Perezida Kagame yifurije Abanyarwanda umunsi mwiza w’Intwari

Mu gihe kuri uyu wa gatanu tariki 01 Gashyantare ari umunsi w’Intwari, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Kagame yanditse avugako ubutwari n’ubwitange bwaranze intwari z’u Rwanda bitabaye iby’ubusa.

Perezida Kagame yakomeje ubutumwa bwe bwifuriza abanyarwanda umunsi mwiza w’Intwari avuga ko uruhare rwacu twese ari ugukomeza iterambere ry’igihugu kugirango tuzagere aho twifuza.

Intwari z’u Rwanda twibuka kuri uyu munsi zigabanyijemo ibyiciro bitatu: Imanzi, Imena n’Ingenzi.

Ubutumwa bwa Perezida Kagame bw’umunsi w’Intwari

Urwego rw’Intwari z’Imanzi ni rwego rurimo intwali zitakiriho. Harimo Ingabo itazwi na Major General Rwigema Fred.

Urwego rw’Intwari z’Imena rurimo umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Léon Pierre, Michel Rwagasana, Uwiringiyimana Agathe, Félicité Niyitegeka n’Abanyeshuri b’Inyange.

Urwego rw’Intwari z’Ingenzi ruzajyamo intwari zitarashyirwa ahagaragara kuko ubushakashatsi bugikomeza.

Byinshi ku buzima n’amateka by’Intwari twibuka none

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka