Huye: abacitse ku icumu n’abishe muri Jenoside bahurira mu ishyirahamwe rimwe

Bamwe mu bacitse ku icumu n’abagize uruhare mu kubicira ababo ndetse no kwangiza imitungo yabo bibumbiye mu ishyirahamwe “Ubwubatsi bw’amahoro” ryo mu murenge wa Mbazi mu karere ka Huye batangaza ko mbere y’uko bahurizwa muri iri shyirahamwe, bari bafitanye urwango rwari kuzabasubiza mu mateka mabi.

Esperance Mukamugemana ni umupfakazi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994. Muri Jenoside yabuze abana be babiri ndetse na se ubabyara.

Mukamugema yiciwe n’abaturanyi be yafataga nk’inshuti magara z’umuryango. Jenoside ikirangira ntiyabashaga kwihanganira abo baturanyi be bamwiciye, ati: “igihe cyose nabonaga abo nakekaga ko banyiciye, numvaga ikintu cy’urwango kizamutse muri jye kuko nahitaga nibuka abanjye bishe”.

Aha Stephane Ngirinshuti, umwe mu bagize uruhare mu bwicanyi mu gihe cya Jenoside muri uyu murenge wa Mbazi na we avuga ko Jenoside ikirangira mbere y’uko ajya muri gereza yahoraga afite ubwoba bw’ibyo yakoze.

Agira ati: “Nabonaga abo nahemukiye nkumva ubwoba bwinshi ngahorana urwikekwe ku buryo nabonaga buri wese nkumva ko afite gahunda yo kumbaza ibyo nakoze ariko nkigera muri gereza nigishijwe ijambo ry’Imana nemere kwihana no gusaba imbabazi none numva narabohowe”.

Aba baturage bo mu murenge wa Mbazi batangaza ko mbere ya jenoside bari babanye neza ku buryo ntawakekaga ko hari uwakwica undi nk’uko byabaye muri Jenocide.

Ngirinshuti avuga ko kugirango yice abaturanyi be byatewe n’ubuyobozi bubi, ati: “twabanaga neza, duhana inka tugasabana umunyu ariko ubuyobozi bubi bwatubibyemo urwango kugeza twishe abavandimwe”.

Ngirinshuti na bamwe muri bagenzi be bagize uruhare muri Jenoside, nyuma yo gusaba imbabazi abaturanyi babo biciye imiryango, basigaye babana mu mahoro babifashijwemo na komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya Kiliziya Gatolika.

Iyi komisiyo yababumbiye mu ishyirahamwe rimwe ryitwa “Ubwubatsi bw’amahoro” rigizwe n’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abagize uruhare muri iyi Jenoside.

Pracide Uwimana umuhuzabikorwa w’iyi Komisiyo ku rwego rwa Butare avuga ko guhuza aba bantu bitari byoroshye.

Uwimana ati: “guhuza aba bantu byari bigoye kuko bari abantu bagaragaraga nk’abantu batandukanye, kuko bari baramaze kwicamo ibice ariko mu mwaka w’2008 twabashije kubashyira hamwe ngo bubake amahoro”.

Si henshi mu Rwanda, abishe n’abiciwe babashije kwibumbira mu ishyirahamwe bagafashanya mu buzima bwa buri munsi. Aba bo mu murenge wa Mbazi bafashanya mu gikorwa cy’ubudehe aho bahingirana cyangwa bagafasha abakene babarimo.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka