Izina “Mu Gakinjiro” ryavuye he?

Muzehe Kalisa Rugano avuga ko ahazwi ku izina ryo mu Gakinjiro ho mu mujyi wa Kigali hiciwe inka nyinshi z’Abanyarwanda ubwo Ababirigi bakolonizaga u Rwanda. Izina Agakinjiro ngo ryaturutse ku ijambo ry’Igiswahili ryitwa “kukinja” bivuga kwica, rigasobanura aho inka zicirwaga.

Ibi Muzehe Rugano yabivugiye mu kiganiro yahaye urubyiruko rw’i Kayonza tariki 31/05/2013, arusobanurira inkomoko y’amacakubiri yateye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Yavuze ko abazungu bashubije inyuma u Rwanda n’ibihugu bya Afurika muri rusange, akavuga ko abazungu nta keza bifurizaga Afurika kuko batigeze na rimwe bifuzaga ko ibihugu bya yo byagera ku rwego rwo kwigira.

Muzehe Rugano avuga ko mu gakinjiro hicirwaga inka ijana buri munsi.
Muzehe Rugano avuga ko mu gakinjiro hicirwaga inka ijana buri munsi.

Ati “Ibaze inka ijana za buri munsi zabagwaga zikagaburirwa abanyamahanga, kandi ba nyirazo nta cyo bahawe. Abazungu ntibigeze na rimwe bifuza ko twigira”.

Muzehe Rugano avuga ko amacakubiri yabaye mu Rwanda akageza no kuri Jenoside atari akwiye guhabwa umwanya mu mitima y’Abanyarwanda. Avuga ko bamwe mu Banyarwanda bashyizwe agakingirizo mu maso bakabeshywa ko Abatutsi batoneshejwe igihe kinini n’abakoloni kugira ngo Abanyarwanda basubiranemo.

Nyamara ibyo ngo si ukuri kuko n’ingoma za cyami zitirirwaga gutegeka u Rwanda nta jambo zari zifite, bikagaragarira ku kuba abakoloni baranze ko u Rwanda rugira ingabo za rwo bwite bikaba ngombwa ko ruzanwamo abasirikari b’Abanyekongo nk’uko Rugano akomeza abivuga.

Mu kiganiro yahaye urubyiruko yarusabye kwamagana abagoreka amateka y'u Rwanda.
Mu kiganiro yahaye urubyiruko yarusabye kwamagana abagoreka amateka y’u Rwanda.

Abo ngo nibo babagirwaga inka z’Abanyarwanda umunsi ku munsi zikicirwa mu Gakinjiro, kandi banyirazo bakazinyagwa ku gahato.

Yasabye urubyiruko guharanira ko amateka y’u Rwanda yavugwa uko ari, urubyiruko rukamagana abashaka kuyagoreka kubera inyungu za bo bwite. Yongeraho ko aho u Rwanda rwageze rusenyuka mu gihe cya Jenoside ari naho rugomba guhera rusanwa, kandi urubyiruko rukabigiramo uruhare runini kuko ari rwo mbaraga z’u Rwanda.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

ndagira ngo nsubize heza: ibintu bileze nkuko byari bimeze icyo gihe uvuga gusa hahindutse ababikoraga rindira gatonabo bazaveho uzumva ibyo bazavugwa bizaruta inshuro 3000 ibyo uvuga ; cyakora wa mugani wawe kuva kera kugeza none uyu munsi u rwanda ntirurigera rugira ubuyobozi bwiza tuburindire rero! ryari? bufitwe na nde?binyuze mu zihe nzira? ni ibibazo bikomeye!!!!!!

kamanzi yanditse ku itariki ya: 12-07-2013  →  Musubize

Jyewe ntakiza mbona mubyahise kuko byadusigiye umubabaro udashira. Amateka na Politike byahise iyo mbitekereje mpita nsesa urumeza.

Gusa nezezwa no kuba ubu duhabwa urubuga rugari mukwihitiramo icyerekezo, abakurura amoko barata igihe, ubu umuntu azamurwa nibikorwa bye, kwanza ninubujiji benshi bitwaza mukuyobya uburari kgo babone uko bagera kubyo bashaka banyuze iyubusamo.

Iyo ukoze uraronka, mureke dukorere Igihugu cyacu, naho abavuga ngo umuhanda ntukimara imyaka cumi nitanu, ahubwa warukwiye kwibaza ngo, u Rwanda hashize igihe kingana gute rwitwa u Rwanda? Habaga imihanda ingahe? Reka ndeke kuvuga menshi kuko uburira intumva amara ibinonko

heza yanditse ku itariki ya: 18-06-2013  →  Musubize

Ah ndabona Kalimba ashoboye amatiku. ngewe icyangombwa nuko mbona ndyama nkagenda ntawe urikumbaza ukomoka he avuga dore amazuru yacyo kandi ndatekereza ko ntawe ujya agushyira ku nkeke kubera icyo uricyo kungoma interas zifite ijambo ninde wavugaga abantu buye mu bugesera se muri 1992 nibande bari babishe bari babarwanyije se kungoma yanyu se ninde wavugaga twavaga ku ishuri mudutera imigeri ngo turi abatutsi mu bikora muri abana

Yves yanditse ku itariki ya: 13-06-2013  →  Musubize

uyu mu nigga ari kuvuga ukuri da ndamushigikiye cyane !!!!!

Gatsinzi yanditse ku itariki ya: 9-06-2013  →  Musubize

Nyamara ikibazo gikomeye ni uko abadukuriye cyane abagiza amahirwe yo kwiga aribo ba mbere mu kogoreka amateka.Banga kuyavuga uko ari, ntibashaka icyasiga icyasha aho bakomoka ...akagero gato...ubu se ko tuvuga ngo nta moko ariho,dukurikije ibyari bisanzwe (TWA-HUTU-TUTSI) Ni kuki bavuga "jenoside yakorewe abatutsi",,,Abasigajwe inyuma n’amateka( abatwa) ...abahutu bo babarizwa he:::hagire unsubiza...(bamwe ngo ni interasi,,,abajenosideri...)

Tjye tureka kubeshya dore ko iyo uvuze ukuri bakwijundika ngo wanga ibyiza...ibigabo bibeshya gusa...Muzarebe abo bize...Nibo bikubira, ibyiza by’igihugu...guhitamo ahantu heza hakaba inzuri,,,amasambu manini,,,abana babo biga hanze y’igihugu,,,bashinga amashuri yabo bwite aho inshakalafu zitagera(zakwishyra iki ko na Mitwele iboneka zahize)...
Kwigira ni ukwemera gusangira n’ushonje umwigisha kwimara inzara...muzarebe ibikorwa remezo nta muhanda umara imyaka 15 utabaye igisoro...kuko uba wariwe,,,aharya abo ni abazungu?..TUJYE TWEMERA URHARE RWACU MU MAFUTI DUKORA...UMUZUNGU wisheabanyarwanda guhera 1 ukwakira 1990 kugera none ni nde? Si twe tumarana,,,ngo baradushuka? kuki se twemera? IHURIZO RIRI AHA...Amateka ntajya agorekwa na rimwe kuko ni ibyabaye...ahubwo abantu dushaka ko batuvuga ibyiza gusa..kandi ibi ntibibaho...Nk’ubu iyo uvuze ibya 1959 kugera ubu, uko abatutsi bagiye bahohoterwa uhabwa impundu,,,ariko sha iyo wibeshya ukavuga amafuti ya bamwe mu batutsi mbere ya 1959 kugeza ubu,,,uhita witwa interasi,,,ufite ingengasi.N’abahutu ni uko...Ntihakagire uwirata igihe cyose utaremera ko havugwa ibyiza wakoze n’ibibi wakoze...burya nta bumuntu uba wakageraho...Ukora arakosa...kandi ugira amahirwe abona umukosora...Abanyrwanda ibi ntitubikozwa.

Kalimba yanditse ku itariki ya: 9-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka