Urupfu rw’Umwami Ndahiro Cyamatare rugiye gushyirwa mu mateka

Rubingo, ni umwe mu bahinza bamenyekanye mu Rwanda ndetse bakamamara nka Nyagakecuru wo mu bisi bya Huye.

Aha niho hari hateretse inzoza za Rubingo wishwe na Ruganzu
Aha niho hari hateretse inzoza za Rubingo wishwe na Ruganzu

Amateka avuga ko Rubingo yatinyutse kwica umwami Ndahiro Cyamatare se wa Ruganzu Ndoli anigarurira u Rwanda.

Ruganzu, umwami uzwiho kuba yari afite ubuhanga buhanitse ndetse n’ubugenge bamwe bagereranyaga n’amashitani cyangwa ubuhanga bwa Nyagasani, yakuranye inzika yo kuzahorera se.

Yabigezeho ubwo yigiraga umuhinzi agatunguka aho Rubingo yari atuye agasanga bahingishije na we akabafasha guhinga yarangiza agakubita ifuni wa muhinza Rubingo akamwica.

Byatumye abagaragu ba Rubingo n’ingabo ze bahita bayoboka Ruganzu maze banywa inzoga bari biteretse bashira inyota. Aho hantu basangiriye ni ho hahise hitwa ku nzoga za Rubingo.

Ni ku musozi wa Jali hejuru, ahantu hagaragara nk’ahari ibitare n’utwobo bavuga ko ari two bashingagamo imiheha ubundi bagasangirira ku ntango ya Ruganzu yagabiwe na Rubingo.

Umwe mu bahaturiye witwa Muzatsinda Jean Damascene ufite imyaka 68, avuga ko yakuze bavuga ko kera hahoraga habiramo amazi ndetse hakaba haragaragara ikirenge cy’umwami Ruganzu. N’aho umwami yanyuze agenda ngo bahise mu kiryamo cy’inzovu kubera ko hitse cyane.

Yagize ati “Twakuze tubona aha hantu bahubaha cyane ndetse abantu bahagera bakahasangirira ndetse bakanivuga, bakavuga ko ari ho Umwami Ruganzu yasangiriye n’ingabo za Rubingo amaze kumwica ndetse no gusubiza agaciro u Rwanda.”

Ku nzoga za Rubingo abantu barahahurira bakibuka amateka
Ku nzoga za Rubingo abantu barahahurira bakibuka amateka

Rukizangabo Aloys, umwe mu bakurikira amateka y’u Rwanda yibutsa Abanyarwanda ko nta wundi muntu uzakunda amateka yabo kubarusha.

Ati “Kuki ugera ahantu nk’aha h’amateka ukumva wahakerensa ukavuga ko atari byo, nyamara ugafata indege ukajya muri Isiraheri ugiye kureba ishyamba rya Getsemani cyangwa i Gorogota, nta kindi wahabona uretse ayo mateka bazakubwira cyangwa wasomye! Birakwiye ko natwe dukurikiza urwo rugero ngo twerekane amateka yacu.”

Umwe mu bakozi ba komisiyo y’igihugu ya UNESCO, Kajuga Jerome avuga ko igihe kigeze ngo ibikorwa ndangamateka bibungabungwe kandi bibyare umusaruro ku gihugu.

Ati “Hari ibimenyetso ndangamateka byinshi biri mu Rwanda, bikwiye kubungabungwa abantu bakabimenya ndetse bakagira umwanya wo kumenya amakuru yabyo bityo bigatangira gutanga umusaruro, tuzagenda tubikoraho byose.”

Mu kiryamo cy’inzovu no ku nzoga za Rubingo hamaze gushyirwaho uburyo abantu bashobora kujya bahasura bakabwirwa amateka yaho.

Abafite umwanya wo kuruhuka bakaba baharuhukira, ngo banateganya ko mu minsi ya vuba bazahakora neza kugira ngo harusheho kuba heza no kugira ibikorwaremezo bikwiye byafasha abakerarugendo bahasura.

Amatsinda nk’ibisumizi (ingabo za Ruganzu), Iriba, Ruganzu n’andi akora umukino wo guterera imisozi agamije no gusura ibyo byiza nyaburangwa byaranze amateka y’Abanyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Ese nyagacecuru yari muntuki.

Jean credo yanditse ku itariki ya: 19-03-2021  →  Musubize

rubingo ntago ari nyagacyecuru ntibakabeshye nyagacyecuru yitwaga Nyirarunaga.

davinci yanditse ku itariki ya: 5-05-2020  →  Musubize

Umwami w’u Rwanda Ndahiro Cyamatare yishwe n’umwami w’ibunyabungo witwaga Nsibura.

Kabanda yanditse ku itariki ya: 11-03-2020  →  Musubize

mwakoze, njewe mfite ikibazo mfite, nturuka kisoro district, muri uganda ariko hari ahantu mu ga centre kokukigo nizeho twajaga musi yurutare batwigisha uko aho hantu ruganzu yabasuraga akaza nabakobwa bibwami, nahabonye urwanzikisho bana tubwira ko bahanzikiraga amasaka, ikibuye ba katwemeza ko yari intebbe yumwami ariko hakabaho sign yikirenge cyo batwigishaga ko ari umwami wahakandagiye, niba hari mwaba hari ibyo mubiziho mwanyamba nje mbamurujijo rwinshyi

angellinah yanditse ku itariki ya: 3-10-2019  →  Musubize

uwo muntu uvuga ko rubingo atariwe wishe cyamatare nadusobanurire kurushaho kugirango tutamenya amafuti!

alias yanditse ku itariki ya: 1-07-2019  →  Musubize

Cyamatare yishwe numwami w’ubunyoro witwaga NSIBURA NYEBUNGA ibyo banditse kon yishwe na Rubingo ntabwo aribyo.

KAKA yanditse ku itariki ya: 4-11-2019  →  Musubize

Muramenye mutazandika ibinyoma ntabwo Rubingo yigeze yica Umwami Ndahiro Cyamatare! Ariko koko buri were azajya yitora ngo agiye kwandika amateka y’u Rwanda, kandi atanayazi??!!!

Muranshake, nyabavire imuzi ariko ntimuzabeshye abana b’Abanyarwanda!!!

Mujyanama yanditse ku itariki ya: 19-10-2018  →  Musubize

rata ntabwo aribyo

KAKA yanditse ku itariki ya: 4-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka