Ikigo gishinzwe Iterambere (RDB kirizeza) abakunzi b’umuco nyarwanda ko kirimo gushakisha abashoramari bazubaka site zitandukanye zikorerwamo ubukerarugendo bushingiye ku muco.
Ingoro y’amateka kamere iherereye ahazwi nko kwa Richard Kandt mu Mujyi wa Kigali, yamaze guhindurirwa inyito yitwa "Ingoro ya Richard Kandt" mu rwego rwo kurushaho kugaragaza amateka nyakuri y’Abanyarwanda mbere y’umwaduko w’Abadage no mu gihe cy’ubukoroni bwabo mu Rwanda.
Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside (Campaign Against Genocide Museum).
Abakunzi b’imbyino n’indirimbo gakondo n’abanya-Musanze by’umwihariko ntibazicwa n’irungu kuko mu Karere ka Musanze hagiye kubera iserukiramuco ry’izo mbyino.
Nyuma yo kwerekwa filime “Miracle and the Family”, abanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye rya "Saint André" riri i Nyamirambo batangaza ko bazakora ibishoboka byose kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Abaturage bo muri Kamonyi bifuza ko “Ku bitare bya Mpushi” aho umwami Ruganzu II Ndoli yanyuze hatunganywa hakaba ahantu ndangamateka.
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Julienne Uwacu atangaza ko guhera muri 2017 amashuri agiye kujya yigisha ibijyanye n’umuco Nyarwanda kugira ngo abana bakurane ubumenyi bufite umuco.
Ikigo Iriba ry’umurage ndangamateka, kirasaba Abanyarwanda kwandika no kwibikira amateka ubwabo kuko ngo hari menshi akibitswe n’abakoronije u Rwanda.
Ikondera ni kimwe mu bikoresho bikoreshwa n’ababyinnyi b’injyana gakondo zo mu Rwanda ariko hari abatazi akamaro n’inkomoko yaryo.
Abasigajwe inyuma n’amateka ngo bishimiye ko basigaye basangira n’abandi Banyarwanda kandi mbere bitarabagaho, bakaba babikesha gahunda y’Ubumwe n’ubwiyunge.
Mu muco Nyarwanda, Abanyarwanda bagiraga imigenzo ikomeye yo “kwirabura no kwera” yabafashaga kwakira urupfu rw’uwabo, ikanabafasha kudaheranwa n’agahinda.
Sena y’u Rwanda irasaba Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera kwandika amateka ya Rukara rwa Bishingwe kugira ngo atazibagirana.
Ubuyobozi bw’Akagari ka Ntango mu Murenge wa Nyabitekeri buravuga ko bwatangiye ubukangurambaga ngo umuco wo gutanga isake uhaba ucike burundu.
Bamwe mu baturiye umusozi wa Huye bavuga ko bajya bumva amateka yo mu bisi byawo kwa Nyagakecuru, ariko ngo ntibarajyayo.
Abatuye Umurenge wa Rubengera, mu Karere ka Karongi bavuga ko batiyumvisha uburyo byemejwe ko igiti kizwi nk’Imana y’abagore kigiye gutemwa.
Umwanditsi akaba n’umushakashatsi, Innocent Nizeyimana, yamuritse igitabo kivuga ku mateka y’u Rwanda kuva mu gihe cy’ubukoloni yise “Ubumwe bw’Abanyarwanda mu mateka yabo.”
Minisiteri y’Umuco yateguye umushinga w’itegeko rijyanye no kwandikisha umurage ndangamuco n’ubumenyi gakondo mu rwego rwo gusigasira amateka y’u Rwanda.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buravuga ko bugiye gusana inyubako yafungiwemo umwami Yuhi V Musinga hagamijwe kugirango ibimenyetso by’amateka bitibagirana.
Umwanditsi Nizeyimana tariki ya 14 Kanama 2015 yamurikiye Abanyarubavu igitabo “Ubumwe bw’abanyarwanda mu mateka yabo” gikubiyemo amateka y’u Rwanda.
Abashinzwe gutora abarinzi b’igihango batangaza ko bizeye ko hari byinshi abakibyiruka bazigira ku bazatorwa, bikazatuma bakurana umuco Nyarwanda no gukunda igihugu nk’uko byahozeho kera.
Umuyobozi w’Ishami ryerekeranye n’ibya Politiki no kwimakaza Uburere Mboneragihugu muri Polisi y’igihugu, SSP Teddy Ruyenzi, asaba urubyiruko kurangwa n’umuco wo gukunda igihugu, no kubungabunga umutekano wacyo.
Nk’uko twabibasezeranyije mu nkuru yacu yo ku wa 09 Mata 2015, muri iki gice cy’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, tugiye kwibanda ku butwari bamwe mu batutsi bagize mu kurwanaho ndetse na bamwe mu bagerageje kwifatanya na bo babafasha cyangwa babahisha. Iby’aya mateka tubikesha ahanini ubuhamya bwa bamwe mu barokotse (…)
Akarere ka Ngororero ni kamwe mu twazahajwe cyane na Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Aka karere ubu gafite inzibutso 7 zose hamwe, zibitse imibiri y’abantu ibihumbi 42 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri aka karere, abatutsi 2200 ni bo bonyine babashije kurokoka.
Dr Rutangarwamaboko Modeste , Umuyobozi w’ Ikigo Nyarwanda cy’ubuzima bushingiye ku muco akaba ari n’ inzobere mu muco, amateka n’ubuzima bwa muntu by’umwihariko ubushingiye ku myumvire, imyitwarire, imitekerereze ndetse n’imyitwarire, muri iki gihe cy’iminsi ijana twibuka ku nshuro ya 21 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi , (…)
Santere ya “Ndabanyurahe” iri mu Kagari ka Kanyamwumba mu Murenge wa Nyange ho mu Karere ka Musanze, uyinyuramo ugana mu Murenge wa Kinigi uhana imbibi na Pariki y’Ibirunga.
Mu gihe abagore bamwe na bamwe basangiye umugabo bakunze kurebana ay’ingwe, mu kagari ka Muyira, umurenge wa Rusebeya mu karere ka Rutsiro hari abakecuru babiri bashatse umugabo umwe ariko babanye neza kandi barasabana.
Impuguke mu muco w’u Rwanda n’amateka yarwo, akaba n’Umujyanama mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Nsanzabaganwa Straton, arasaba Abanyarwanda bose guha agaciro umuganura kuko ari ipfundo ryo kwimakaza ubumwe, ibyishimo no gukunda umurimo uteza imbere abaturage n’igihugu muri rusange.
Aho umwami Mibambwe wa III Sentabyo yabaye i Mbilima na Matovu hagati yo mwaka wa 1741 na 1746, haracyagaragara bimwe mubiti yaba ibyari ku marembo n’ibindi byari uruzitiro.
Abakomoka mu muryango wa Rukara rwa Bishingwe batuye mu mu murenge wa Gahunga, mu karere ka Burera, basaba ko mu gace Rukara rwa Bishingwe akomokamo hakubakwa inzu cyangwa hagashyirwa ikindi kimenyetso kigaragaza amateka y’uyu mugabo.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe kongerera ubumenyi abakozi (RMI) kiri i Murambi ho mu karere ka Muhanga kiratangaza ko bashobora kuzakusanya amateka yo kuri uyu musozi wa Murambi akajya hamwe kuburyo yabungwabungwa ndetse akajya anakurura ba mukerarugendo.