Ibihugu bitandatu ni byo bimaze kwemeza ko bizitabira FESPAD n’ Umuganura 2018

Mu kiganiro n’Abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 19 Nyakanga, Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne, yabwiye abanyamakuru ko imyiteguro y’Umuganura w’uyu mwaka n’Iserukiramuco Nyafurika FESPAD irimbanije.

Minisitiri Uwacu Julienne avuga ko ibihugu 6 ari byo bimaze kwemeza kwitabira FESPAD
Minisitiri Uwacu Julienne avuga ko ibihugu 6 ari byo bimaze kwemeza kwitabira FESPAD

Minisitiri Uwacu kandi yabwiye abanyamakuru ko FESPAD izakorwa mu cyumweru cy’umuganura kizatangira ku wa 29 Nyakanga kugeza tariki 03 Kanama.

Yanatangaje ko ibihugu bitanu birimo Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, Ethiopia, Senegal, Burkinafaso, Guinea- Konakry, ari byo bimaze kwemeza ko bizitabira iryo Serukiramuco, ibindi bigitegerejwe.

Minisitiri Uwacu avuga kandi ko, ibyo bigendanye n’imbaraga igihugu cyashyize mu gushaka ibisubizo by’iterambere rushingiye ku muco w’igihugu.

Ati” Abanyamahanga baza muri iri serukiramuco, banakurikiye byinshi u Rwanda rwagezeho binyuze mu kwishakamo ibisubizo.”

Ibiteganijwe kuba mu Cyumweru cy’Umuganura na FESPAD

Tariki 29 Nyakanga ibirori bizatangirira mu mujyii wa Kigali kuri Stade Amahoro, ibitaramo by’iserukiramuco bizabera mu turere twa Musanze, Rubavu, Rwamagana, Huye na Nyanza.

Tariki 2 Kanama, FESPAD izasorezwa i Nyanza, hanabere igitaramo kimenyerewe nka ‘i Nyanza twataramye”, hazizihirizwa kandi umuganura ku rwego rw’Igihugu ku wa 3 Kanama

Icyumweru cy’Umuganura na FESPAD kizanaberamo imurikabikorwa ry’umuco, harimo imurika ry’ibikorwa by’ubuhanzi (Artisanat) rizabera muri Kigali Cultural and Exhibition village Camp Kigali.

Muri iryo murikabikorwa Abanyarwanda n’abanyamahanga bazaba bafite amahirwe yo kugura ibihangano by’ubwoko butandukanye bakunze.

Insanganyamatsiko y’Umuganura na FESPAD iragira iti “ “Umuco, isôoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka