Umuganura ugomba gukomeza ubumwe bw’Abanyarwanda - Minisitiri Nyirasafari

Mbere y’umwaduko w’abazungu umuganura ni kimwe mu byatumye u Rwanda ruba igihugu gikomeye kitavogerwa kuko watumaga Abanyarwanda bunga ubumwe.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo guha agaciro umuco nyarwanda aho umuganura wahawe agaciro mu rwego rwo kongera kunga ubumwe bw’Abanyarwanda.

Mu rwego rwo kwitegura kwizihiza umuganura mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2019, hashyizweho insanganyamatsiko igira iti “Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira.”

Minisiteri y’Umuco na Siporo mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki 26 Nyakanga 2019, yagaragaje uko umuganura wizihizwaga mu gihe cyo hambere, ahanini ko wari imwe mu nzira yahuzaga Abanyarwanda bagasangira n’umwami wavugaga umutsima agasangira n’abaturage.

Minisitiri Nyirasafari Espérance mu kiganiro yatanze yagaragaje ko umuco ari inzira y’ ibisubizo by’ibibazo mu muryango nyarwanda, nka gacaca, girinka n’ibindi.

Minisitiri Nyirasafari yagize ati “Umuganura w’uyu mwaka ushingiye ku ndangagaciro nyarwanda. Ubu rero umuganura ni kimwe mu bigomba gukomeza ubumwe bw’Abanyarwanda, kugira ngo hatazagira ikizongera kubiba amacakubiri”.

Ku ruhande rwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), ngo imyiteguro yo kwizihiza umuganura 2019 ihagaze neza kuko iyo Minisiteri n’inzego bafatanya begereye inzego z’ibanze, babasaba kubitegura neza.

Umunyanyamabanga wa Leta muri MINALOC, Mukabaramba Alvera, yagize ati “Twasabye ko abantu bazahurira hamwe aho batuye, bagasangira bishimira ibyo bagezeho. Ababashije guhirwa n’ibihe bagashimirwa n’aho abataragize icyo babona bagasangira n’abandi, bidakuyeho ko bashishikarizwa gukora ngo na bo baziteze imbere”.

Mu kwizihiza umuganura wa 2019, abana basabwa kwicarana n’ababyeyi babo mu muryango, bareba ibyagezweho ndetse n’ibyo bateganya gukora mu gihe kiri imbere.

Nyirahabimana Solina, Minisitiri ufite umuryango mu nshingano ze, yagize ati “Abana n’ababyeyi bakwiriye kwicara hamwe kuri uwo munsi bagasangira ibyo bejeje, bakaganira ku iterambere ryabo, kugira ngo bibabere isoko y’ubumwe no kwigira”.

Ibirori by’umuganura mu gihe cyo hambere byizihizwaga ku mwero w’amasaka, maze Abanyarwanda bagashimira Imana uburumbuke bw’umuryango, imyaka n’amatungo yabahaye. Muri iki gihe umuganura wa 2019 uzizihizwa harebwa ibyagezweho mu nzego zitandukanye kandi hateganywa n’uko iterambere ryagerwaho vuba.

Umuganura uteganyijwe kwizihizwa ku wa gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama, ni ukuvuga tariki ya 2 Kanama 2019 mu Karere ka Nyanza ku rwego rw’Igihugu. Uwo munsi uzabanzirizwa n’icyumweru cyahariwe umuganura.

Muri icyo cyumweru hateganyijwemo ibikorwa bitandukanye byerekeranye n’umuco, ndetse abahanzi bakazagaragaza inganzo zabo kuva tariki ya 29 Nyakanga 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

amateaka kubwabami

kamugisha fred yanditse ku itariki ya: 16-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka