Byinshi ku Ikondera rikoreshwa mu mbyino gakondo z’Abanyarwanda

Ikondera ni kimwe mu bikoresho bikoreshwa n’ababyinnyi b’injyana gakondo zo mu Rwanda ariko hari abatazi akamaro n’inkomoko yaryo.

Ikondera rikoreshwa mu mbyino gakondo mu Rwanda (Photo Internet)
Ikondera rikoreshwa mu mbyino gakondo mu Rwanda (Photo Internet)

Ikondera ni igikoresho kivuzwa kenshi iyo intore zambaye imigara zigiye gutangira guhamiriza. Barivuza bashyize umunwa ahari umwenge habugenewe.

Hambere mu Rwanda Ikondera ryabaga gikozwe mu ihembe. Kuri ubu barikora mu bikoresho biyandukanye birimo ibya purasitiki.

Amakondera aba ari atanu mu babyinnyi bayavuza mu buryo butandukanye bigatanga umuziki uryoheye amatwi.

Ayo makondera atanga amajwi atandukanye ariyo Umurangi riyobora andi, Inkanka, Incuragane, Insengo n’Urugunda. Uwo ni umwihariko w’umuziki n’imbyino gakondo z’Abanyarwanda.

Nsengiyumva Abdallah, umuvuzi w’ikondera akaba n’umubyinnyi mu itorero ry’Urukerereza n’Inganzo Ngari, avuga ko ikondera ari kimwe mu bikoresho bikomeye mu muco nyarwanda.

Akomeza avuga ko Ikondera ryerekana ubutwari bw’intore z’u Rwanda, mbere zari ingabo z’igihugu.

Agira ati “Ikondera rivuzwa rihamagara intore guhamiriza, rikaririmba ubutwari n’ibyivugo by’ingabo. Buri kondera riba rifite ijwi ryaryo, yajya hamwe yose agakora umuziki mwiza ari nawo utuma intore zizihirwa zikaza guhamiriza.”

Nsengiyumva avuga ko nubwo nta majwi aba yumvikana, abavuza Ikondera baba bazi ibyo bavuga ndetse bakanamenya imbyino bagezeho.

Ati “Burya tuba tuvuga imyato n’ubutwari bw’ingabo z’u Rwanda nubwo amajwi aba adasohoka haba humvikana injyana gusa.

Nyamara burya indirimbo tuba tuziziranyeho, akenshi duhera mu Musambi, tugakurikizaho iryitwa Cyarutema tugasoreza ku ryitwa Imbaduko.”

Nsengiyumva avuga ko ikondera rikomera cyane rigasaba ubuhanga mu kurivuza. Riherekezwa n’ingoma yitwa Ruharage ifite akajwi karangira n’ Ingaraba ifite ijwi ryo hasi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka