Ababa hanze iyo buzuzanya n’abo mu gihugu byagura u Rwanda- Perezida Kagame
Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda baba mu mahanga gushyiraho gahunda inoze yo gukorana n’ababa mu gihugu buzuzanya, kuko biri muri gahunda zagura u Rwanda rukarenga imipaka.
Mu ijambo yagezaga ku Banyarwanda bitabiriye gahunda ya Rwanda Day iri kubera mu Ntara ya Ghent mu Bubiligi, yasabye abanyarwanda baba hanze gukora neza bakiteza imbere, ariko bakibuka ko bafite uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo.
Yagize ati" Uba hanze ukora ibikubaka unakora ibyubaka igihugu cyawe , ni byiza kandi ni n’uburenganzira bwawe.
Ariko bigira akamaro gakomeye, iyo abo hanze y’igihugu buzuzanya n’abo mu gihugu imbere, bikaba rwa Rwanda rugali mujya mwumva, rurenga imipaka."
Perezida Kagame yashimiye abasholamali bashora imali mu Rwanda, bagakorana n’Abanyarwanda, ndetse bakagera n’aho basaba ubwenegihugu bw’Abanyarwanda bakaba Abanyarwanda.
Yanashimiye n’inshuti z’u rwanda anazizeza ko Abanyarwanda nabo bazakomeza kubabera inshuti z’ukuri.
Ohereza igitekerezo
|