Inteko Izirikana yasabwe gushyira ibikorwa byayo mu nyandiko no mu buryo bw’ikoranabuhanga
Mu rwego rwo gukomeza gusigasira umuco nyarwanda no kubungabunga amateka yarwo, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yasabye abagize Inteko Izirikana gushyira ubumenyi n’ibikorwa byabo mu nyandiko no mu buryo bw’ikoranabuhanga, ku buryo n’abazavuka bazabukoresha mu kwihugura.
Ibi Minisitiri Bizimana yabigarutseho mu kwizihiza Isabukuru y’imyaka 20 Inteko Izirikana imaze, ku tariki 8 Ukuboza 2023.
Minisitiri Bizimana avuga ko mu nshingano za Leta harimo gufasha Inteko Izirikana, kugira ngo amateka n’ibyo bakora bizajye mu nyandiko n’amajwi, kugira ngo abakiri bato bazayigireho ndetse bakomeze kuyasigasira.
Ati “Mu nshingano dufite harimo kubumbatira uburere Mboneragihugu n’Amateka, ni ho harimo n’umuco mwigisha cyane cyane mu mashuri no mu bitaramo, mu gakora ubushakashatsi mukandika ibitabo. Tugomba gukora bishoboka byose kugira ngo tubafashe kugira ngo ubumenyi mufite bukomeze kumenyekana hose bunarenge imbibi z’Igihugu”.
Minisitiri Bizimana yatanze urugero ku bantu 9 batangije Inteko Izirikana batabarutse amateka yabo n’ubumenyi bwabo butanditswe, ari igihombo ku gihugu asaba ko ibikorwa muri iki gihe byakorwa mu buryo buzatuma bitibagirana.
Umuyobozi w’Inteko Izirikana, Murekeyisoni Kalisa Sylvie, yavuze ko bajya gushinga uyu muryango w’Inteko Izirikana babonaga ko umuco, ururimi n’amateka by’u Rwanda ari inkingi ikomeye mu kongera kubaka umuryango nyarwanda, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Twagira ngo habeho ihuriro rizirikana umurage w’u Rwanda kugira ngo rizahore ari umuyoboro tuzajya tunyuzamo inama, ibitekerezo n’ingamba z’ibikorwa byafasha kongera kubaka u Rwanda n’Umunyarwanda”.
Inteko Izirikana ni Umuryango utari uwa Leta uharanira inyungu rusange z’u Rwanda n’Abanyarwanda. Ufite icyicaro ku Kacyiru mu nyubako ya MINUBUMWE.
Mu bikorwa Inteko Izirikana ikora harimo kumenya amateka yo hambere bakayigisha binyuze mu biganiro no mu bitaramo, bakandika ibitabo bakanakora ubushakashatsi mu rwego rwo kumenyekanisha umuco n’amateka y’u Rwanda.
Mu myaka 20, imaze yagaragaje ko igifite imbogamizi zirimo amikoro n’ibikoresho byo gukomeza gukora ibikorwa byabo.
Kugeza ubu muri 12 bashinze Inteko Izirikana, abakiriho ni batatu kuko abandi 9 baratabarutse. Gusa ubu igizwe n’ibyiciciro by’abakiri bato, kugira ngo bafatanye n’abakuru bayitangije gukomeza kwagura ibikorwa byayo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|