Uko mbibona: Dore aho telefone igendanwa ibera igitangaza
Telefone igendanwa ifite imbaraga zirenze uko umuntu abitekereza. Mbere na mbere telefone igendanwa yaraje yirukana telefone zitagendanwa irangije isimbura televiziyo, yirukana mudasobwa, ikuraho amasaha, ifata umwanya wa kamera na radiyo, yihanangiriza amasitimu n’indorerwamo, irangije itera umugeri ibinyamakuru, amasomero n’ibitabo.
![Twabaye imbata za telefone igendanwa Twabaye imbata za telefone igendanwa](IMG/jpg/twabaye_imbata_za_telefone_igendanwa.jpg)
Ntibyaciriye aho. Yasimbuye imikino ya videwo, yirukanye ikotomoni (porte-monnaie) cyangwa ikofi, ubu nta muntu ugikenera kureba kuri kalindari cyangwa kugendana ikarita ya banki.
![Telefone igendanwa ishobora kwangiza ubuzima bwo mu mutwe Telefone igendanwa ishobora kwangiza ubuzima bwo mu mutwe](IMG/png/telefone_igendanwa_ishobora_kwangiza_ubuzima_bwo_mu_mutwe.png)
Hejuru y’ibyo byose ariko, telefone igendanwa ishobora gusenya ingo, igateranya abakundana. None dore, buhoro buhoro irimo kugenda itwicira amaso, ikatumugaza umugongo, ikangiza ubuzima bwo mu mutwe, ari nako igenda isatira abazadukomokaho.
![Telefone igendanwa ishobora kumugaza Telefone igendanwa ishobora kumugaza](IMG/jpg/telefone_igendanwa_ishobora_kumugaza.jpg)
Rero niba tutigenzuye ngo tuyikoreshe neza, bizarangira yishe na roho zacu.
![Telefone igendanwa iraturagiye Telefone igendanwa iraturagiye](IMG/jpg/telefone_igendanwa_iraturagiye.jpg)
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibyo kuduhitana byabaye byinshi
Reka na phone ikore akayo
Bavandimwe ubu se intsinzi ni iyihe koko?