Mbilima: Aho Umwami Mibambwe III Sentabyo yabaye i Mbilima na Matovu bifuza ko amateka yaho atasibangana burundu
Aho umwami Mibambwe wa III Sentabyo yabaye i Mbilima na Matovu hagati yo mwaka wa 1741 na 1746, haracyagaragara bimwe mubiti yaba ibyari ku marembo n’ibindi byari uruzitiro.
Bamwe mu basaza bahaturiye basaba ko kuba hano hantu haba nyaburanga ku buryo amateka ahasigaye yasigasirwa, kugira ngo ntazasibangane burundu, kuko hari amateka menshi akomeye yagiye aranga uburyo abami bari babayeho mu bihe byabo.
Raphael Mugaragu wo mukagari ka Mbilima mu Murenge wa Coko avuga ko I Mbilima na Matovu amateka yaho yagiye ayabwirwa n’abasekuru be kandi bakaba baramubwiye ko hatuye Umwami Mibambwe III Sentabyo akaba yarahaciraga n’imanza.
Mugaragu akomeza avuga ko uretse kuba umwami yarakiraga imanza hari naho yakiriraga abashitsi nahandi yakiriraga ibibazo by’abaturage hitwaga “ ku ntebe y’ingoma.”
Mugaragu yongeraho ko umwami yabanaga neza n’abaturage kuko n’inka ze zirirwaga zitambagira hirya mu baturage gusa. Ariko ngo abatuye muri kano gace bavuga ko bababazwa n’uko amateka yahano i Mbilima na Matovu agenda asibangana kubera ubuyobozi bwambere bwabigizemo uburangare.
Mugaragu akomeza avuga ko haramutse hongeye hakabungabungwa ibisigaye, dore ko hari ibigihari birimo ibiti byari ku marembo byazafasha abana babyiruka kuzamenya amateka yagiye aranga igihugu cyabo cyane cyane kungoma za abami.
Leodomir Mutazihana nawe n’umusaza utuye mu Kagari ka Mbilima mu Murenge wa Coko, avuga ko bafite impungenge zuko amateka y’ingoro ya Mibambwe III Sentabyo agiye kuzimangana neza kandi abana bato nabo hari byinshi bakigiye kurayo mateka.
Mutazihana avuga ko mbere amateka bo bayibwiraga nabasekuru kuko haricyo bari bazi kuraya mateka gusa ariko ngo impungenge bakaziterwa nuko abenshi muribano basaza bazi ayamateka bamaze gutabaruka kuburyo abasigaye ibyo bazi bidahagije.
Gusa ariko Mutazihana akomeza avuga ko kubaturage baturiye Mbilima na Matovu bahafata nkahantu hari amateka yabanyarwanda kuburyo bageraza no gusobanurira abana babo ibyo bahazi.
Mbilima na Matovu iherereye mu kagari ka Mbilima mu Murenge wa Coko mu Karere ka Gakenke inyuma gato y’umusozi wa Buzinganjwiri.
Abdul Tarib
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyo ibitekerezo by’abaturage bigomba kubahizwa
Mbirima na matovu kera hitwaga comine ya Musasa ariko bugufi ya Rushashi , ubu ni mu karere ka Gakenke niba ntishuka kuko simpamya ko Rulindo ihagera , uwavuze amateka yavuze atari aya ngombwa kuko hariya niho hakorewe amahano yo kumena
igisabo n` inzoka ikizingiyeho
REKA DUKOSORE UWO MUSAZA UVUGA NGO INKA Z
UMWAMI ZIRIRWAGA RIRISHA ``Mugaragu yongeraho ko umwami yabanaga neza n’abaturage kuko n’inka ze zirirwaga zitambagira hirya mu baturage gusa. sinzi icyo uyu musaza yashakaga kuvuga ariko agomba kumenya ko inka zose zari iz
umwami ndetse n` ubutaka ..ntibyashobokaga rero gukoma inka kandi ziri kubutaka bwa nyirazo .None se ko muba mutatubwiye neza aho ariho. nu mu yihe District
mujye mudusurira abahanzi mugo zabo maze mutujyezeho amashusho cg amafoto murakoze