Amateka ya Jenoside mu Karere ka Ngororero (Igice cya I)
Akarere ka Ngororero ni kamwe mu twazahajwe cyane na Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Aka karere ubu gafite inzibutso 7 zose hamwe, zibitse imibiri y’abantu ibihumbi 42 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri aka karere, abatutsi 2200 ni bo bonyine babashije kurokoka.
Niyonsenga Jean d’Amour ukuriye abarokotse Jenoside bo mu Karere ka Ngororero avuga ko kugira ngo abakoze Jenoside bagere ku mugambi wabo babyiteguye kuva mu mwaka wa 1959, bongera mu 1973 ndetse bakomeza muri 1990 no mu 1994.

Ahitwa i Kibirira mu Murenge wa Muhororo, hari abatutsi bahamaze imyaka 4 bahunga kubera guhigwa. Aha ni na ho Jenoside yageragerejwe muri aka karere.
Ku wa 10 Mata 1994, hishwe abari barahungiye mu Ngororero ahitwaga ku Ngoro ya Muvoma, i Nyange babasenyeraho kiliziya ku wa 16 Mata, naho ahitwa mu Kesho ka Rubaya ari na ho kwica abatutsi byatangiriye mu Karere ka Ngororero batangiye kwica ku wa 8 Mata 1994.
Gutanga ihumure rya baringa ni imwe mu ntwaro zakoreshejwe
Abari batuye muri aka karere bavuga ko ubwo abatutsi bageragezaga guhunga, hakoreshwaga amayeri yo kubabeshya ko ubwicanyi bwahagaritswe hatanzwe ihumure maze abari bakihishe bakajya ahagaragara maze na bo bamara kuba benshi bakicwa.

Iri humure rya baringa ryari ririmo no kwerekeza abatutsi ahantu hamwe ngo bazasangwe hamwe. Nko mu Murenge wa Ngororero bakuwe ahitwa i Rususa kuri Paruwasi bajyanwa mu Ngoro ya Muvoma. I Nyange naho bajyanwe mu kiliziya bikorwa gutyo i Kibirira.
Abari barahungiye i Kabgayi bagaruwe kwicirwa mu Ngororero
Nyuma y’uko bamwe mu batutsi bari barabashije guhungira i Kabgayi mu Karere ka Muhanga.
Abari abayobozi ba Superefegitura ya Ngororero basabye ko bagarurwa, maze bapakirwa amamodoka bagarurwa mu Ngororero aho biciwe kuwa 10 Mata 1994.
Niyonsenga avuga ko mu Kesho ka Rubaya birwanyeho batezwa inzuki zirabatatanya
mu gihe ngo bari babanje kwirwanaho bakanesha abicanyi.
Ngo umwe mu bicanyi yazanye inzuki mu kintu yari yazishizemo ababeshya ko abagemuriye ibiryo, azibanyanyagizamo maze bakwira imishwari, batangira kutabasha kwirwanaho bari kumwe.
Nyuma y’aho gato, hifashishijwe abasirikare barindaga Perezida Habyarimana ubwo bari barahungishirije umurambo we mu ruganda rwa Rubaya maze babica bakoresheje amasasu.

Mu nzira ndende banyuzemo, abatutsi bari barameneshejwe mu 1991, baje kubona indege yari itwaye uwari Perezida, Habyarimana. Ngo yari kumwe na Minisitiri Ndindiriyimana.
Akiva mu ndege, Perezida yizeje abatutsi bari barahungiye ku ngoro ya muvoma ko agiye kuboherereza ubufasha burimo imiti n’ibiribwa ariko byageze mu 1994 batarabibona.
Andi mateka kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Ngororero turakomeza kuyabagezaho mu nkuru zacu zitaha.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Turabashimira igitekerezo kiza cyo kugaragaza amateka yaranze jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Ngororero,ariko twasabaga ko hajya havugwa jenoside yakorewe Abatutsi kuva mu Kwakira 1990 kugeza mu Kuboza 1994 kuko iyo uvuze ngo jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994,uba uvanyemo abishwe kuva 1990 kandi bigaragara neza ko mu Karere ka Ngororero batangiye kwicwa kuva ku wa 08 Ukwakira 1990,ikindi waba wirengagije ko jenoside na nyuma ya Mata 1994 yakomeje mu gihe cy’iminsi 100.Ikindi ku bijyanye n’imibare y’abarokotse jenoside mu Karere ka Ngororero yatanzwe ivuye he ko ibiro by’igihugu bishinzwe ibarurishamibare aribo batanga imibare izwi,iyi yaturutsehe?
Kigalitoday.mukomeze umurava mu nkuru zicukumbuye
aha Imana Ishimwe Yo Yunamuye U Rwando