Umusaza Ntibazirikana yishimira ko yabashije kubona umwami Mutara III Rudahigwa

Umusaza Ntibazirikana Venant utuye mu murenge wa Kagogo, akarere ka Burera, avuga ko mu bintu yibuka cyane bikamushimisha byabaye akiri umusore ari uko yabonye imbona nkubone umwami w’u Rwanda Mutara III Rudahigwa ubwo yanyuraga mu gace yari atuyemo.

Uyu musaza, ufite imyaka 77 y’amavuko, avuga ko ubwo yari afite imyaka 16 y’amavuko, umwami Mutara wa III Rudahigwa yanyuze mu gace atuyemo, icyo gihe hitwaga muri Bukamba, aturutse muri Uganda.

Ngo yibuka ko uwo mwami yari umusore kandi muremure cyane asumba abantu bose bari bahari. Ngo uwari Umushefu wa Bukamba na Ndorwa icyo gihe, witwaga Bisamaza, niwe wararitse abaturage kugira ngo bajye kwakira umwami bamubyinira.

Agira ati: “Umwami Rudahigwa naramubonye. Yaturukaga i Bugande akanyura aha ari mumodoka. Yari umugabo muremure wirabura. Muremure cyane, umusore.”

Akomeza avuga ko abantu benshi bari bagiye kumusanganira, bifuza kumureba , bamwe babyina abandi baririmba kugira ngo anezerwe.

Ngo umwami Mutara wa III Rudahigwa nawe yavuye mu modoka yari arimo maze aza kuramutsa abaturage bamwishimiye.

Umwami Mutara III Charles Léon Pierre Rudahigwa yaranzwe n’ingendo nyinshi mu mahanga ndetse no mu gihugu imbere. Ibyo bituma uyu mwami aba umwe mu bami b’u Rwanda bagaruka mu mateka y’Abanyarwanda kandi bakamuvuga ho byinshi.

Uyu mwami yavutse mu mwaka wa 1912 atanga tariki ya 25/07/1959, i Bujumbura mu Burundi ubwo yari amaze kuvurwa umutwe n’abaganga bo mu gihugu cy’Ububiligi.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubuse iyinkuru mwanditse ko mutayirangije icyo yariga
mije niki? mugomba kunonosora inkuru,

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 3-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka