Urubyiruko rw’Abarundi n’Abanyarwanda 70 mu iserukiramuco i Huye

Urubyiruko rw’Abanyarwanda rwigira imyuga mu Ngoro y’umurage y’i Huye, uruturuka muri muri African Mission Alliance n’urw’Abarundi rwaturutse muri Komini ya Kayanza, bahuriye mu iserukiramuco ribera mu Ngoro y’Umurage y’i Huye, ryatangiye ku itariki 15 rikazarangira 19/02/2012.

Marine Umukunzi, umuyobozi w’ishyirahamwe “Karame muco Nyarwanda” ryateguye iri serukiramuco, yavuze ko uru rubyiruko rugamije ukurebera hamwe ibigize imico y’ibihugu byabo byombi.

Yavuze ko bahereye ku ngoro y’umurage y’u Rwanda kugira ngo ab’Abanyarwanda biyibutse ibigize umuco wabo babonereho no kureba ibyazimiye muri iki gihe. Abarundi nabo bakareba ibyo mu Rwanda bitaba iwabo, banabwire Abanyarwanda iby’iwabo batabonye mu Rwanda.

Emile Mpawenayo, waje aherekeje uru rubyiruko akaba n’umujyanama mu by’ubukungu wa Guverineri wa Province ya Kayanza, yavuze ko atekereza ko iri serukiramuco urubyiruko ruzaryungukiramo byinshi.

Ati: "Uru rwaruka ruzabonerako kwibuka imico kama. Si vyinshi ibihugu vyacu bitandukaniyeko. Tuzoreba ivyiza tubijyane, na bo barebe ivyacu vyiza bavyigane."

Uru rubyiruko ruzanagirana n’abasheshe akanguhe bo mu bihugu byombi ku bijyanye n’imikino, imivugo, imyambarire, guteka no kubyina.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka