Ntibumva uburyo igiti kizwi nk”Imana y’abagore” kigiye gutemwa

Abatuye Umurenge wa Rubengera, mu Karere ka Karongi bavuga ko batiyumvisha uburyo byemejwe ko igiti kizwi nk’Imana y’abagore kigiye gutemwa.

Iki giti ubusanzwe gifatwa nk’ikimenyetso gikomeye cy’amateka ku batuye Umurenge wa Rubengera, aho izina “Imana y’abagore” cyahawe, bavuga ko ryaturutse ku kuba umugore wese wabaga kubyarira mu rugo byananiranye yarakigeraga munsi agahita abyara.

Iki giti nicyo gihatse amateka yo kubyara kw'abagore muri aka gace.
Iki giti nicyo gihatse amateka yo kubyara kw’abagore muri aka gace.

Abahaturiye bavuga ko batunguwe no kumva ko mu rwego rwo gukora umuhanda Karongi-Rutsiro-Rubavu, iki giti kiri mu bigomba kuvanwa mu nzira kugira ngo umuhanda uhasanzwe wongerwe.

Nzaramba Jean, umuturage mu Murenge wa Rubengera, we ngo asanga kugitema bishobora no kugira ingaruka ku bahatuye.

Agira ati “Bakakiretse kuko kibumbatiye amateka ku banyakarongi, urabona ko kiri ku nzira igana ku kigo nderabuzima, ariko n’iyo umugore kubyarira mu rugo byangaga, bagafata gahunda yo kumujyana kwa muganga ntiyarengaga hano atabyaye.”

Mugabo Martin we avuga ko bidakwiye ko basibanganya amateka yaranze igihugu, kikaba n’umurage w’ababyeyi.

Ati “Umubyeyi iyo yafatwaga n’inda, yarazaga akakigeraho hari umwobo uri mu mizi yacyo, yakwinjiramo, agahita abyara. Kandi hari n’abantu erega bajyaga baza kugisura hano.”

Ndayisaba Francois, umuyobozi w’Akarere ka Karongi, avuga ko umwanzuro wo gutema icyo giti wafashwe nyuma yo kureba akamaro umuhanda ufitiye abahatuye.

Ati “Ntitugomba gusibanganya amateka, ariko twarebye inyungu zizaturuka kuri uriya muhanda ufite dusanga ariwo ufite akamaro kurusha amateka ya kiriya giti.”

abaturage bakomeje gusaba ko habaho kwisubiraho kuri uyu mwanzuro, aho gutemwa kikaba cyagirwa kimwe mu bitandukanya ibice by’umuhanda, aho ibinyabiziga byajya bigica iburyo n’ibumoso mu kubisikana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

Nibakireke kuko ndumva aribyo gikomeze kibe ikimenyetso cya mateka yahahise ha rubengera?ubuyobozi nibirebe icyo bwakora

Tubanehamuly yanditse ku itariki ya: 21-12-2015  →  Musubize

Ngaho reka ndebe, ubusabe bwanyu!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

KARAHANYUZE yanditse ku itariki ya: 21-12-2015  →  Musubize

kwimura umuhanda byashoboka ariko kwimura igiti ntibishoboka;so bakore ibishoka;kuko icyo giti ni ikimenyetso cy’amateka;umuco kikaba n’ikidukikije;ikindi ni uko icyifuzo cy’abaturage cya kubahirizwa.vive ubuyobozi bukorera abaturage !

teacher yanditse ku itariki ya: 20-12-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka