Hambere hari ibiribwa abagabo bataryaga: Kubera iki byaharirwaga abagore n’abana?

Mu Rwanda rwo hambere hari ibiribwa n’ibinyobwa bimwe na bimwe byaharirwaga abagore n’abana, bigafatwa nk’ikizira ku bagabo. Nyamara bimwe muri byo uyu munsi hari abagabo wabyima mukabipfa.

Kera mu bice bimwe na bimwe by’u Rwanda wasangaga hari abagabo batanywa igikoma, ikivuge(igikoma gifashe kivamo ikigage cyangwa umusururu) n’amacunda. Uretse ibinyobwa, hari abagabo batakozwaga ibyo kurya amadegede, imineke n’izindi mbuto, ahubwo bigaharirwa abagore n’abana.

Abagore ariko na none hari aho wasangaga babuzwa kurya inyama z’ihene ngo batazamera ubwanwa. Ikindi ni uko ngo intama yaribwaga n’Umutwa gusa.

Inararibonye mu muco nyarwanda akaba n’umwe mu bagize Inteko Izirikana, Nsanzabaganwa Straton, avuga ko uyu muco wa kirazira hari aho wabaga ushingiye ku kubuza abantu bamwe kurya ibintu bagamije kubirengera kugira ngo bidacika.

Ikindi ngo wasangaga hari ibyo Abanyarwanda babuzanyaga kurya kubera kubisuzugura.

Avuga ko hariho n’ibindi byaharirwaga abantu runaka cyane cyane abakene badatunze inka urugero nk’imegeri n’ibihumyo n’ibindi nka byo, aha ngo bakaba baragenderaga ku kuntu imiryango irutanwa mu bushobozi.

Ati “Ibyo byo kutarya amadegede jye mbibona ukubiri. Yenda wasanga yarabaga ari make bakavuga ngo reka tuyaharire aba n’aba nk’uko bavuga ngo nta mugabo unywa amacunda ni ay’abagore n’abana.”

Akomeza agira ati “Hakazamo no kwikunda no kwishyira hejuru aho babuzaga abagore kuzirya(inyama z’ihene) bishoboka ko ishobora kuba iryoshye yakayibabuza, bya bindi ngo amazi iyo abaye make aharirwa impfizi.”

Muri za kirazira za kera ngo habagamo no kunena aho wasangaga hari abantu badashobora gusangira n’abandi kubera indyo barya badahuriyeho n’abandi.

Nsanzabaganwa Straton avuga ko ari ibisanzwe ko buri muryango ugenda ugira za kirazira usanga zinakomeye ariko na none ari ibintu byoroheje nk’aho babwiraga abana ko ututse nyirasenge ashishuka umunwa.

Avuga ko izi kirazira ahanini zari zishingiye ku myemerere y’abantu kandi ko kubibakuramo bigorana.

Agira ati “Si ndi umupagani ndi mukirisitu. Uzarebe iriya ukarisitiya abakirisitu bahagishwa, Padiri agashyira mu gikombe mu gitondo mu misa akagasengera akabwira abakirisitu ngo ni umubiri w’Imana bagakoma mu mashyi. Urumva utari umukirisitu ntiyabyemera ariko abandi barabyemera.”

Nsanzabaganwa avuga ko icyo umuntu yemera mu muryango arimo kiba ari icyo.

Nsanzabaganwa avuga ko hafi ya za kirazira zigenda zicika byatewe n’uko umuryango nyarwanda winjiwemo n’ibindi bintu cyane bya siyansi.

Ati “Ukavuga uti ese nishe inyamanza byantwara iki? Mbibye amasaka ndeba hepfo biyabuza kwera? Ariko mu gihe cya ba sogokuru bavugaga ko kwica inyamanza kizira, kubiba ureba epfo cyangwa icyo imbuto irimo kiri epfo bavugaga ko wakosheje cyane.”

Avuga ko kuba hari kirazira zigenda zicika ntacyo bitwaye ariko na none biterwa n’abantu n’ingaruka bigira kuri bamwe mu gihe hari uwemera ikintu undi atemera.

Abasuzugura bimwe mu biribwa n’ibinyobwa baba bihombya

Umukozi w’ibitaro bya Nyagatare ushinzwe imirire, Kayihura Azarias, avuga ko kuba hari ibiribwa n’ibinyobwa byaharirwa abagore n’abana bigafatwa nk’ikizira ku bagabo hari ingaruka bigira kuri uwo muntu utabifata.

Ibyo biribwa n’ibinyobwa ngo biba birimo intungamubiri umuntu wese yakenera mu buzima bigatuma hari ingaruka yahura na zo mu mikurire ye.

Ashingiye kuri abo bo hambere, Kayihura yagize ati “Ingaruka ni uko umugabo yaburaga vitamine A na C. Uretse wenda nka Vitamine A yakuraga mu mavuta y’inka, amata y’ikivuguto, yaburaga intungamubiri zirinda indwara ziboneka mu mbuto. Wabonaga ko kera bakundaga kurwara amenyo ndetse no guhuma vuba kubera kubura Vitamine C.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka