Iburasirazuba hazibandwa ku bukerarugendo bushingiye ku muco n’amateka

Belise Kariza umuyobozi mukuru ushinzwe ubukerarugendo mu kigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) avuga ko mu ntara y’iburasirazuba hagiye kurebwa uko ubukerarugendo bushingiye ku muco n’amateka bwatezwa imbere kuko hari byinshi bihatse amateka y’igihugu.

Abayobozi b'uturere basabwe ubufatanye mu kumenyekanisha ibyiza nyaburanga
Abayobozi b’uturere basabwe ubufatanye mu kumenyekanisha ibyiza nyaburanga

Belise Kariza avuga ko nyuma yo gusura ibyiza nyaburanga bitandukanye mu ntara y’Uburasirazuba bagiye kwicara bagashaka iby’ingenzi byabungwabungwa bigatezwa imbere bikunganira pariki y’akagera.

By’umwihariko mu ntara y’iburasirazuba ngo bazibanda ku bukerarugendo bushingiye ku mateka no ku muco.

Ati “Muri iki gice hari amateka menshi urugero nko kwibohora, amateka y’urugamba rwo kwibohora amenshi ari hano, tuzafatanya na Leta n’abikorera ayo mateka abungabungwe ariko tuzabanza guhitamo ah’ingenzi.”

Belise Kariza kandi yavuze ko ubukerarugendo bugenda butera imbere ndetse n’abanyarwanda bitabira gusura ibyiza nyaburanga.

Ngo mu bantu basura pariki z’igihugu 60% baba ari Abanyarwanda.

Mu korohereza abaturage b’akarere ka Nyagatare na ba mukerarugendo bashaka gusura pariki y’akagera baturutse Nyagatare ngo hagiye guhangwa inzira nshya yinjira muri pariki inyura mu karere ka Gatsibo.

Agira ati “Ubundi abashaka gusura pariki bose binjirira Kayonza, bagasohokera Kirara muri Nyagatare, abava hano urumva ko bavunika cyane, tugiye gushyiraho umuhanda unyura ahitwa Mutumba muri Gatsibo winjire muri pariki.”

Kariza avuga ko impamvu batemera ko abantu binjirira mu karere ka Nyagatare, ari uko byabangamira inyamanswa kuko inyinshi ariho ziri mu gace ka Kirara.

Yabitangaje kuri uyu wa 22 Gashyantare 2019 mu nama yigaga ku cyakorwa ngo ibyiza nyaburanga bigaragara mu ntara y’Uburasirazuba bibungabungwe.

Ni inama yabanjirijwe n’urugendo rwo gusura bimwe mu byiza nyaburanga rwabaye kuri uyu wa 21 Gashyantare 2019.

Mu byiza nyaburanga byasuwe harimo umusozi wa Fumbwe, stade y’umupira w’amaguru yubatswe bwa mbere mu Rwanda mu myaka hagati ya 1930 na 1940, iri I Rwinkwavu ikaba yaranakiniweho n’umwami Rudahigwa, Utubindi twa Rubona, Urutare rwa Ngarama aho Ngarama yarwaniye na Sakabaka, umusozi wa Nyamenge aho Intwari Gisa Fred Rwigema yiciwe n’ikiraro cya Kagitumba ahatangiriye urugamba rwo kwibohora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka