Iyi santere iri ku muhanda wa Kaburimbo uva mu Mujyi wa Musanze ugana mu Kinigi bigaragara ko ikiri nto ariko isa neza kuko ifite amazu aciriritse y’ubucuruzi mashya n’andi avuruguye.
Rugaragaza Félicien ufite hejuru y’imyaka 70 utuye mu Mudugudu wa Kamajaga, iyo santere ibarizwamo avuga ko mbere y’i 1966, hitwaga ku Kaseruzage hari inzu ebyiri z’ibirere zari utubari.
Ngo izina “Ndabanyurahe” ryavuye ku bapolisi ba Komini Kinigi, umubyeyi wa Rugaragaza akaba ari we wari umuyobozi wa polisi muri iyo komini bitaga “brigadier”.

Rugaragaza asobanura ko abapolisi bashakaga imisoro mu baturage ariko ikanga ikaba ingume, ni bwo bigiriye inama yo kuhashyira bariyeri bategeraho abagiye kurema isoko rya Ruhengeri.
Rugaragaza aragira ati “Noneho izina ‘Ndabanyurahe’ ryaje kuza habaye itombora ry’ama-parcelle (ubuso bwo guhinga) ruguru iriya ariko abapolisi bari bake, komini yari ifite abapolisi bane gusa. Noneho amaparisere bamaze kuyatombora bahinga itabi ryinshi.
Isoko baremaga gusa ryari irya Ruhengeri cyangwa abanyagitarama baza kuriguza babahenze. Byageze nyuma rero bajya barashaka imisoro mu masegiteri bakayibura kuko uyu muhanda wari nyabagendwa kandi hakunda kugenda abaturage benshi bavuye mu ishyamba heze ibirayi n’itabi, abapolisi bigira inama yo kuhashyira bariyeri”.
Umuturage ugejeje igihe cyo gusora yatangaga amafaranga 400 y’u Rwanda, amafaranga yari menshi muri icyo gihe nk’uko Rugaragaza abishimangira. Ngo ikiro cy’ibirayi cyari ifaranga rimwe, umuhinzi ahingira amafaranga 15, kuyabona byari bigoye cyane.

Kubera iyo bariyeri yakuye umutima abaturage bashakaga kunyura ku Kaseruzage wasangaga bagenda babaza niba abapolisi bahari ngo bashake andi mayira binyuriramo.
Niragire Onesphore, umusaza wo mu Murenge wa Nyange yunzemo ati “Ba bantu bavuye mu Gahunga bakaba babazanya niba ku Kaseruzage abapolisi bahari bati ‘urabanyura he!’ bakanyura iriya ariko hano sibahanyure noneho bahura n’abari gutaha bavuye ku Kinyanda bati ‘bite ku Kaseruzage?’ kuva icyo gihe hitwa ‘Ndabanyurahe’”.
Bamwe mu baturage bakiri mu kigero cy’urubyiruko bo kuri “Ndabanyurahe” baganiriye na Kigali today bagaragaza ko iryo zina ritabashimishije bitewe n’imvano yaryo.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|