Urukundo rwo ku Bunani rugumeho

Telefoni zacu zigendanwa zuzuyemo amagambo atatu twabwiwe n’abo twiriranwa, abatuyobora n’abo tuyobora, abo duherukana ndetse n’abo tutari tugifitiye numero, tubona tukikanga rimwe na rimwe tukabanza kuvuga ngo “eeh! Unyibutse ute?”

“Umwaka mushya muhire”

Ubutumwa buri bukomeze kuza iki cyumweru cyose, bumwe bwitondewe ndetse bwuzuyemo amagambo menshi, meza, mu gihe ubundi bugizwe n’ariya magambo atatu y’ingenzi gusa. Ubundi bugizwe n’aka videwo cyangwa aga tik tok karimo korari iririmba “Happy New Year”.

Abandi nabo ni agashushanyo kariho ubusitani bwatunganyijwe na AI, abandi nabo babizanyemo urwenya, aho bavuga 2024 nk’aho ari umuntu witabye Imana, akaba ari bushyingurwe itariki 31 Ukuboza saa sita z’ijoro, hakaza undi muntu mushya witwa 2025 uzanye ibitangaza, wikoreye imigisha itabarika.

Kandi aho utambutse, haba mu isoko, ku rusengero, mu kabari n’ahandi, indamukanyo ya mwaramutse, mwiriwe yavuyeho.

Uyu munsi ni “Umwaka mwiza”, “Umwaka mushya muhire”, nta kindi.

Abakoresha ni yo ntero ku bakozi, nabo abakozi bakagenda basubiza umwe ku wundi.

Abagabo nabo barabizanamo umugore n’abana bakagira bati ‘jyewe n’umuryango wanjye tubifurije umwaka mushya muhire…umva!”

Abandi na bo barandika ubutumwa nk’ubwa wa mugani ngo ukize inkuba arayiganira, aho berekana ko 2024 yari igihanyaswa(imvugo ab’ubu bakoresha bavuga ikinyamaswa) cyari cyarabazonze, bahuriyemo n’ibizazane, maze 2025 ikaba ije ari ka Malayika bategerejemo ibitangaza.

N’ubwo urukundo no kwifurizanya ibyiza biganje mu butumwa ariko, hari ubundi butumwa bwerura abantu bakabwira “abanzi babo” ko bababonye muri 2024, ariko ko muri 2025 bazababona kurushaho.

Ibyo tubaye tubyirengagije, ubutumwa bw’ishya n’ihirwe, amahoro n’umudendezo, imihigo yo “kugera no kugerana kuri byinshi dufatanyije” biragahoraho, ntibikabe ibyo ku bunani gusa.

Ahubwo buri wese yafasha mugenzi we bakagera ku byiza bifuza uyu mwaka bafatanyije, wa mugani wa Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu igira iti “tujyanemo”.

Umwaka mushya muhire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Usanga ku Bunani na Noheli abantu bose bishimye.Bafite akanyamuneza.Ariko n’ubundi Imana yaturemeye kwishima no gukundana.Ikibabaje nuko abantu aho gukundana,bararwana,baricana,baribana,barasambana bakabyita kuba mu rukundo,etc...Gusa ntabwo bizahama gutya.Ku munsi wa nyuma wegereje,Imana izahindura ibintu,ikure mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira,nubwo aribo bacye nkuko bible ivuga.

ntiyamira yanditse ku itariki ya: 1-01-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka