rwanda ndetse n’uko ibitabo bandika byaba iby’abana n’ibindi byakwiyongera kuko kugeza ubu ngo bikiri bike.

Ndejuru avuga ko Abanyarwanda bagenda cyane, batuye hirya no hino ku isi bityo ko bagomba gukomeza kumenya iby’iwabo.

Agira ati “Nitutandika tuzazima kuko Abanyarwanda tuba turi kumwe n’abantu b’ibihugu n’imico bitandukanye. Nitutandika rero iby’iwacu, abana, abuzukuru n’abuzukuruza bacu ntibazaba bakiri Abanyarwanda, abandika rero nimwandike byinshi byo gusoma by’umuco wacu bityo dukomeze kuba abo turi bo”.

Arongera ati “Ikintu kikitugoye ubu ni uko tudafite ibitabo bihagije byo gusoma ngo abato n’abakuru basome ariko basoma ibitabo byanditswe n’Abanyarwanda kandi ari na bo bigenewe. Aho ni ho tugomba gushyira imbaraga kandi aho tugeze ni heza”.

Akomeza avuga ko kwandika ari uguhanga kandi ko binasigasira ubumenyi bw’umwanditsi ari yo mpamvu akangurira ababishoboye kubyiga bakandika.

Igikorwa cyitabiriwe n'abantu batandukanye bafite aho bahuriye no kwandika no gutunganya ibitabo
Igikorwa cyitabiriwe n’abantu batandukanye bafite aho bahuriye no kwandika no gutunganya ibitabo

Umwe mu banditsi b’ibitabo by’abana, Martine Uwacu Karekezi, avuga ko uruganda rw’ibitabo kugeza ubu rutaragera aho gutunga umwanditsi.

Ati “Ubu amasezerano umwanditsi agirana n’inzu ntangazabitabo ntabasha kumufasha ngo atere imbere ku buryo yabijyamo n’umutima we wose. Ibyo bituma umwanditsi acika intege, akandika igitabo kimwe uyu mwaka akazongera bitinze ahubwo akajya gushaka aho inyungu zisumbuye”.

Icyifuzo cye ngo ni uko umwanditsi yatekerezwaho bihagije, inzego zibishinzwe zikamuha ubushobozi bityo akandika afite umwete n’ibitabo bikagwira.

Micomyiza Isaï, ukuriye ihuriro ry’abanditsi b’ibitabo by’abana (RCBO), we avuga ko gutunganya ibitabo bibahenda bigatuma hari n’abatabigura bavuga ko bihenze, akagira icyo yisabira Leta.

Ati “Kugira ngo ibitabo bihenduke ni uko ibikenerwa mu kubikora na byo byaduhendukira. Aha twasaba Leta ko ibikoresho byijira mu gihugu bijyanye no gukora ibitabo byakurirwaho burundu imisoro cyangwa ikagabanywa, iyo yaba ari ntambwe nziza yo gufasha abantu gusoma”.

Yongeraho ko ibigo bitunganya ibitabo kugeza ubu bitinjiza nk’uko byifuzwa, kuko ngo ikigo gishobora gusohora ibitabo 3000 hagashira imyaka irenga itatu bitaragurwa byose.

Alex Alubisia, umuyobozi wa gahunda ya Mureke Dusome, atanga igihembo
Alex Alubisia, umuyobozi wa gahunda ya Mureke Dusome, atanga igihembo

Muri ibyo biganiro, baboneyeho no guhemba inzu ntangazabitabo, abanditsi n’abashushanya mu nkuru bagaragaje ubuhanga kurusha abandi, igikorwa cyatewe inkunga n’Umuryango mpuzamahanga wita ku bana (Save the Children) n’abandi bafatanyabikorwa ba RCBO.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abanyarwanda nyamwinshi ntabwo bakunda KWANDIKA no GUSOMA.Birababaje cyane.Nta kuntu wajijuka utazi gusoma.Jyewe ubandikira,ndi umwe mu bantu batanga ibitabo byinshi ku buntu byo gusoma.Ariko ababisoma ni nka 5%.
Reba umuhati,imbaraga,igihe,amafaranga dukoresha kugirango bibagereho!!Ikindi gitangaje,nuko abanyarwanda hafi ya bose batunze Bible imuhira.Ariko ni bake cyane bazi ibirimo.Bazi "utuntu duke"cyane.Urugero,ntabwo bazi ko abantu bose bibera mu byisi gusa,ntibakunde ibyerekeye imana,ibafata nk’abanzi bayo nkuko tubisoma muli yakobo 4,umurongo wa 4.Ibyo bikazababuza kubona ubuzima bw’iteka no kuzuka ku munsi wa nyuma.

Kanobana yanditse ku itariki ya: 1-10-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka