Abakomoka kuri Rukara rwa Bishingwe barifuza kwiyunga n’umuryango w’umuzungu yishe

Ndagijimana Juvenal, umwuzukuru wa Rukara wo mu Murenge wa Gahunda mu Karere ka Burera, aravuga ko umuryango wabo wifuza guhura n’umuryango wa Padiri Rupias wishwe na Rukara, bakiyunga.

Ndagijimana Juvenal, umwuzukuru wa Rukara
Ndagijimana Juvenal, umwuzukuru wa Rukara

Ndagijimana ufite imyaka 56, ni umwe mu buzukuru ba Rukara rwa Bishingwe wishe umuzungu Rupias wari uzwi ku izina rya Rugigana, akaba atuye mu Burera ahazwi nko mu Gahunga k’Abarashi.

Avuga ko igitekerezo cy’imishyikirano n’abo mu muryango wa Rugigana bakigize, bagambiriye kwimakaza umuco w’ubwiyunge n’ubworoherane.

Uwo mugabo ufite ubwanwa bwinshi wamenyekanye cyane mu itorero ry’igihugu (Urukerereza), aganira na Kigali Today, yagarutse ku mateka y’Abarashi bo kwa Sekuru, Rukara rwa Bishingwe, n’uko yishe Rugigana ahagana mu 1912.

Agira ati“ Iwacu ni mu Gahunga k’abarashi, ubundi batwita aba’ Black shooters’ kubera ko turi abarashi ntagereranywa, tukaba abuzukuru ba Rukara rwa Bishingwe.”

Ndagijimana avuga ko Rukara yabaye ingabo ikomeye i Bwami ku bwa Rwabugiri na Musinga.

Ati“ Rukara yari ingabo nkuru i Bwami, afite imitwe y’ingabo zirwanirira igihugu. Yayoboraga ingabo za Rwabugiri, ariko yanayoboye ikindi gice cy’ingabo za Musinga nubwo batakoranye igihe kinini kubera ko yahise apfa”.

Avuga ko Rukara ajya gushwana n’umuzungu Rupias (Rugigana) wabaga i Rwaza, ngo yaje mu Gahunga aje kuhashinga Kiliziya muri za 1911.

Rugigana ageze mu Gahunga k’Abarashi ngo yahise ahashinga ihema, maze yigira umucamanza.

Ndagijimana avuga ko icyo gihe abaturage bazaga ari benshi kumuregera akabacira imanza mu gihe muri icyo gihe ibirebana no guca imanza byabaga ari iby’Umwami gusa.

Intandaro yo kwica Rugigana ngo yatewe n’uko yarengereye akajya gushinga imbago mu masambu y’Abarashi (umuryango wa Rukara), agamije kubanyaga isambu igahabwa Abapadiri.

Ibyo ngo ntibyashimishije Rukara kuko yahise azirandura, nyuma abaturage bakiruka bagana kwa Rugigana wari utuye Nyabyungo bajya kumuregera Rukara.

Nyuma yo kurandura izo mbago, umuzungu ntiyabyihanganiye yatumije Rukara ngo amusobanurire aho ako gasuzuguro gashingiye.

Ndagijimana agira ati“Rukara aherekejwe na bene wabo bitabye Rugigana, basanga yariye karungu, asuhuza Rukara agira ati ‘ Yambu Rukara’. “

Iyo ndamutso Rukara ngo ntiyayumvise binamutera uburakari kuko yaketse ko Rugigana amututse ngo arakamburwa abana, nawe aramutuka, umuzungu aba akubise Rukara umutego, intambara itangira ityo.

Abifashijwemo n’abahungu be barimo Manuka (Kinukabagabo) na Rukiri, Rukara yahise yica Rugigana

Ahita ahungira ku mugabo witwa Ndungutse wari ikigomeke yarafashe agace ka Cyeru.

Abazungu bamenye ko Rukara yahungiye kwa Ndungutse boherezayo intasi, zimaze kumenya neza ko ari ho yahungiye batera kwa Ndungutse bahita bafata Rukara, akatirwa urwo gupfa, bajya kumunyonga.

Mbere y’urupfu rwa Rukara wishe umuzungu, yishe n’abandi babiri harimo n’umusirikare wari umurinze, aho yamushikuje inkota arayimutera ari ho havuye intahana batatu nk’uko bivugwa na Ndagijimana.

Ndagijimana avuga ko mu kwimakaza ubwiyunge, umuryango wa Rukara wifuje imishyikirano hagati yabo n’umuryango wa Padiri Rupias(Rugigana).

Ati“ Ubundi Rupias yari yavukaga mu Birwa bihuza Ubufaransa n’Ubudage, ariko yapfuye umuryango we ubarizwa mu Bufaransa, turifuza ko umuryango wacu wahura n’umuryango wo ku gisekuru cya Rupias tukaganira, tugashyikirana, tugasabana imbabazi muri make tukiyunga”.

Avuga ko icyo ubwiyunge bwabamarira ari ukwimakaza umuco wo kubana mu mahoro mu batuye isi, ndetse n’amateka akarushaho gusigasirwa, kuko nta bimenyetso ndangamateka bifatika biri mu Gahunga.

Ati“Ntacyo bidutwaye tutabikoze ngo tube twahura, ariko icyo twifuza ni ukwimakaza umuco wo gushyikirana kandi n’amateka akarushaho gusigasirwa, bakagera n’aho ibyo byabereye hakaba hashyirwa ikimenyetso ndangamateka”.

Avuga ko bifuza ko inzego za Leta zishinzwe umuco zabibafashamo, bakaba bahuza umuryango wa Rukara n’umuryango wa Rupias.

Ndagijimana kandi avuga ikibashimisha n’ikibababaza nk’umuryango ku bijyanye n’amateka ya Rukara rwa Bishingwe.

Ati“ Ikinshimisha ni ubutwari Rukara yagize bwo kurandura izo mbago, iyo atabikora tuba turi he? Nshimishwa kandi n’ibigwi bye by’ubutwari bwo kwanga agasuzuguro k’abazungu, tukababazwa n’uko tutamyenye aho yashyinguwe.

Tuzi ko yanyongewe hariya i Nyakiriba hubatse Gereza ya Ruhengeri, ariko ntitwamenye aho yashyinguwe, biratuzonga cyane”.

Ndagijimana avuga ko mu muryango wabo harimo Abasirikare atazi umubare ati“ Abasirikare barimo ariko ntabwo nzi umubare, ntabwo ndakora ibarura”.

Kugeza ubu, ngo abakomoka kuri Rukara rwa Bishingwe bakiriho bagera kuri 800.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Gusaba Imbabazi ? Rukara ntacyo koze cyogusabirwa imbabazi , yakoze Icyo izo nyintwa bami batakoze and dukeneye urwibutsyo ruvuga kubutwari yakoze .

Emmanuel Nkurunziza yanditse ku itariki ya: 9-08-2020  →  Musubize

Gusaba Imbabazi ? Rukara ntacyo koze cyogusabirwa imbabazi , yakoze Icyo izo nyintwa bami batakoze and dukeneye urwibutsyo ruvuga kubutwari yakoze .

Emmanuel Nkurunziza yanditse ku itariki ya: 9-08-2020  →  Musubize

Njya Nshimishwa n’ubutwari bwa bamwe mu banyafurika kuko ba gashakabuhake ntibatubaniye. Gusa rwa Bishingwe, Rugamba,Alex k.. Bakoze byinshi.

McRadar Rutengatanganzo Byahamye yanditse ku itariki ya: 30-10-2019  →  Musubize

Ikigaragara abanyafrika twubashye ba rugigana kuva kera iyo bitaba ibyo uretse rupias hari gupfa abandi benshi kuko ikigaragara aho baciye hose muri Afrika bararituye ntibishe gusa!
Buriya muri RDC bivugwa ko LÉOPOLD II yishe abagera kuri miliyoni 20 abandi benshi basigara barakaswe bimwe mu bice by’imibiri yabo!
Ibihano batangaga byari bikaze kuko uwibaga igi bamukataga amaboko cg uwirutse bakamukata amaguru!
Abasaza bacu barababajwe bikomeye naho uriya we aracinya inkoro ngo yibonere visa!

John yanditse ku itariki ya: 25-10-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka