Shoah foundation igiye kubika amateka ya Jenoside ku buryo bugezweho

Kuva mu kwezi k’ukwakira 2011, abasore bane b’abanyarwanda ; Diogene Mwizerwa, Yves Kamuronsi, Martin Niwenshuti na Paul Rukesha bakorera ku rwibutso rwa Jenoside ku Gisozi bari mu kigo cya SHOAH gikorera Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kwiga uko babiba amateka mu buryo bugezweho.

Aba basore bakora akazi ko kubika no gushyingura neza inyandiko n’ibindi bivuga ku mamateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bagiye kwiga uburyo amateka ya Jenoside mu Rwanda yashyingurwa ku buryo bugezweho cyane cyane kubika amateka mu buryo bw’amashusho n’amajwi.

Iki kigo gifite uburambe mu kubika ubutumwa bw’amajwi, amashusho ndetse n’inyandiko ku birebana n’amateka ya Jenoside.

Umuyobozi w’iyi fondasiyo, Karen Jungblut ari nawe ukurikirana uyu mushinga wo gukusanya amateka ya Jenoside mu Rwanda, yatangajeko mubyo umubano w’ibi bigo uzibandaho harimo guhana ubuhamya kugirango amateka ya Jenoside amenyekane kw’isi.

Bateganya gushaka amajwi n’amashusho bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ngo nayo ashyirwe mu bubiko bw’iki kigo kuko kugeza ubu icyo bari bafite ari ubuhamya bwanditse gusa nabwo bwaje mu kinyarwanda bikagerageza kubushyira mu zindi ndimi.

Ikigo mpuzamahanga, shoah foundation ntigiharanira inyungu, kikaba gikora ubushakashatsi ku bijyanye n’amateka ya za Jenoside, ibikorwa byo kwibuka abaguye mu ntambara ya kabiri y’isi.

Iki kigo kivuga ko icyo kigamije ari ukugerageza gufasha abantu kurenga ibibazo by’urwikekwe, no kugira imitima ibababarira. Hagati y’umwaka w’1994 na 1999 uyu muryango wabashije kwakira ubuhamya bw’abantu 52,000 bari mu bihugu 56 bagiye barokoka mu buryo butandukanye.

Marie Josée IKIBASUMBA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka