Hagiye kubakwa ingoro y’umugabekazi Kankazi izerekana uburinganire mu Rwanda rwo hambere

Mu mezi atatu ari imbere hazatangira kubakwa inzu ndangamurage izerekana uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda rwo hambere. Iyi nzu izubakwa aho umugabekazi Radegonde Kankazi nyina w’umwami Mutara III Rudahigwa yari atuye mu mudugudu wa Nyarucyamu mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Shyogwe ho mu karere ka Muhanga.

Innocent Gashugi, umuyobozi ufite umuco mu nshingano ze mu karere ka Muhanga, avuga ko iyi ngoro izaba yerekana uko uburinganire n’ubwuzuzanye (gender) mu Rwanda rwo hambere bwari bwifashe.

Gashugi agira ati “iyi ngoro izaba yerekana ko gender iri kuvugwa cyane muri iki gihe itazananywe n’umwaduko w’abazungu ko ahubwo no mu Rwanda rwo hambere abagore bari bafite agaciro gakomeye; haba muri politiki y’icyo gihe no mu bindi”.

Gashugi avuga kandi ko ahazubakwa iyi ngoro ndangamurage w’u Rwanda hazubakwa na hoteli izajya ifasha ba mukerarugendo bazaba baje kuyisura.

Amateka y’u Rwanda yerekana ko kuva kera mu Rwanda rwo hambere umwami atayoboraga igihugu wenyine ko ahubwo yayoboraga n’umugabekazi cyangwa undi mugore; igihe nyina w’umwami yabaga yaratanze (yarapfuye). Uyu mugabekazi yitwaga “umugabekazi w’umutsindirano”.

Kankazi yagize amateka akomeye mu Rwanda kuko yafatwaga n’abakoloni b’Ababiligi ko ariwe woshyaga umuhungu we Rudahigwa kwanga gahunda z’abakoloni.

Kuva ya kwima ingoma mu mwaka w’1931 kugeza mu mwaka w’1939, umwami Rudahigwa yabanaga n’umugabekazi Kankazi mu ngoro imwe i Nyanza mu Rukari. Abazungu ntibishimiraga ko bakomeza kubana kuko bavugaga ko Kankazi ariwe woshyaga Rudahigwa kudakora ibyo abakoloni bashakaga ndetse no kubivumburaho.

Ibi byatumye abakoloni birukana Kankazi muri iyi ngoro ajya gutura i Gitarama. Kankazi yajyaga aza gusura Rudahigwa ariko ntahamare igihe kinini. Muri nzu yo mu Rukari i Nyanza hari icyumba cyari kigenewe gusa Kankazi na Rudahigwa mu kuganira ku by’imiyoborere yabo.

Kankazi mwene Mbanzabigwi wa Rwakagara yari umugore w’umwami Musinga babyaranye umwami Rudahigwa.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

IKI GIKORWA NIKIZA KUKO BIZA TUMA ABANA BAVUKA MURI KIGIHE BABASHA KUMENYA AMATEKA Y’ARANZE URWANDA MU GIHE HARI HO IBIRYANYE NI UBUFATANYE NYARWANDA NDETSE BA NAMENYE AMATEKA Y’ABAMI BAYOBOYE NABO TWITA ABAMI BIBITEKEREZO N’ABIMISHUMI NABYO NTIBIZABUREMO CYANE KO MWAVUZE KO IZABA ARI NZU NDANGAMURAGE TURABASHIMIYE
MUGIRE IBIHE BYIZA

CELESTIN yanditse ku itariki ya: 25-09-2012  →  Musubize

ko mbona mugiye kugaruka kubya kera kandi uRwanda ari repubulika rutakigendera ku mico ya cyamio

iryamukuru yanditse ku itariki ya: 16-09-2012  →  Musubize

ni flash kabisa, bazayubake abagore b’ubu bazamwigireho byinshi.

kazini yanditse ku itariki ya: 11-05-2012  →  Musubize

ni byiza ko iyingoro izongera ikubakwa bazayubake aho yari yubatse bayihe plan yayo ngo ishobora kuba ihari muri archive zi kabgayi bayubake nkuko neza neza yari imeze bizafasha abakiri bato kumenya umuco wo mu rwanda uko byari bimeze iyi nkuru nigeze kuyisoma mu nvaho ariko ubwo bagiye kubishyira mubikorwa ni ikintu kiza hazashyirweho nitsinda ryo gushakashaka ibintu byari bibitsemo niba hari ababitwaye niyo byakongera kugurwa kubwinyungu zabanyarwanda ntakibazo.
hubakwe kuruhande inzu yubugeni nubukorikori kugirango abo bazungu bajye banamenya uduseke nibindi byiza byo mu rwanda murakoze.

gatikabisi yanditse ku itariki ya: 11-05-2012  →  Musubize

Koko ni ngombwa ko abanyarwanda bamenya amateka y’igihugu cyacu, kugirango bamenye n’imizi y’indangagaciro zimwe na zimwe zari zitangiye kwibagirana kandi dusangana abakurambere bacu. Ni yo mpamvu nshyigikiye iki gitekerezo. Ni ngombwa kandi gukurikirana n’abandi banru baranzwe n’ubutwari ndetse n’ibikorwa by’indashyikirwa, nk’Umwami GISANURA wimitse ubutabera mu gihugu, aho bamukuriyeho umugani uvugako urubanza rweaciriwe i Mutakare rudasubirwa. Abafite uburyo bwo gusoma no gusobanura ibintu, bajye babimenyesha inzego zinyuranye kugirango byunguranweho ibitekerezo, dushyigikire amateka.

yanditse ku itariki ya: 3-02-2012  →  Musubize

Iki gikorwa kirashimishije cyane, nibyiza pe tugomba kuraga abazadukomokaho(les generations d’avenir), ibyaranze igihugu cyacu. Iriya nzu mubona ya Kankazi twajyaga tujya kuyisura kera twiga i Shyogwe, dans les annees 50, ntimushobora kwiyunvisha ukuntu yari yubatswe mubuhanga bwinshi, na za caves, yari nziza cyane inakomeye kuburyo byatwaye Kayibanda n’abambari be imyaka myinshi kugirango bashobore kuyisenya burundu, ngo kuko ari umurage wa bami b’ababatutsi. Murunva ko bibabaje, aho kubona iyo nyubako nka patrimoine nationale bo bayirebaga with primitive and backward lenses. Ibyo ariko byarashize, kwari ukubibutsa amateka mabi gusa ariko reka twishimire imikorere myiza ya Leta yacu tuyifashe kongera kubaka u Rwanda rushingiye ku ndanga gaciro twarazwe n’abakurambere bacu. Mukomeze kugira ibihe byiza.

Sezi yanditse ku itariki ya: 8-01-2012  →  Musubize

Iyi nkuru irebana n’iyubakwa ry’ingoro y’umugabekazi Kankazi wanaga n’umwana we Mutara wa III Rudahigwa kuva ya kwima ingoma mu mwaka w’1931 kugeza mu mwaka w’1939 izasubiza amateka mu gicumbi cyayo. Ibi n’ibyo gushimira iki kinyamakuru ariko cyane cyane uyu munyamakuru utugaragarije ko akunda amateka ye. Ku bantu rero batabizi , umwami Rudahigwa yabanaga n’umugabekazi Kankazi mu ngoro imwe i Nyanza mu Rukari.Ubwo nimuhasura bazahabereka.

Ntarugera François yanditse ku itariki ya: 3-01-2012  →  Musubize

ndabashimira inkuru zanyu kuko zidufasha kumenya amateka namakuru tutagiye kure cyangwa gusoma ibinyamakuru bihenze nabyo tutabana ino iyacu mukonerezaho imana ibafashe

Nemeyabahizi moussa yanditse ku itariki ya: 29-12-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka