
Byavuzwe na Assumpta Mugiraneza, umushakashatsi akaba n’umuyobozi w’Iriba, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2015.
Iki kiganiro cyari kigamije kuganira ku bizavugirwa mu nama mpuzamahanga iteganyijwe kuba kuva ku italiki ya 2 kugeza ku ya 3 Ukuboza 2016, izibanda ku gukusanya, kwandika no kubika amateka yaranze u Rwanda.
Mugiraneza avuga ko amateka menshi y’u Rwanda abitswe n’abarukoronije ari yo mpamvu ngo kubiganiraho na bo bikenewe.
Yagize ati “Iyo urebye amateka menshi y’u Rwanda tugenderaho, usanga yaba ari mu mashusho n’ari mu mvugo, yaragizwemo uruhare n’Abadagi n’Ababirigi badukoronije.
Tugomba rero kuyaganiraho na bo bikunze tukayabonaho kopi kuko ari mu nzu ndangamateka zabo”.
Avuga kandi ko kubika amateka (Archives), mu buryo bufite umutekano uhagije, ari ngombwa ku Banyarwanda kuko bigira akamaro no mu butabera.
Ati “Nta butabera bwashoboka nta bimenyetso.
Tuzi ko iyo ubutabera buri mu kazi kabwo bubyara ibintu byinshi birimo inyandiko, amashusho n’amajwi ku buryo kubireka bigakendera byaba ari ukurangara kandi bizakenerwa igihe cyose”.
Aha Mugiraneza yatanze urugero kuri Gacaca ndetse no ku rukiko rwa Arusha rufite byinshi ku manza zaburanishijwe zijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Avuga ko izi nkiko zitari kugera ku nshingano zazo hatabayeho kwifashisha ibimenyetso byagiye bigaragara.

Soko Phay, umufaransakazi ukomoka mu gihugu cya Cambodge akaba n’umwarimu muri imwe muri kaminuza zo mu Bufaransa, avuga ko kubika amateka bituma abantu basubira inyuma mu byahise bityo bakamenya uko bagomba kwitwara mu gihe kizaza.
Ati “Ni byiza rero ko mu gihugu nk’u Rwanda kimwe na Cambodge byabayemo Jenoside, amateka abikwa neza akazafasha urubyiruko n’ab’ahazaza kumenya ibyabaye”.
Soko warokotse Jenoside yo muri Cambogde, avuga ko amateka ari na yo aherwaho hakorwa ubushakashatsi butandukanye.
Ohereza igitekerezo
|