Ababa hanze iyo buzuzanya n’abo mu gihugu byagura u Rwanda- Perezida Kagame

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda baba mu mahanga gushyiraho gahunda inoze yo gukorana n’ababa mu gihugu buzuzanya, kuko biri muri gahunda zagura u Rwanda rukarenga imipaka.

Perezida Kagame yibukije abanyarwanda baba hanze kuzuzanya n'Ababa mu gihugu kuko byuzuza u rwanda
Perezida Kagame yibukije abanyarwanda baba hanze kuzuzanya n’Ababa mu gihugu kuko byuzuza u rwanda

Mu ijambo yagezaga ku Banyarwanda bitabiriye gahunda ya Rwanda Day iri kubera mu Ntara ya Ghent mu Bubiligi, yasabye abanyarwanda baba hanze gukora neza bakiteza imbere, ariko bakibuka ko bafite uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo.

Yagize ati" Uba hanze ukora ibikubaka unakora ibyubaka igihugu cyawe , ni byiza kandi ni n’uburenganzira bwawe.

Ariko bigira akamaro gakomeye, iyo abo hanze y’igihugu buzuzanya n’abo mu gihugu imbere, bikaba rwa Rwanda rugali mujya mwumva, rurenga imipaka."

Abanyarwanda
Abanyarwanda

Perezida Kagame yashimiye abasholamali bashora imali mu Rwanda, bagakorana n’Abanyarwanda, ndetse bakagera n’aho basaba ubwenegihugu bw’Abanyarwanda bakaba Abanyarwanda.

Yanashimiye n’inshuti z’u rwanda anazizeza ko Abanyarwanda nabo bazakomeza kubabera inshuti z’ukuri.

Abana bato bataramiye abanyarwanda
Abana bato bataramiye abanyarwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka