Ibi babitangaje nyuma y’aho inzu uwo mwami yafungiwemo yangijwe n’abaturage ku buryo bukomeye, aho bayikuyeho amabati yari ayisakaje n’amatafari ubu hakaba hasigaye urukuta rumwe narwo rwenda kugwa.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nsigaye Emanuel, avuga ko iyo nzu ari ikimenyetso kigaragaza amateka y’ubukoroni bw’Ababiligi mu Rwanda n’ibibi bya yo
Nsigaye Emmanuel yemeza ko umwami Yuhi V Musinga yafungiwe muri iyo nzu nyuma yo kumukura ibwami hanyuma bakaza no kumujyana muri Congo Kinshasa ari naho yatangiye.
Nsigaye akomeza avuga ko iyi nzu igiye gusanwa kuko ishaje cyane, kugira ngo itazasenyuka burundu amateka yayo akibagirana.
Yagize ati”Iyonzu yari ifungiyemo umwami yarangiritse cyane ariko hamwe no gusaba ibitekerezo no kugisha inama ubuyobozi bw’akarere dufite gahunda zo kuyibungabunga, ba mukerarugendo n’abana bacu bakazajya baza kuhigira amateka”.
Umuyobozi wa Jyanama y’akarere ka Rusuzi Kamanzi, Syphorien avuga ko batareka amateka nkayo ngo acike nubwo abagizi ba nabi bagiye biba amatafari bahasenya, ari nayo mpamvu hafashwe ingamba zo kuharinda no kuhasana.
Umusaza w’imyaka 83 y’amavuko, Munyantege Dominique, avuga ko yabonye Umwami Musinga n’amaso ye ari umuturanyi we, asabana n’abaturage nyuma yaho ngo yaje kujyanywa n’abakoroni muri Congo Kishasa baza kumva amakuru ko yaguyeyo.
Munyantege agira ati”Nakuze nsanga umwami Musinga aturanye n’ababyeyi bajye mfite imyaka icyenda; yakundaga abaturage bose atavangura ndetse abana bose tukajya kunywayo amata, ibyo gufungwa kwe simbizi neza ariko numvaga ko abazungu bamujyanye muri Congo bamukubita “.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 14 )
Ohereza igitekerezo
|
Njyanama ya Rusizi irasobanutse. Iyo utazi aho uvuye ntunamenya iyo ujya. Ni byiza rwose kandi amateka ya Musinga ahishe byinshi. Kumuca byari nko kubika u Rwanda rwubuwe na FPR Inkotanyi. Ni byiza ko iyo nzu isanwa uko yari imeze neza neza icyo gihe (rehabilitation) kandi hagateganya aho umusezero we uzaruhukira kuko byanze bikunze ababirigi bagomba kuwuduha.Hagateganywa n’ikibanza cyazajyamo musee y’ubukoroni. Ntibigarukire aho kandi tugomba no kumenya Moba aho yaguye uko hameze uyu munsi byaba ngombwa urwo rugendo yagenze bamukubita kugerayo tukajya turukoramo ubukerarugendo twibuka iyo nzira y’umusaraba y’Umwami n’u Rwanda. Ni bande tuzajyanayo bwa mbere? Mutange agatego!!!
Uyu mwami ndumva rwose yari intwari umuntu wahanganye n’abakoloni muri kiriyagihe!!!!!
1.Ese yaba ari we watumye Abanyarwanda tubona ubwigenge ,nkuko Abakongomani babigejejweho na Patrick Lumumba ?
(Ubizi yanfasha gusonanukirwa nayo mateka) .
Oyah,Uwatumye tubon Ubwigenge,uwabisabye n’Umwami Mutara III Rudahigwa na n’icyo gituma bamwishe.
Yanguye he
Yanguye he
Nibyiza kuhamenya kuko byadufasha kumenya ko ubukoroni harimo ababurwnyije nubwo byarangiye dukoronejwe na bazungu.
byari kuba byiza iyo iyi nkuru y’umwami Musinga iherekezwa n’amateka arambuye ya Musinga : uko yimye ,uko yayoboye ,icyatumye afungirwa iyo ,abazungu bamufunze ni bande , mu wuhe mwaka ... kugirango n’abato babashe kumva neza iyi nkuru .
Iyo Ntwari Yacu Ni Basigasire Amateka Yayo N’abandi Bazigireho Bafata Neza Ibitanga Amateka Ya Kera
Njye ndabona aho gusana ahubwo ari ukubungabunga izo ruines kuko gusanika btaba bigoye. bakita kubimenyetso bakanahakora facilities zafasha abahasura.
Umwami Musinga Yuhi yali intwari y’u Rwanda nyayo wakuwe ku ngoma n’abakoroni na kiliziya gatolika kubera kwanga kubatizwa nuko batuvogerera umuco. Ababiligi bagomba kugarura umulambo we m’urwamubyaye akabikirwa mu cyubahiro kimukwiye.
Ngo iyo nzu igiye gusanwa kuko ishaje cyane, ubanz aibyo muvuga mutabizi, twe turi Rusizi nta nzu ihari, hari agakuta kinjiye mu musozi bahinga haruguru yawo, kagaraaza ko hahoze inzu cyera yubakishije amatafari, nta nzu rero ihari cyertse nibazamura hejuru yako gakuta bakabanza bakubaka na fondation , bakazamura inkuta enye kuko akagaragara nagakuta 1, kinjiye mubutaka, ahubwo nibatubwire uko bazabigire...
Umwami musinga yari umuyobozi ufite ubushishozi .
Kwanga abakoroni kutuvagira byari ngobwa ahubwo yabuze abandi banya Afurica ngo batagize 1 world war.
Uyu mwami yagize amateka meza cyane bityo rero nibyiza ko amateka ye yajya ahora yibukwa.
Nibyiza ko aho umwami musinga yafungiwe hasanwa kuko haramateka bityo hakanaba hamwe mubyadufashe kumenye ibijyanye namateka yuyu mwami musinga.