Umusaza w’imyaka 99 ngo yari afite umuvandimwe wagizwe Umututsi we aba Umuhutu

Umusaza w’imyaka 99 y’amavuko, Pascal Gashara utuye mu mudugudu wa Julu mu kagari ka Nkingo, umurenge wa Gihinga ho mu karere ka Kamonyi avuga ko yari afite umuvandimwe we wagizwe Umututsi we n’abandi bavandimwe babo bose bagasigara ari Abahutu.

Gashara wavutse mu mwaka wa 1914 avuga ko ubwo Ababiligi batangiraga gucamo abice Abanyarwanda yari mukuru azi ubwenge kuko yari afite hagati y’imyaka 20 na 30.

Ngo bafashe mukuru we wari utunze inka ziri hejuru y’icumi, bamugira Umututsi naho abandi bavandimwe babo bose, kimwe n’ababyeyi babo basigara mu bwoko bw’Abahutu kuko bari abakene batunze inka nke ndetse bamwe ngo nta n’imwe bari batunze.

Gashara yabwiye byinshi Abanyakuru ba Kigali Today ku mateka yaranze u Rwanda.
Gashara yabwiye byinshi Abanyakuru ba Kigali Today ku mateka yaranze u Rwanda.

Uyu mukuru wabo akijya mu bwoko bw’Abatutsi; abavandi be bahise bamufata ukundi. Gashara ati: “twamubonaga nk’umuntu wisumbukuruje.”

Uyu musaza yabyirutse ku ngoma y’umwami Yuhi wa IV Musinga; ingoma yaranzwe n’ibihe byakomereye Abanyarwanda kuko ariho habaye intambara yo ku Rucunshu yari ishyamiranije abana b’umwami Rwabugiri.

Iyi ntambara ifatwa nk’imwe mu ntambara zakoze amateka mabi kurusha izindi mu Rwanda ndetse ku ngoma y’uyu mwami akaba ariho abazungu babashije kwinjira mu Rwanda bakazana amacakubiri mu Banyarwanda.

Nyuma ku ngoma y’umwami Mutara III Rudahigwa wazanye impinduka nyinshi mu gihugu, harimo no guca ubuhake, mukuru wa Gashara wari waragizwe Umututsi nawe yasabwe kugabana n’abo yari ahatse, ahita asubira kuba Umuhutu.

Si mukuru wa Gashara wihutuye gusa kuko ngo hari n’abandi bagenzi be yamenye babaye Abatutsi kandi barabarizwaga mu cyiciro cy’Abahutu ndetse bakaza no gukomeza kwitwa Abatutsi.

Gashara nawe ngo yakubiswe ikiboko cy'abakoloni.
Gashara nawe ngo yakubiswe ikiboko cy’abakoloni.

Umwami Mutara III Rudahigwa kandi yakuyeho “ikiboko” abazungu bakubitaga Abanyarwanda batatunganyaga neza ibyo babaga babategetse gukora nko guhanga no guharura imihanda.

Gashara avuga ko hari igihe umuntu yajyaga akubitwa kuko atazanye n’umugore we cyangwa umugore we yatinze kuhagera. Avuga ko uwabaga yihishe inyuma y’iki kiboko bakubitwaga yari umuzungu witwaga ngo “Zezefa”.

Ku byamubayeho we ku giti cye agira ati: “hari ubwo jye na murumuna wanjye twagiye guharura umuhanda Data ataraza turakubitwa ngo Data ntaraza”.

Uwarwanije ibi byose ngo ni umwami Mutara III Rudahigwa kuko yarwanije iki kiboko, Abanyarwanda bakabona amahoro. Nubwo yaje kwivuganwa n’ababiligi nk’uko bamwe mu banyamateka babigaragaza.

Gashara atuye hafi y’umusozi wamenyekanye cyane mu mateka y’u Rwanda witwa Julu rya Kamonyi kuko wari utuyeho umwami Yuhi Mazimpaka wari uzwi nk’umwami w’umuhanga mu bisigo kandi akaba yaranagize ikabazo cyo kurwara mu mutwe ari nabyo byakomotseho gutanga kwe (gupfa kwe).

Nk’uko Gashara akomeza abitangaza ngo uyu musozi wa Julu wanabayeho ingo zitandukanye z’abami b’u Rwanda kuko ngo wari umusozi abapfumu b’ibwami berekanaga ko ufite imitsindo.

Usibye umwami Mazimpaka, abandi bami bahagize ingo bita iz’imitsindo, barimo n’umwami Ruganzu Ndori bivugwa ko yari umwami wari ufite ubushobozi budasanzwe kuko hafi aho hari urutare bivugwako rwishushanijeho ibirenge bye ubwo yarukandagiragaho ndetse hakaba n’igisoro yabugurizagaho.

Uri mu rugo kwa Gashara aba abona aho umwami Mazimpaka yari atuye ku ijuru rya Kamonyi.
Uri mu rugo kwa Gashara aba abona aho umwami Mazimpaka yari atuye ku ijuru rya Kamonyi.

Abandi bagize ingo aho ngo barimo uwitwa Mutara Rwogera, Kigeli IV Rwabugiri wamenyekanye cyane ku kwagura igihugu ndetse n’umwami Yuhi Musinga.

Uyu musaza uvuga ko ari mu banyarwanda bake babayeho ku ngoma nyinshi kurusha abandi, ngo ubutegetsi yabayeho bukamunogera ari ubwa Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda kuko nta vangura yabonyeho.

Ati: “ubu nta Muhutu nta Mututsi ahubwo hariho Kanyarwanda”. Ikindi avuga ko ashima ni uko Abanyarwanda bafatwa neza, ati: “ubu mbona mutiweli nkivuza”.

Ibanga avuga ko ryatumye aramba ngo ni uko mu buto bwe baryaga neza kurusha uko abubu barya, ati: “cyera inka yose twayiryaga turi umuryango wacu gusa, ariko ubu barya ubugari ntibarya inyama kandi ku bwacu izo nyanya ntizari wakaduka”.

Gashara abana n’umufasha we nawe ushaje, ntibigeze bagira amahirwe yo kubyara; ari nacyo kintu kimushengura umutima we n’umufasha we nk’uko babyitangariza.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

iborero nibyotugomba kurenga njyewe nabonye ntanyungu yokwihisha mubwoko nonese byarikuba bibi iyo hazakuba habamo noguhitamo ubwoko umuntu avukana nahose kontawe ubigiramo uruhari twaboa twirataniki nubundi erega amaherezo ushoborakugira uwouziza ubwoko ariko amaherezo uramusanga

mugabo wilson yanditse ku itariki ya: 25-11-2014  →  Musubize

Umutware Fransisko RWABUTOGO Ya rwanije ivangura yanga ko baducamo ibice ngo batugire nka b’abafurama na ba wallo ariko yarabizize nubwo yatumye urwanda n’uburundi tugira abakiristu 90% anahabwa umudari w’ishimwe na papa 1940 atsinda urugamba nta maraso amentse , Nturo ya Nyirimigabo nawe yatyashe abemezaga Ibuku ababwira ati:ko abanyarwanda tuzinanye barashaka kutwandikira iki?, ibi yabivuze atarigeze ajya mu ishuri, arangiza agira at: uru rwiri murengejeho n’uko nzaba ntahari ngo mbakore ku matama, byose byarateguwe rero kandi igihe kirekire. tumenye ko umunyarwanda yarangwaga n’

Mugisha Don de Dieu yanditse ku itariki ya: 2-04-2014  →  Musubize

TUGE TUZIRIKANA KO TWESE TWAREMWE NI IMANA BIZADUFASHA

alias yanditse ku itariki ya: 18-03-2014  →  Musubize

Njye rwose ndashaka kumenya amakuru ahagije kuntambara yo kurucunshyu kubera nicyogihe basogokuru bahungiye muri congo, twaje murwanda numva nzabaza amateka ariko nabuze uwayabwira neza, ikindi nzi nuko hari abavandimwe bacu basigaye murwanda ntamahirwe nagize yo kubamenya.

Mapengu yanditse ku itariki ya: 9-12-2013  →  Musubize

Waruziko umusaza ugeze kuririya myaka arink’Umwana adashobora kubeshya. Kinywa ya mzee ina nuka lakini yasema ukweli Proverbe Swahili.

Peace yanditse ku itariki ya: 8-12-2013  →  Musubize

niyihangane ariko yanabigiriyemo Imana

kiki yanditse ku itariki ya: 22-09-2013  →  Musubize

urebye uko asa wabona ari umututsi!ubwo wasanga koko umututsi wabaga umukene yarashyirwaga mu bahutu naho umuhutu yakira agashyirwa mu batutsi!!! uwanyereka uwo musaza namubaza byinshi, sogokuru wanjye we yashaje ntaramenya ubwenge!!!

Love yanditse ku itariki ya: 13-09-2013  →  Musubize

ESE UYU MUSAZA YABA ASOBANURA NEZA KO HUTU TUTSI KO BYARI INZEGO Z’IMIBEREHO?

Evariste yanditse ku itariki ya: 11-09-2013  →  Musubize

None se uyu musaza muragirango avuge koko ko hari ingoma iruta iyi??? Iya Rudahigwa ayinenga iki uretse iby’abakoroni bakoraga???

semugeshi yanditse ku itariki ya: 11-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka