Menya igisobanuro cy’amwe mu mazina Abanyarwanda bitaga abana

Mu muco Nyarwanda, Abanyarwanda bitaga umwana izina nyuma y’iminsi umunani avutse, bakamwita izina bitewe n’icyo bamwifuriza ko azaba.

Modeste Nsanzabaganwa, ukuriye ishami ry'ururimi n'umuco muri RALC
Modeste Nsanzabaganwa, ukuriye ishami ry’ururimi n’umuco muri RALC

Aha ni ho wasangaga babita ba Ntwari, Mutunzi, Mukire, Cyogere n’andi nk’ayo wasangaga bita umwana izina ry’intwari runaka yabayeho kugira ngo na we azabe yo.

Ni ho wasangaga amazina nka Ndoli, Rwabugili, Mpilimbanyi, Kamananga n’ayandi.

Muri make, amazina bitaga umwana, yabaga ari ayo kumwifuriza imigisha y’uburyo bwose, kimwe n’uko umubyeyi yitanga umwana bitewe n’uburyo abayeho.

Imvugo bakoreshaga ni yo bakunze kwita ‘Kugenura’, ari na ho hava amazina y’amagenurano. Usibye ko amazina yose yaba meza cyangwa mabi, aba afite icyo bahereyeho bayita.

Modeste Nsanzabaganwa, umuyobozi w’ishami ry’ururimi mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC), ashimangira ko amazina ari imvamutima y’ugiye kwita, ndetse kugira ngo umenye impamvu y’izina ubaza uwaritanze kuko aba ari we uzi impamvu y’izina, akaba ari yo aheraho agenura.

Ati “Bagenuraga ikintu cyabaye kenshi kibi. Bagenderaga ku kintu batishimiye. Ari ibyishimo, ntabwo bakundaga kubigenura cyane, ariko iyo wasangaga umwana avutse mu gihe utumvikana n’umuturanyi, cyangwa n’umutware, ukamwita ‘Nsanzurwimo’.

Umwana yavuka hari umuntu ukubangamiye, ariko wumva ko uzabarwanya, uri mu kuri kwawe, nta cyo bagutwara, ukamwita ‘Baribeshya’. Ikindi kintu bagenderagaho bagenura, ni ikintu kitameze neza cyabaye, uretse ko amazina aba ahatse byinshi.”

Nk’uko urubuga www.wikirwanda.org rubivuga, abakurambere bacu, bari bafite ubugenge n’ubucurabwenge bwo kwita umwana izina, kwita izina bikagendana ahanini n’impamvu z’ingenzi zikurikira:

Bitaga izina bakurikije igihe barimo bamubyara

Iyi mpamvu yagendanaga n’uko imibereho y’umuryango uwo mwana avukamo yifashe mu gihe uwo mwana yavukaga, bikagendana kandi n’uko igihugu kifashe muri rusange. Ni yo mpamvu bafatiraga ku bintu byinshi, birimo:

Uko babanye n’abaturanyi, niba babanye neza, ugasanga barita ba Mugenzi, Nkundabagenzi, Ngirabakunzi n’ayandi, baba batameranya neza, ni ho wasangaga bita ba Ntamuturano, Sibomana, Mpitabazenga, Mpitabanyika n’ayandi.

Hari kandi n’ubwo bitaga bitewe n’uko mu gihugu byifashe, aho bafatiraga ku mutekano, bakita ba Ntambara, Rugamba, aho amashyaka aziye bita ba Murwanashyaka, Mukashyaka n’ayandi.

Bitaga umwana izina bitewe n’icyo bamwifuriza ko azaba

Abanyarwanda kandi, bitaga umwana izina bitewe n’icyo bamwifuriza ko azaba. Aha ni ho wasangaga babita ba Ntwari, Mutunzi, Mukire, Cyogere n’andi nk’ayo. Aha ni ho wanasangaga bita umwana izina ry’intwari runaka yabayeho kugira ngo na we azabe yo, ni ho wasangaga amazina nka Ndoli, Rwabugili, Mpilimbanyi, Kamananga, n’ayandi.

Muri make amazina bitaga umwana, yabaga ari ayo kumwifuriza imigisha y’uburyo bwose.

Icyo tutakwirengagiza aha ni uko bashoboraga kwita umwana izina, rikazamukururira imivumo mu minsi yo kubaho kwe yose, aha niho havuye ya mvugo ikoreshwa kenshi ngo “Izina ni ryo Muntu”.

Iyo umwana umwise Rubebe, aba Rubebe nta kabuza, wamwita izina ry’umuntu mubi wabayeho cyangwa w’indwanyi, igihugu akakiyogoza. Iyo wamwitaga izina rijyanye n’uburyo utabanye neza n’abaturanyi, na byo byamugiragaho ingaruka mbi mu mibereho ye bakaba banamugirira nabi, kuko nta cyiza babaga bamutezeho.

Umwihariko w’amazina amwe n’amwe

Hari amazina yakundaga kugira umwihariko wayo. Ayo mazina ni nk’ayo bitaga abana bavutse ari impanga, aho bakungaga kubita ba Gakuru na Gatoya. Hakaza n’ayo bitaga umwana wavutse ari uwa Karindwi, aho bamwitaga Nyandwi, Rwasa, Nyamwasa n’ayandi.

Umwana wa munani, bakamwita Minani, Nyaminani, n’andi, uwa cyenda bakamwita Nyabyenda, Mwenda n’ayandi, uwa cumi bakamwita Macumi n’ayandi, naho uwa cumi n’umwe ari we wakunze kuba ihame ryo gucura kw’abagore bo hambere, bakundaga kumwita Misago.

Hakaba n’amazina yabaga afite umwihariko w’amazina atarakundaga kubaho kenshi, w’abana babaga barapfushije ba se bakabasiga mu nda, ni ho wasangaga babita ba Misigaro, Bisigara n’ayandi.

Hari kandi amazina yabaga afite igisobanuro kihishe, ku buryo guhita ufindura icyo rivuga bigomba ubuhanga n’ubunararibonye.

Urugero ni nk’izina Rutayisire aho risobanuye ‘rutamujyanye’, hakaba n’andi afite ibisobanuro bitandukanye nk’uko abaganiriye na Kigali Today babivuga.

Umukecuru witwa Nyiramana w’imyaka 70 ati “Iyo abana bavukaga ari impanga hanyuma umwe agapfa, iyo mwajyaga kumushyingura, mwabashyiraga mu mva bombi, noneho hakaza umuntu ugiye gukuramo umwe muzima wapfushije mugenzi we, akiyamira avuga ko yitoreye akana! Kuva ubwo bagahita bamwita Gatorano.”

Modeste Nsanzabaganwa we akomeza avuga ko Gatorano rifite ibisobaniro byinshi ati “Gatorano rishobora kuvuga byinshi cyane. Ashobora kuba ari umwana mwatoye ahantu, abamubyaye bakamuta mukamwitorera, mugahita mumwita mutyo. Ariko kandi, hari n’ikindi kintu Gatorano rivuze. Bivuga kugabana.

Bishatse kuvuga ko ubyaye upfusha, ukaba umaze imyaka ubyara upfusha, uba utoranye n’urupfu. Bishatse kuvuga ko ugabanye na rwo, rutwara bamwe nawe usigaranye abandi.”

Akomeza avuga ko hari amazina y’amatirano yaturutse mu zindi ndimi ariko yabaye amanyarwanda kubera amateka y’iyaguka ry’igihugu, ukaba utapfa kumenya igisobanuro cyayo, nka Kagoyire, Kayirangwa, Kayirebwa, n’andi menshi.

Ati “Hari n’izina ry’umwana ukurikira impanga, bamwita ‘Cyiza’, ariko kandi usanga no mu mahanga barifite. Cyangwa baryise umwana bamubyinirira kuko ari mwiza.”

Nsanzabaganwa asobanura ko kubera gutinya urupfu, Abanyarwanda bakundaga kwita abana babo amazina y’inyamanswa, kugira ngo urupfu rubatinye, ndetse runabanene rubafate nk’inyamanswa ntirubabone nk’abantu kugirango rutabajyana.

Ati “Urumva cyera nta nkingo zabagaho z’indwara, yewe nta n’umubyeyi wabyariraga kwa muganga, wasangaga yarabyariraga mu rugo, ndetse akabyazwa na mugenzi we, ugasanga abana benshi bakunda guhura n’impfu nyinshi. Uwabyaraga apfusha rero, yahitaga yita undi abyaye bene ayo mazina, kugira ngo urupfu rutongera kumuhekura.”

Avuga ko hari andi mazina abanyarwanda bitaga abana babo kubera kutizera ko bazabaho, aho bagiraga bati ‘Nzamwitakuze, Nzabanita, n’andi menshi, hakaba n’andi bitaga bitewe n’igihe umwana avukiye, yavuka hari imyaka yeze bakayimwitirira, aho bagiraga bati ‘Semasaka, Nyirakagari, n’ayandi.

Habagaho kandi n’andi bitiriraga inshuti zabo, kuko ukunda umuntu ukamwitirira umwana wawe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 111 )

Muraho neza! Munsobanurire izina NGENZI

Habumugisha Boniface yanditse ku itariki ya: 30-09-2023  →  Musubize

Muraho neza munsobanurire Izina Rwema

Hakizimana vincent yanditse ku itariki ya: 3-08-2023  →  Musubize

Murishyire kuri WhatsApp yange
0785683451

Rwema yanditse ku itariki ya: 17-09-2023  →  Musubize

Munsobanurire izina rya Rwema

Rwakabuba Shinga yanditse ku itariki ya: 12-11-2023  →  Musubize

Ubusobanuro bwizina Ruzindana

Ruzindana Jonas yanditse ku itariki ya: 14-07-2023  →  Musubize

Munsobanurire izina kayitare

Kayitare yanditse ku itariki ya: 22-07-2023  →  Musubize

Musobanurire izina Ruzindana

Ruzindana Jonas yanditse ku itariki ya: 14-07-2023  →  Musubize

Uzampamagare mbikubwire 0788869971

Fawkes group yanditse ku itariki ya: 13-10-2023  →  Musubize

Munsobanurire izina Ikirezi risobanuye iki

Ikirezi yanditse ku itariki ya: 1-06-2023  →  Musubize

Ndashaka mumpe igisobsnuro cy’izina
1.icyogere
2.cyogere

Sam yanditse ku itariki ya: 28-05-2023  →  Musubize

Nshaka kumenya igisobanura cyizina cyuzuzo

Cyuzuzo yanditse ku itariki ya: 20-06-2023  →  Musubize

Risobanura kwogera / kwamamara

Rwema yanditse ku itariki ya: 30-08-2023  →  Musubize

Munsobanurire izina Gashugi n’inkomoko yaryo

Felix Ndikuryayo yanditse ku itariki ya: 30-04-2023  →  Musubize

Munsobanurire izina Gashugi n’inkomoko yaryo

Felix Ndikuryayo yanditse ku itariki ya: 30-04-2023  →  Musubize

Kumenya ubusobanuro

Rwema yanditse ku itariki ya: 31-03-2023  →  Musubize

ubusabanuro bwizina Gwiza

Gwiza yanditse ku itariki ya: 17-03-2023  →  Musubize

Ni ukwifuriza umwana kugwiza, cg kugira imbaraga, igitinyiro, ubutunzi,... byinshi

Rwema yanditse ku itariki ya: 30-08-2023  →  Musubize

muraho neza? munsobanurire Uburiza ni Umwana uvutse bwa kangahe? Murakoze.

Marie Claire ISHIMWE yanditse ku itariki ya: 31-01-2023  →  Musubize

Ni umwana uvutse bwa mbere

Rwema yanditse ku itariki ya: 31-08-2023  →  Musubize

Murayo neza? ndagira munsobanurire Uburiza ni Umwana uvutse bwa kangahe? murakoze

Marie Claire ISHIMWE yanditse ku itariki ya: 31-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka