Ubupfura n’Ubworoherane, Indangagaciro z’Amahoro

Kugira ngo ugire amahoro kandi unayasangize abandi ni ibintu bigomba guturuka kuri wowe ku giti cyawe kuko ntawe utanga icyo adafite . Ibyo rero ntibyashoboka udafite ubupfura n’ubworoherane muri wowe kandi ukabigira ibyawe mu buzima bwawe bwa buri munsi.Ibi ni ibyatangajwe na Madamu Mukankubito Immaculée umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo cy’ubushakashatsi n’ubusabane bigamije amahoro (IRDP) mu kiganiro twagiranye.

Nk’uko umugani w’ikinyarwanda ubivuga ngo igiti kigororwa kikiri gito Madame Immaculée nawe avuga ko izo ndangagaciro umuntu atazivukana agomba kuzitozwa akazigishwa kandi bigatangira akiri muto akabikurana bityo bikamufasha kubaho no kubana n’abandi neza atanga umusanzu we mu guharanira amahoro.

Gusa yongeye kwibutsa ko n’uruhare rw’umuntu ari ingenzi kuko ushobora kwigishwa ariko ntubigire ibyawe, ibyo ugasanga nta mumaro kuko burya ari ngombwa ko ugira aruhare mu kubyakira no kubishyira mu bikorwa.

Mu kiganiro twagiranye kandi yatubwiye ko mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’ubushakashatsi n’ubusabane bigamije amahoro, basanze umuntu urangwa n’ubupfura hamwe n’ubworoherane ari we ugira uruhare mu kubaka amahoro kd akanayaharanira.

Basanze kandi uwo muntu ari nawe utanga umusanzu we yubaka siciete ndetse anayiteza imbere. Umuntu urangwa n’izo ndangagaciro kandi niwe umenya ibyo abandi bamugomba atirengagije ibyo nawe abagomba kugira ngo hatabaho uburyamirane ahubwo buzuzanye mu gushaka ibyiza byabagirira akamaro bombi.

Anne Marie NIWEMWIZA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka