Ubunnyano: Iyo umwana yatindaga kunnya cyangwa se kunyara bamutamikaga itabi

Umuhango wo kurya ubunnyano wakorwaga umwana amaze iminsi umunani avutse kugira ngo ahabwe izina, nubwo kuri ubu hari abaganiriye na Kigali Today bemeza ko ukorwa hake cyangwa ugahuzwa n’indi mihango, aho ushobora gusanga umwana yiswe izina nka nyuma y’ukwezi, ariko amazina ye asanzwe azwi, ndetse n’ibiribwa byakoreshwaga muri uwo muhango, bisimbuzwa ibindi biribwa bigezweho.

Abana baje kurya ubunnyano babanzaga gukora ibisa no guhinga
Abana baje kurya ubunnyano babanzaga gukora ibisa no guhinga

Umuhango wo kurya ubunnyano ,wakorwaga umwana amaze iminsi 8 avutse. Bafataga amasuka y’udufuni, bagaha abana bakiri bato, bakajya guhinga hafi aho y’urugo. Iyo bamaraga guhingura bajyaga mu rugo, bagasanga babateguriye intara bashyizeho ibyo kurya.

Ku ntara basasagaho amakoma (ibirere), bagashyiraho ibishyimbo bacucumiyemo imboga, kandi bagizemo utubumbe twinshi, buri mwana akagira akabumbe ke. Akabumbe kose kabaga kageretseho agasate k’umutsima.

Bazanaga amata y’inshyushyu n’ay’ikivuguto bagatereka aho, abana bakaza bakabaha amazi bagakaraba bakarya, bakabaha n’amata bakanywa bose uko bangana. Ng’uko kurya ubunnyano.

Kubyita ubunnyano ni uko babaga babigize utubumbe twinshi tumeze nk’utwo umwana annya impande zose.

Iyo bamaraga kurya, ntibabahaga amazi yo gukaraba, barazaga bagahanaguriza intoki zabo ku mabere ya wa mubyeyi, bavuga bati, ‘Urabyare abana benshi, abahungu n’abakobwa’ nuko abana bakita uruhinja amazina.
Abana ntibatahaga iwabo imuhira, na nyina w’umwana ntiyahagurukaga aho yicaye, kereka umwana abanje kunnya cyangwa se kunyara. Nyina yabaga yamuhaye amata, yamuhaye ibere, agira ngo annye cyangwa anyare vuba. Iyo umwana yabaga yatinze kunnya cyangwa se kunyara, bamutamikaga itabi akaruka, bakabona kugenda. Kugenderaho ni ugusurira umwana nabi, agapfa. Ubwo buryo akaba ari bwo buryo bwo kurya ubunnyano bwakoreshwaga mu Rwanda rugari rwa Gasabo.

Nk’uko urubuga www.wikirwanda.org rukomeza rubisobanura, mu Ngoma y’i Gisaka cy’Epfo na hamwe mu Buganza, abana bafite akabyino babyinaga, bajya gusuka ku nsina ibyo bakuye ku kiriri (ibyo basigaje barya ubunnyano). Insina akenshi yabaga ari iy’inyamunyo. Haza abana umunani, bane b’abahungu na bane b’abakobwa, bose b’amasugi(bafite ba se na ba nyina).

Barazaga bagakikiza urutaro (intara) bayoreyeho ibyo ku kiriri,bakayiterurira rimwe bagenda urunana bakabyina ngo :Bwerere yavutse,bwerere yakura,bwerere yavoma ,bwerere yasenya (yatashya),bwerere yahinga…..Bagasuka ku nsina bavuga ngo :Dore aho nyoko yakubyariye”

Bajyaga no ku yindi nsina babyina kwa kundi. Batanga insina ebyiri cyangwa se eshatu, bagasukaho ibyo ku kiriri. Insina basukagaho ibyo ku kiriri yerekanwa n’umugore washashe ikiriri. Insina iba iy’umwana, ababyeyi bazira kuyimunyaga. Iyo ari umukobwa agashyingirwa kure, igitoki cyayo barakimugemurira.

Kwita izina cyangwa guterura umwana nyirizina

Iyo bamaraga kurya ubunnyano, umwana yanyaye akanannya, bwamaraga kwira abana bagasubira iwabo. Umugore agasasa, noneho agataha ku buriri akararana n’umugabo we, ariko umwe akirinda undi. Igihe cyo mu museke, umugabo akabwira umugore ngo naze baterure umwana (gukora imibonano mpuzabitsina).

Barangiza, umugabo agasohoka akajya hanze, yava hanze, akaza agasanga umugore yamushyiriye intebe mu irebe ry’umuryango. Iyo umugabo yateruraga umwana atavuye hanze, ngo biba ari ukumuvutsa ibyiza, akazapfa atagize icyo yimarira. Nuko umugabo akaza akicara ku ntebe ati: “Mpa uwo mwana yewe wa mugore we” Umugore akamuhereza umwana. Se w’umwana akamusimbiza agira ati: “Kura ujye ejuru, nkwise kanaka”.

Umugore na we iyo ashatse yita umwana izina. Ajya kumwita izina, akagira ati: “Nnya aha, nyara aha, nkwise kanaka” ubwo akita umwana izina. Akongera ati: “Nnya aha,nyara aha,nkwise kanaka”.

Izina rihama na none ni iryo umwana yiswe na Se.

Ng’iyo imvano n’impamvu yo kurya ubunnyano mu Rwanda rwo ha mbere.

Kwita izina no kurya ubunnyano ubu bikorwa bite?

Ugereranyije uko uyu mugenzo wakorwaga hambere, n’uko ukorwa ubu usanga bisa n’ibihabanye, kuko kuri ubu hajemo iterambere ryinshi ndetse n’ikoranabuhanga, aho umwana aba akivuka agahita ahabwa izina uwo munsi, kuko aba yavukiye kwa muganga kandi akeneye kwandikwa ku ifishi y’ikingira, ndetse no mu irangamimerere.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’ingeri z’abantu zitandukanye, bagaragaza ko hari itandukaniro riri hagati y’umuhango wo hambere wo kwita izina, n’uw’ubu kubera impamvu zitandukanye, ndetse ko bitagihabwa agaciro nka mbere.

Ishimwe Mariam yagize ati “Kuri ubu nta gaciro babiha ugereranyije na kera. Ariko ubu kuko haje iterambere umubyeyi ajya kubyara azi igitsina cy’umwana azabyara, bityo bakajya kubyara bararangije kumwita kera! Hari uwo twaganiriye ati ‘ka Benigne kanjye nikavuka ni wowe uzakabyara muri batisimu!’Nawe unyumvire! Harya ubwo ngo abo bazarya ubunnyano?”

Ishimwe akomeza avuga ko hari n’ubwo ababyeyi bava kwa muganga bararangije kwita umwana, ariko bagakora umuhango wo kwita izina no kurya ubunnyano nyuma y’iminsi 8, kugira ngo bubahirize umuhango.

Yakomeje avuga ko hari n’umwana witwa izina akanabatizwa hatitawe ku gihe yavukiye, bitewe n’uko kubona ibikenewe mu mihango yombi biba ari ingorabahizi.

Ati “Kuzigama ni byo birebwaho muri iki gihe, kuko ureba gutumira abantu ngo baze kwita izina kandi uzamubatirisha vuba, ukumva waba ubaze nabi. Kwita izina umwana bigendana n’iterambere ry’aho igihugu kigeze kuri ubu.”

Hari kandi abagaragaza ko hari imbogamizi z’uko biba ari itegeko ryo kwandikisha umwana akiri kwa muganga, n’ubwo ari byiza kuko bifasha umwana kuva kwa muganga ahawe inkingo zagenwe, ndetse akandikwa mu gitabo cy’irangamimerere mu buryo bworoshye.

Kigali Today kandi yaganiriye na Muganga Rutangarwamaboko, inzobere mu by’umuco n’ amateka akaba n’umuyobozi w’ikigo nyarwanda cy’ubuzima bushingiye ku muco, agira icyo abivugaho.

Ati “Birababangamiye cyane kandi twe abaharanira ubusugire bw’ubuzima bushingiye ku muco, twagiye tubivuga mu nama zitandukanye. Gusa nkatwe ntibyigeze bitubaho, kuko iyo ubisobanuriye abaganga barabyumva ukazatanga izina umaze kwita. Ni na cyo cyatumye itegeko ryo kwandikisha umwana rishyirwaho rivuga ko ari iminsi 30.”

Dr Jacques Nzabonimpa, umuyobozi w’ishami ry’umuco mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC), aganira na Kigali Today, yavuze ko umuco ugenda uhinduka ujyanye n’igihe. Agaragaza ko uko byakorwaga kera ari uko umwana yategerezaga we n’umubyeyi we iminsi 8 atarajya hanze bakiri ku kiriri, maze ku munsi wo gusohora umwana bagahamagara inshuti n’abavandimwe cyane cyane abana bakaza kumwita izina no kurya ubunnyano.

Agira ati “Ibyo icyo byari bimaze byari ibintu 2 by’ingenzi ari byo: Kurinda umwana ukivuka utaragira amagara akomeye ngo adahura n’indwara zo hanze cyangwa iz’abandi bantu baza muri urwo rugo rwamwibarutse. Nyuma y’iyi minsi aba amaze kumenyera, n’umubiri we uba ushobora kwihanganira nyinshi mu ndwara yahura na zo.”

Akomeza agira ati “Hari kandi kumwakira mu muryango. Umwana wavutse ababyeyi be bamumurikiraga umuryango maze abagize umuryango bakamumenya na we akabamenya bityo umuryango ukamushyira mu bo ugomba kurengera no kwitaho. Uwo munsi kandi yahabwaga izina kugira ngo abo mu muryango bamenye uko bazajya bamuhamagara.”

Dr Nzabonimpa avuga ko muri iki gihe igihugu gifite amategeko y’irangamimerere kigenderaho, hakaba ndetse n’amadini yinjiye mu buzima no mu muco w’abanyarwanda.

Dr Nzabonimpa avuga ko iyo umwana avutse aba agomba kwandikwa mu irangamimerere, bityo akinjira mu muryango mugari w’Abanyarwanda, maze na wo ukiyemeza kumurengera no kumwitaho.

Ati “Abakirisitu hari abamubatiriza kwa muganga kubera umuco wa gikirisitu winjiye mu Banyarwanda. Kuba byarahindutse gutyo, icyo byari bigamije nticyavuyeho ahubwo cyarashimangiwe. Umwana yakirwa mu muryango w’Abanyarwanda biciye mu irangamimerere, mu muryango w’abemera binyuze mu kubatizwa n’ibindi. Twe tubona bitabangamirana gusa Abanyarwanda. Icyo bagomba kwibutswa ni uko bamye bita iyo mihango ‘Kurya ubunnyano’.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mukwiye kubishikariza abantu mu mashuri

Cedric yanditse ku itariki ya: 27-12-2023  →  Musubize

Ubutaha muzatubwire ukuntu umuhango wo kwerekana umwana umaze igihe gito avutse wagendaga, ese bamwerekanaga ryari nyuma yo kuvuka? wabanzirizwaga n iki? bitwazaga iki? witabirwaga na bande? ...

Murakoze

Butera yanditse ku itariki ya: 26-05-2023  →  Musubize

Tubanje kubashimira
Kubwiki kiganiro kinyomoye cy,uko umuhango wokwita izina byagendaga
N,uko ubu bihagaze .turabashimiye.
Igitekerezo cyanjye rero

Mudufashe mwige uburyo
Umuco wabanyarwanda wohambera
Wakwigishwa urubyiruko kuk birabaye ibyo twazikangura umuco wacu waracyendereye.
Murakoze!!!!.

Sibomana athanase yanditse ku itariki ya: 4-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka