Ingoro y’amateka kamere yahariwe amateka y’ubukoroni bw’Abadage mu Rwanda

Ingoro y’amateka kamere iherereye ahazwi nko kwa Richard Kandt mu Mujyi wa Kigali, yamaze guhindurirwa inyito yitwa "Ingoro ya Richard Kandt" mu rwego rwo kurushaho kugaragaza amateka nyakuri y’Abanyarwanda mbere y’umwaduko w’Abadage no mu gihe cy’ubukoroni bwabo mu Rwanda.

Richard Kandt Umudage witiriwe iyo nzu ndangamurage
Richard Kandt Umudage witiriwe iyo nzu ndangamurage

Iryo vugurura ryakozwe nyuma y’uko Abasenateri bagize komisiyo y’ubukungu n’imari baherukaga gukorera urugendo rw’akazi kuri iyo ngoro ku wa 18 Gicurasi 2016, bagasanga hari bimwe mu byahamurikirwaga bitajyanye naho, bikwiye kuhavanwa hagashyirwa ibindi bijyanye n’amateka yaho.

Muri iyo ngoro,ubu hagaragaramo amafoto yafashwe mu gihe cy’ubukoroni Abadage bakoreye Abanyarwanda, hagati mu myaka ya 1885 kugeza mu 1918, aho yerekana imibereho y’Abanyarwanda muri icyo gihe.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda, Amb. Masozera Robert niwe wafunguye ku mugaragaro iyo ngoro, mu mpera z’icyumweru gishize.

Yavuze ko izo mpinduka zizongera umusaruro icyo kigo cyabonaga ku kwezi,ubusanzwe ubarirwa hagati ya Miliyoni ebyiri na miliyoni ebyiri n’igice z’amafaranga y’u Rwanda yatangwaga n’abashyitsi bari hagati ya 1000 na 1200.

Yagize ati “Aya mavugurura azongera ubwiza bw’iyi ngoro ndetse n’umubare w’abayisura wiyongere kuko hari byinshi bishya byongerewemo”.

Inzu Richard Kandt yabayemo ubwo yari mu Rwanda
Inzu Richard Kandt yabayemo ubwo yari mu Rwanda

Byinshi mu byashyizwe muri iyo ngoro ya Richard Kandt byari bifitwe n’Abadage kandi bigaruka ku mateka y’Abanyarwanda mu gihe cy’ubukoroni .

Ibyo bikaba byari igihombo ku Banyarwanda kuko amateka yabo yari afitwe n’abandi ,Umunyarwanda ushaka kuyamenya ntagire aho ayasanga.

Ambasaderi Dr Peter Woeste uhagarariye Ubudage mu Rwanda yavuze ko yishimira ivugururwa ry’iyo ngoro yerekana amateka y’Abadage n’Abanyarwanda mu Rwanda rwo hambere.

Ati “Ni byiza ko iyi ngoro ihariwe icyo yagenewe gusa kuruta uko yari imeze, igaragaramo ibintu bivangavanze”.

Muri iyi ngoro hagaragaramo ibyari ibiro bya Richard Kandt
Muri iyi ngoro hagaragaramo ibyari ibiro bya Richard Kandt

Richard Kandt witiriwe iyo ngoro ni we Mudage watuye mu Rwanda mu mbere y’abandi ndetse ni we wagiriye inama Umwami Yuhi V Musinga guhitamo Kigali nk’Umurwa mukuru w’u Rwanda kubera uko yahagenzuye akabona ari ho hantu hari hanogeye ijisho.

Uwo mugabo iyo aba akiriho kuri uyu wa 17 Ukuboza 2017 yari kuba yujuje imyaka 150 kuko yavutse ku itariki 17 Ukuboza 1867.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Njyewe rwose ntago nkund’izi ngegera zabazungu kuko urebye aya mateka yabo nabo ntago badukundaga ntakiza badukoreraga ngo tubavuge neza kubwabo nanubu twakagombye kugeza nuzu munsi tukiri mubukoloni

Ntirenganya Nsekanabo Emmanuel yanditse ku itariki ya: 19-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka