Abanditsi b’ibitabo bacibwa intege n’uko Abanyarwanda badasoma

Bamwe mu banditsi b’Abanyarwanda baravuga ko kubera umuco wo kudasoma n’iterambere ry’ikoranabuhanga abantu bahitamo kwirebera imyidagaduro kuri za murandasi cyangwa bakareba televiziyo ntibasome ibitabo.

'Urubyiruko Dufitanye' igihango ni kimwe mu bitabo byanditswe na Hategekimana Richard uhagarariye urugaga rw'abanditsi mu Rwanda
’Urubyiruko Dufitanye’ igihango ni kimwe mu bitabo byanditswe na Hategekimana Richard uhagarariye urugaga rw’abanditsi mu Rwanda

Kigali Today yaganiriye n’umwanditsi witwa Bavugempore Jean De Dieu wanditse ibitabo nka ‘Kajangwe yitura Imbeba’ cyasohotse mu mwaka wa 2017 ndetse n’ikindi cyitwa ‘Impano iturutse i Bwami’ cyasohotse mu mwaka wa 2016.

Avuga byinshi bahura na byo mu mwuga bakora aho agira ati “Umuco w’Abanyarwanda wo kudasoma uri mu bituma ibyo dukora bitamenyekana. Nigeze kugerageza kujya menyekanisha ibitabo ariko hakabura abaza kandi biba bihenze ibyo binca intege ndabihagarika. Ikindi tubura abadutera ingabo mu bitugu ngo byibura bashime n’ibyo twakoze naho batabigura.”

Bavugempore yakomeje kandi avuga ko abantu bahitamo kwirebera televiziyo n’ibindi ariko badafata gusoma nka kimwe mu bintu bakora mu gihe baruhuka.

Ugendeye ku mateka y’u Rwanda, Abanyarwanda bakoreshaga ubuvanganzo nyemvugo na nyuma y’umwaduko w’abazungu abari barize bari bakiri bake bikuza umuco wo kudasoma. Ibi ni ibyagiye bigarukwaho n’abanditsi.

Uwitwa Hategekimana Richard uhagarariye urugaga rw’abanditsi mu Rwanda akaba n’umwanditsi w’ibitabo bitandukanye nk’ icyitwa ‘Impinduramatwara intwari Paul Kagame’ cyasohotse mu mwaka wa 2017, ‘Igihango cy’urubyiruko na Paul Kagame’ cyasohotse muri 2018 na we yagize icyo avuga ku mpamvu itera kutamenyekana kw’ibitabo by’Abanyarwanda.

Aragira ati “Kuba mu Rwanda nta mategeko agenga imyandikire y’ibitabo ni imwe mu mbogamizi duhura na zo abasomyi ntibatumenye. Uretse ko Abanyarwanda na bo bifitemo umuco wo kudasoma. Nk’ubu urugero naguha muri Karitasi abanditsi bohereje 12 bashyizeyo ibitabo ariko kugeza ubu haguzwe ibitabo 2 gusa mu myaka ibiri ishize. Ibyo ni ibikwereka ko rwose na bo baduca intege.”

Yakomeje kandi avuga ko kubera Perezida Paul Kagame ukomeza kubaha umurongo mwiza bizabafasha gukomeza kubona inganzo nziza yo kwandika, icyakora avuga ko hari n’abatamenyekana kubera ireme ry’ibyo bandika.

Mu Rwanda hari urugaga rw’abanditsi (Rwanda writers federation) rwashinzwe muri uyu mwaka wa 2019 mu kwezi kwa Gashyantare. Rugizwe n’abanyamuryango 83. Kurujyamo nta kindi bisaba uretse kuba uri umwanditsi kandi wandika ibintu bifite ireme by’umwihariko ukaba warasohoye byibura igitabo kimwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Bagenzi banjye nkumbuye,
Mbandikiye mbagezaho inkuru ibabaje,yerekeranye n’igitabo cy’Inganji Karinga navuguruye,nifuzaga ko cyaboneka mu Rwanda.Twacyohereje iKigali muri Imprimerie yitwa Nika Printers.Kimaze gusohoka,Agence ya RIB ngo yaraje iragitwara,kandi kugeza ubu hashize umwaka ntacyo nari namenya.Ese ubundi igitabo cyose cyandkiwe mu Rwanda kibanza kwemerwa na RIB? None rero nabasabaga kumbariza muri RIB icyo nakora ngo bakirekure.

Murakoze,
Israel Ntaganzwa, New York

Israel Ntaganzwa yanditse ku itariki ya: 18-11-2022  →  Musubize

Mu by’ukuri koko abanyarwanda ntibakunda gusoma ariko kuko uburere n’uburezi bitorezwa mu mashuri,ibitabo byasumwe kandi bigashimwa ,byagombye guherwaho bikajya mu mashuri bigasomwa murwego rwo gutoza abana gusoma bakiri bato kandi bakabikurana kuko igiti kigororwa kikiri gito.NK’icyifuzo cyanjye bazamura amasomero mu mashuri kuko mu mashuri nta bitabo bihagije byo gusoma bihari.
ibitabo byo gusoma kandi bigomba kuba biryoshye ari umwimerere n’amashusho arimo akaba agaragaza ikiremwa uko cyaremwe kandi byanditse bikurikije amategeko y’imyandikire y’Ikinyarwanda.

MWISENEZA Innocent yanditse ku itariki ya: 14-02-2022  →  Musubize

ikigitabo ni ingenzi kigura angahe ese umuntu yaki downloadinga

NDANYUZWE JEAN BAPTISTE yanditse ku itariki ya: 25-10-2021  →  Musubize

Nibyo koko nago bimenyewe nku umuco gusoma,
Gusa haracyari n intege nke mukumenyekanisha abihangano byabandindtsi,

Ndetse nubushobozi bucye kubaba bashaka gusoma ariko bakaba batabaona uko bagura ibyo bitabo,

Akenshi usanga dusoma ibyahandi bitewe nuko aribyo tubona kuburyo bworoshye (Online)

Mr Juvenile yanditse ku itariki ya: 17-08-2021  →  Musubize

Nibyo koko nago bimenyewe nku umuco gusoma,
Gusa haracyari n intege nke mukumenyekanisha abihangano byabandindtsi,

Ndetse nubushobozi bucye kubaba bashaka gusoma ariko bakaba batabaona uko bagura ibyo bitabo,

Akenshi usanga dusoma ibyahandi bitewe nuko aribyo tubona kuburyo bworoshye (Online)

Mr Juvenile yanditse ku itariki ya: 17-08-2021  →  Musubize

Ikibazo ariko nkibona no mu kutabimenyekanisha. Ubu nkibi bitabo birimo bivugwamo hano ni bwo nabyumva kandi ni ingenzi gusoma. Ni ugushaka uburyo twese twabimenya. Mukazamura imenyekanisha. Bityo tukamenya byinshi ku iyandika ryo mu Rwanda.

Ismael yanditse ku itariki ya: 16-07-2019  →  Musubize

Mu by’ukuri umuco wo gusoma ibitabo nturacengera mu Banyarwanda, abanditsi ni byiza ko bandika kandi ibitabo bikaba byinshi ku isoko kuko bizatuma biboneka ahantu henshi kandi ku giciro cyo hasi bityo n’abasomyi bakabigura .

Ikindi cyakorwa kugira ngo umuco wo gusoma usakare, ni uko buri Munyarwanda gusoma yabigira inshingano yaba abakuru n’abato, cyanecyane abarezi n’ababyeyi bakabitoza abakiri bato bityo uwo muco bakawutora hakiri kare.

Kabebe yanditse ku itariki ya: 16-07-2019  →  Musubize

Oya, abanyarwanda dufite ahubwo ikibazo cy’ibitabo bigihenze ku isoko ndetse no kutabona easily aho bigurishirizwa. Mudukosorere ibyo, hanyuma murebe ko tudatangira gusoma.

Bruce yanditse ku itariki ya: 14-07-2019  →  Musubize

Ngirango abanditsi nabo bakwikubita agashyi bakareka kujya bandika ibyo babwiwe n’amaranga mutima bakandika facts kandi bakaba objective. In academia subjective feelings are dangerous.

Elias yanditse ku itariki ya: 14-07-2019  →  Musubize

Ubwo Feelings ushatse kuvuga ni izihe? Birashoboka ko umuntu yakwandika icyo nakwita Fiction ( story ivuga ibintu bitabayeyeho) undi akandika opposite Nonfiction ( ariho umuntu yandika ibyahayeho) byose bigamije kwigisha rubanda nyamwishi basoma. Icyo umwanditsi nk’uyu adakwiye kwibagirwa ni ugu kora quote.

ALIAS yanditse ku itariki ya: 15-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka