Urugo rwe yaruhinduye ishuri ryigisha imibereho yo hambere mu Rwanda (Amafoto)

Urugo ruri mu Mujyi wa Kigali rwahindutse ishuri ry’ubuzima bwa buri munsi bwo hambere mu Rwanda, aho abarimu bigisha Ikinyarwanda bavuga ko hatumye baruhuka imvune zo kuba barigishaga amagambo atumvikana.

Mu rugo kwa Nyirahakiziyaremye harimo ibikoresho byigisha imibereho yo hambere mu Rwanda
Mu rugo kwa Nyirahakiziyaremye harimo ibikoresho byigisha imibereho yo hambere mu Rwanda

Hari ibikoresho bya kera kuva ku byo Abanyarwanda bo hambere baryamagaho, imyambaro yitwaga impuzu, ingobyi zahekwagamo abana hamwe n’iz’abarwayi, abami cyangwa abageni, isekuru n’urushyo, umuvure bengeramo, imbehe n’uducuma, kugera no ku bikoresho by’umuziki nk’inanga, imyirongi n’ingoma.

Nyirahakiziyaremye Frida w’imyaka 47 y’amavuko (Twigeze kuganira agaragaza ko ari n’umuhinzi bw’imboga mu rugo rwe), avuga ko adashobora guheranwa n’ubukene cyangwa ubwigunge bwo kuba ari we wenyine atunze urugo rurimo abana 7.

Nyirahakiziyaremye atuye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko, Akagari ka Nyagatovu, Umudugudu wa Bukinanyana, akaba yarafashe igihe kigera ku myaka itanu ajya hirya no hino mu Gihugu, gushakisha imfashanyigisho zizaba zigize ishuri rye.

Abana bahava bashize amatsiko menshi kubyo bigishwa mu Kinyarwanda
Abana bahava bashize amatsiko menshi kubyo bigishwa mu Kinyarwanda

Yagize ati "Twatangiye dukusanya ibikoresho bya kera nk’ariya mafaranga yitwaga Urumiya ya Congo Belge, ubu turacyashakisha ibikomo n’imiringa bya kera ngo tubyongeremo, ariko wabonye ko hari intebe za Kinyarwanda, ibyansi, ibisabo, imbehe n’ibindi."

Umwarimu w’isomo ry’Ikinyarwanda mu ishuri ryitwa Ruyenzi International School, Dorothée Mukabalinda, ari mu bazanye abanyeshuri kwa Nyirahakiziyaremye, kureba ibikoresho bitandukanye byakoreshwaga mu Rwanda, hamwe no kwiga imirimo imwe n’imwe.

Abana yigisha mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza basanze yarataze ibitoki, bahava banyweye umutobe biyengeye, baseye amasaka n’uburo ku rusyo, basekuye imyumbati mu isekuru barayiyungurura ivamo ifu, bashoboye no gucunda amata bakoresheje ibisabo, banacyuza ubukwe bwa Kinyarwanda.

Abana basuye Nyirahakiziyaremye abambika impuzu, bahagaze uruhande rw'umubyeyi ugeze muzaburu, umuturanyi wa Nyirahakiziyaremye
Abana basuye Nyirahakiziyaremye abambika impuzu, bahagaze uruhande rw’umubyeyi ugeze muzaburu, umuturanyi wa Nyirahakiziyaremye

Mukabalinda avuga ko yajyaga ahura n’ikibazo cyo kwigisha Ikinyarwanda abanyeshuri batumva, bitewe n’uko bamusobanuza amagambo agize iryo somo akabura icyo akora.

Mukabalinda ati "Navugaga icwende umwana ntiyumve icyo ari cyo, nkamusobanurira ko rwabaga ari urweso bashyiragamo amavuta y’ibirunge bagatereka hejuru y’inkono, umwana akambaza ngo ’urweso rwo ni iki’, nkabura icyo mvuga."

Mukabalinda avuga ko yageragezaga kubashushanyiriza ku kibaho amagambo y’ikinyarwanda arimo kuvuga ntibayumve neza, ariko ngo bashize amatsiko neza bigereye aho babona ibyo bikoresho byose.

Abana bajya mu rugo rwa Nyirahakiziyaremye kwiga imirimo itandukanye yakorwaga mu Rwanda rwo hambere
Abana bajya mu rugo rwa Nyirahakiziyaremye kwiga imirimo itandukanye yakorwaga mu Rwanda rwo hambere

Mukabalinda avuga ko mu isaha imwe abanyeshuri bamaze kwa Nyirahakiziyaremye, bamenye ibyo bize byose mu myaka itatu ishize.

Nyirahakiziyaremye avuga ko nta kiguzi arashyiraho cy’amashuri aza gusura urugo rwe, ariko ko hari abakomeje kumugaragariza ko bakeneye kwiga imibereho y’Abanyarwanda bo hambere, ndetse no kwiyubutsa umuco gakondo ugenda ucika.

Ishuri ryo mu rugo rwa Nyirahakiziyaremye, uretse gusurwa n’andi mashuri yemewe na Minisiteri y’Uburezi, na we ubwe afite abana barenga 40 baza kwiga umuco n’imibereho gakondo.

Nyirahakiziyaremye yitwikiriye isinde abashumba bakoresha mu kugama imvura
Nyirahakiziyaremye yitwikiriye isinde abashumba bakoresha mu kugama imvura
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ikigitekerezo ni Inyamibwa gisigasiye umuco gakondo ,abanyarwanda bakamenya ibikoresho bya koreshwaga n’abakurambere!

Havugimana joshua yanditse ku itariki ya: 8-06-2024  →  Musubize

Ikigitekerezo ni Inyamibwa gisigasiye umuco gakondo ,abanyarwanda bakamenya ibikoresho bya koreshwaga n’abakurambere!

Havugimana joshua yanditse ku itariki ya: 8-06-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka