Umukobwa w’Isugi ntibivuga gusa utarakora imibonano mpuzabitsina - Nsanzabaganwa Straton

Straton Nsanzabaganwa, inararibonye mu muco nyarwanda, akaba n’umujyanama mu Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, yabwiye Kigali Today ko kuba isugi bitavuze gusa kuba umukobwa atarakora imibonano mpuzabitsina, ahubwo bivuze kuba agifite ababyeyi bombi.

Straton Nsanzabaganwa
Straton Nsanzabaganwa

Nsanzabaganwa avuga ko mu bukwe bwa kinyarwanda, habamo umuhango ukomeye wo gutwikurura umukobwa washyingiwe.

Akomeza avuga ko mu gutwikurura, umuryango w’umukobwa wubakira umwana wabo, bamushyira ibintu binyuranye azakenera, birimo ibiribwa, ibikoresho byo mu rugo, muri byo, hakunze kubamo Igisabo, aho bavuga ko ashobora kuzacunda amata, ibyansi, n’ibindi.

Mu gutwikurura kandi, habamo umuhango wo guha abana amata, nko kwifuriza abageni kuzabyara, bakabona amata yo guha abana babo.

Umukobwa ufata igisabo abana bahabwa amata bagomba kuba ari amasugi

Abanyarwandakazi ba kera ni uku babaga biyambariye
Abanyarwandakazi ba kera ni uku babaga biyambariye

Straton Nsanzabaganwa, yabwiye Kigali Today ko kuba isugi bivugwa aha, atari ukuba batarakoze imibonano mpuzabitsina, ahubwo baba bavuga abana bagifite ababyeyi bombi.

Avuga kandi ko n’ umwana w’ umuhungu ashobora kwitwa isugi. Agira ati “impamvu mu muco bahitamo abana b’amasugi (bafite ababyeyi bombi), ni ukwifuriza abageni kutazagira ibyago byo gusiga abana babo bakiri bato. Bakazabarera bagakura bombi bakiriho.”

Avuga kandi ko kuri ubu ibi batakibyitaho cyane, kuko bitewe n’amateka yabaye mu Rwanda, yasize abana benshi ari imfubyi. Kuri ubu, benshi baziko kuba Isugi ku mukobwa w’inkumi, ari ukuba atarakora imibonano mpuzabitsina.

Nsanzabaganwa yakomeje avuga ko ku mukobwa umaze kuba inkumi, bidahagije kuba afite ababyeyi bombi ngo yitwe isugi. Ati “Agomba kuba atarakora imibonano mpuzabitsina.”

Mu mateka y’u Rwanda, kuba isugi ku mukobwa ushyingirwa mu kinyarwanda byabaga bifite agaciro gakomeye, kuko byashoboraga no gutuma umukobwa abengwa, asendwa, cyangwa akagayisha umuryango we, mu gihe umusore asanze arongoye umukobwa wamaze kuba umugore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NDABASHIMIRA K UMAKURU MEZA KANDI YIZEWE

FESTO yanditse ku itariki ya: 6-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka