Harashakishwa abashoramari mu bukerarugendo bushingiye ku muco

Ikigo gishinzwe Iterambere (RDB kirizeza) abakunzi b’umuco nyarwanda ko kirimo gushakisha abashoramari bazubaka site zitandukanye zikorerwamo ubukerarugendo bushingiye ku muco.

Abongerezakazi bifotoranije n'Umubyinnyi w'Itorero Inyamibwa, bavuga ko imbyino nyarwanda zakunzwe cyane
Abongerezakazi bifotoranije n’Umubyinnyi w’Itorero Inyamibwa, bavuga ko imbyino nyarwanda zakunzwe cyane

RDB ivuga ko ubu bukerarugendo burimo imbyino, imyambarire, ubuvanganzo burimo imivugo n’amazina y’inka, ubukwe, imisango n’ibindi; burushijeho gukundwa n’abantu b’ingeri zitandukanye.

Site zizakorerwamo ubu bukerarugendo zirateganywa kubakwa ku musozi wa Rebero muri Kicukiro, ahahoze ari muri ‘Camp Kigali’, mu kigo ‘Imena Center’ ku Kacyiru n’ahandi; nk’uko byatangajwe n’umwe mu bakozi ba RDB.

Agira ati “Ubutaka bwo kubakamo ahazabera ubukerarugendo bushingiye ku muco bwarateganijwe ku musozi wa Rebero, ubu turimo gushakisha abashoramari bagomba kuhubaka.”

Mu cyumweru gishize Abongereza, Dr Louise Bunce na Jill Childs, bitabiriye inama yaberaga mu Rwanda, bavuga ko bakunze imbyino z’Itorero Inyamibwa ry’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) biga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Jill Childs wigisha muri Kaminuza ya ‘Oxford Brookes’ yagize ati “Ni ubwa mbere nje mu Rwanda ariko mpasanze abaturage beza, igihugu cyiza, umuco mwiza; ntabwo warambirwa kumva no kureba izi mbyino.”

Umwe mu babyinnyi b’Itorero Inyamibwa witwa Birori Patrick, avuga ko ashingiye ku buryo imbyino zabo zikunzwe, Leta n’abikorera bakwiriye gushakisha uburyo bababyaza umusaruro.

Birori avuga ko amafaranga yose akoresha mu buzima bwa buri munsi ayakura mu kubyina mu itorero Inyamibwa, ariko ko bataragera aho bakenewe hose.

Ati “Ministeri y’Umuco na Siporo yari ikwiye kumenya ahabereye inama n’ibindi birori hose haba mu rwanda no mu mahanga, ikatwoherezayo kugira ngo umuco wacu utere imbere.”

Ikigo RDB kivuga ko guteza imbere ubu bukerarugendo bushingiye ku muco bizajyana no kwita ku bundi bwoko bw’ubukerarugendo bushingiye ku gusura ibyanya, inama, iyobokamana, ndetse n’ubushingiye ku gutwara amagare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Turahari, turasaba gusa Leta ubufasha bwo gutangira. Mwaduha adress y’abo twakwisunga bakadufasha mu nama no mu ngiro? Mbaye mbashimiye

Gruec yanditse ku itariki ya: 29-03-2018  →  Musubize

BARASHAKA ABASHORAMARI, NONE NGO WOWE URASABA LETA UBUFASHA KUGIRA NGO UTANGIRE?

Ben yanditse ku itariki ya: 29-03-2018  →  Musubize

Ben, simpamya ko wasomye message yanjye ngo uyirangize, nasabye inama kugirango nshyire igikorwa cyanjye mu ngiro bakamfasha juste pour les formalités et processus, Because to make the investment that asks to be careful. Ntabwo umuntu agendera kumuvuduko nkuwo ufite mumagambo. Wongere witegereze neza ni Gruec ntabwo ndi Barihuta kuko aho njya ndahazi.

Nkurikije imiterere y’iki gisubizo wampaye nibajije ko niba uhagarariye Leta, hakaba hari benshi batekereza nkawe then Leta yacu ifite ikibazo. Mbaye ngushimiye.

Gruec yanditse ku itariki ya: 29-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka