Urubyiruko rwa ADEPR ngo rufitiye umwenda ingabo zahagaritse Jenoside

Urubyiruko rw’Itorero rya Pantekote mu Rwanda (ADEPR), ruratangaza ko rufite umutwaro wo gukomeza gusigasira amahoro igihugu gifite, kiyakesha urubyiruko rwafashe iya mbere mu kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Basobanuriwe amateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside
Basobanuriwe amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside

Uru rubyiruko rutangaza ibi, nyuma yo gusura Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside, iri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, no guhabwa ibiganiro ku mateka y’urwo rugamba.

Abasuye iyi ngoro bavuga ko bahigiye byinshi, birimo uburyo urubyiruko rwagize uruhare mu guhagarika Jenoside, inzira ndende baciyemo igoye cyane.

Bavuga ko kuri bo ari umwenda bumva bafitiye ingabo zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, ubatera kumva ko na bo bafite umutwaro ukomeye cyane wo gutekereza ku byo igihugu cyakoze kugira ngo haboneke amahoro arambye, babashe gusenga nta cyo bishisha kandi bakore n’ibikorwa bibateza imbere.

Nyuma yo gusura Ingoro y'amateka, urubyiruko rwaganirijwe ku buryo bakorera otorero n'igihugu
Nyuma yo gusura Ingoro y’amateka, urubyiruko rwaganirijwe ku buryo bakorera otorero n’igihugu

Niyonzima Simeon, usengera mu Karere ka Rubavu, akaba ari na we uhagarariye urubyiruko rwa ADEPR mu Rwanda, ati “Numvise nishimye cyane, ariko ngira n’umutwaro. Nibaza icyo nanjye nakora ngo habe amahoro, habe impinduka mu muryango Nyarwanda. Kuko hari abagize umuhate baritanga cyane kugira ngo iki gihugu kibone amahoro. Icyo nakora ni uguhindura imyumvire, cyane cyane ku bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, nkabarwanya, ngaharanira amahoro no kwiteza imbere”.

Umuvugizi w’itorero rya Pentekote mu Rwanda, Rev. Ephrem Karuranga, avuga ko iri torero rifite icyerekezo cy’urubyiruko ariko rihereye mu bana bato.

Avuga ko abana iyo bakuriye mu itorero, bategurirwa gukorera igihugu ndetse n’itorero, nta na kimwe basize inyuma.

Avuga ko gahunda nk’iyi igamije kubarema mo umutima wo kutabwirizwa, bagakorera itorero kuko rikeneye imbaraga zabo.

Rev. Karuranga avuga ko gahunda yo gusura Ingoro y’Amateka yo Guhagarika Jenoside, igamije kwereka urubyiruko ko abahagaritse Jenoside bitanze, ndetse no kubibutsa ko igihugu ubu gikeneye imbaraga z’urubyiruko, bakumva ko bakwiye kugikorera birinda ababashuka.

Rev. Karuranga Ephrem, Umuvugizi wa ADEPR
Rev. Karuranga Ephrem, Umuvugizi wa ADEPR

Ati “N’ubwo nta rugamba rw’amasasu ruhari, imbaraga zabo zirakenewe.Ikindi ni ukubibutsa ko igihugu ari icyabo, cyavunikiwe. Hari abababeshya ngo ni baze bajye mu yindi mitwe, ibyo na byo kwari ukubibutsa ko iki gihugu cyavunnye abantu, atari ngombwa kongera kugisenya kuko cyubatse ku buryo kibereye Umunyarwanda wese”.

Urubyiruko rwa ADEPR ruvuga ko rugiye gushishikariza bagenzi babo gusura no gusobanukirwa amateka y’uruganba rwo guhagarika Jenoside, bikabafasha kumenya no guharanira indangagaciro za gikirisitu cyane cyane bigira ku mateka.

Icyakora uru rubyiruko rusaba itorero ko ryashyiraho uburyo bwo gufasha urubyiruko rwose mu byiciro binyuranye, kubasha gusura Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nta na rimwe amahoro azanwa no kurwana,ahubwo intambara zikurura izindi ntambara.Niyo mpamvu umuririmbyi wo muli Congo Brazza yaririmbye ati:"Jetez vos armes mes amis,la guerre ce n’est pas bon".Bisobanura ngo "Mujugunye intwaro zanyu,intambara ntabwo ari nziza".Abantu bose baramutse babaye abakristu nyakuri,nibwo amahoro yaza ku isi hose.Kubera ko aho kurwana bikundira amahoro,bakubahiriza itegeko ry’imana ritubuza kwica no kurwana.

karamaga yanditse ku itariki ya: 21-12-2019  →  Musubize

ADEPR izasobanure uko yarenze kumahame yayo ikaba mu bashinze Radio RTRM bizerekana ko ubu yahindutse gusa ifite byinshi byogukemura buli gihe ibamo ibibazo byivangura namatiku

lg yanditse ku itariki ya: 21-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka