
Bamporiki avuga ko ubusanzwe mu bushakashatsi yakoze ku mateka y’Itorero rya nyaryo, yasanze Irorero ari aho abantu bajyaga bagakemura ibibazo byugarije aho bari.
Agira ati” Iyo abantu bakoze itorero ry’iminsi 10, ku va ku wa mbere kugera ku munsi wa 10 ugasanga ni itorero ry’amagambo, nta muntu n’umwe wo mu nkengero z’aho iryo torero ryabereye bakemuriye ikibazo. Iryo ntabwo aba ari itorero.”
“Iyo umuntu ari intore aba yaratojwe agatumwa. Ni umuntu uba warabwiwe ko niba hari ikibazo cy’umuntu ukennye agomba kugikemura. Kubyumva ugataha rero ntacyo ugikozeho uba uhemutse.”
Umuyobozi w’Itorero anavuga ko mu mahamwe y’Intore harimo irivuga ko Intore itaganya ahubwo ishaka ibisubizo, bityo bikaba bikwiye ko nta ntore ikwiye gutozwa ngo itahe nta gisubizo itanze.
Uyu muyobozi kandi akangurira abantu gushyira imbaraga mu bushakashatsi bagacukumbura ibijyanye n’umuco, kugira ngo ibikorwa bishingiye ku muco bijye bikorwa bifite ireme, kuko ari bwo bigira icyo bisigira ba ababikora.
Ohereza igitekerezo
|