
Abazi amateka yo “Ku bitare bya Mpushi” bahamya ko ubwo umwami Ruganzu II Ndoli yahanyuraga yahasize ibimenyetso birimo igisoro, ikibumbiro, amajanja y’imbwa ze, intebe yicaragaho, ikinono cy’inka, n’aho bashyiraga ingobyi y’umwami.
Ariko kuri ubu iyo uhageze usanga ibyo bimenyetso byaratangiye kwangirika ku buryo hatitaweho byasibangana burundu.
Mukezangango Aaron, umusaza ufite imyaka 85 avuga ko yavutse bavuga ko ibyo bimenyetso byangizwa n’abahakoze umuhanda bajya gucukura amabuye kuri ibyo bitare.
Agira ati “Tukiri abana, hari ikibumbiro, natwe iyo twajyaga kuragira, nicyo twashoragamo inka zacu, ariko ubu abahakoze umuhanda barabisibye.”

Ibitare bya Mpushi biherereye mu Kagari ka Mpushi mu Murenge wa Musambira, mu bilometero 10, uvuye aho imodoka zihagarara ku Kivumu ku muhanda wa kaburimbo Kigali-Huye.
Ni ahantu hejuru y’umusozi hari ibibuye binini (ibitare) bifite ubutumburuke burebure. Ngo hari abazungu bahakorera siporo yo kuzamuka ku migozi.

Abahatuye bifuza ko aho hantu hatunganywa, hakubakwa kuburyo haba ahantu ndangamateka abantu batandukanye bakajya baza kuhasura; nkuko Rudasingwa Francois abivuga.
Agira ati “Abazungu bahaje kuva mbere. Kubera amateka yaho, twumvaga ubuyobozi cyangwa abashoramari bahatunganya hakitabwaho ku buryo hajya hakorerwa ubukerarugendo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kamonyi, Bahizi Emmanuel atangaza ko ku “Bitare bya Mpushi” ari hamwe mu hantu nyaburanga akarere keretse ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) kugira ngo bazafatanye kuhitaho no kubungabunga amateka yaho.
Agira ati “Muri gahunda ya RDB yo guteza imbere ubukerarugendo mu gace k’amajyepfo bise “South corridor”, na biriya Bitare twarabiberetse.
Ubu harimo gukorwa inyigo y’icyahakorerwa. Ubwo nyuma y’inyigo nibwo tuzamenya umushinga twahakorera.”

Kuri ubu ubuyobozi bwahagaritse abahacukuraga amabuye yo kubaka, ndetse bukangurira n’abaturage kuhabungabunga bakirinda gukora ibikorwa byahangiza.
Ku “Bitare bya Mpushi” uretse abazungu bajya kubikoreraho siporo, hari n’abakristo bajya kuhasengera.

Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyiza kubungabunga ibikorwa bya mateka murwanda rwacu nkabaturage birakwiye ko twunva icyo bita umurage wacu wasizwe na ba kurambere