Ubwo dusoza umwaka: ‘Kwihuta buhoro’ ni byo bifasha kubanguka

Muri iyi isi tubayemo, aho duhozwa ku nkeke dusabwa kwihuta cyane mu byo dukora kugira ngo turusheho gutanga umusaruro no gukora byinshi, imitekerereze izwi nko ‘kwihuta gahoro’ ishobora kumvikana macuri.

Nyamara iyi mikorere mu buzima imaze ibinyejana n’ibinyejana iriho, kandi abayishyigikiye bemera ko ari ryo banga ryo kugera ku musaruro. Usibye kuba bifasha kwibanda ku bintu by’ingenzi mu kazi, binafasha gushyira imbere inshingano, kwirengagiza ibirangaza no gukomeza gukunda ibyo urimo gukora (motivation).

Geir Berthelsen, umunya Norvège (Norway) washinze ikigo kitwa ‘The World Institute of Slowness’ (Ikigo cy’Isi cyo kugenza ibintu buhoro) arabisobanura neza hano “komboka (kugenza ibintu gahoro) ni igipimo kibagiranye mu bigize igihe. Bitandukanye n’uburyo ibihe bisimburana, byo ntabwo bikurikira umurongo w’igihe, ni umwanya uhari none aha, igihe kikwizihiye, igihe kidasanzwe. None se kuki wakwihuta igihe ushobora kugenda buhoro? Kugenza ibintu gahoro binarebana no kuringaniza, rero niba ugomba kwihuta, ihute gahoro.”

Iyo wihuta gahoro, biguha umwanya wo gutegura, gutekereza no gushishoza. Ibi bigufasha kwirinda guhubuka no gufata ibyemezo bishobora kugira ingaruka zitari nziza. Icyamamare Marilyn Monroe yabivuze ukuri ubwo yagiraga ati “Kimwe cya kabiri cy’ibitwangiriza ubuzima gituruka ku byemezo twafashe twihuta. Twagombye kwihuta gake mu buzima.”

‘Kwihuta gahoro’ ni interuro igira abantu inama yo gufata umwanya wo kubanza gutegura ibikorwa aho kwihutira kubishyira mu bikorwa utabanje kubitekerezaho cyangwa kubitegura uko bikwiye.

Igitekerezo kiri inyuma y’iyi nteruro ni uko igihe ufashe umwanya wo gutegura no gushyira mu bikorwa inshingano witonze, ni bwo ubasha kubikora wihuta kandi ukabitunganya uko bikwiye mu gihe cyabyo. Ni cya gihe ubona akazi kenshi karangiye mu gihe gito.

Umuhanga mu mibereho n’imihundukire y’ibinyabuzima, Umwongereza Charles Darwin, yibonaga nk’umuntu utekereza gahoro. Umuhanga mu mibare n’ibiyega, Umuyahudi Albert Einstein, azwiho kuba yaricaye mu biro bye … yitegereza mu cyeragati umwanya muremure ntacyo arimo gukora akazengurutsa amaso mu cyumba hose … yibereye mu isi y’ubuhanga n’ubukorikori.

Umunyamakuru wo muri Canada, Carl Honoré wanditse igitabo cyitwa The Power of Slow yaragize ati “Kuva kera na kare abantu basobanukiwe n’imbaraga zo kwitegereza buhoro ishusho ngari.”

Kwihuta buhoro kandi bisobanuye ko ari byiza gukorera ku muvuduko udahindagurika kandi urambye, uharanira gutanga umusaruro mu buryo buboneye ukoresheje igihe cyawe.

Kugenza ibintu utyo bigufasha gukora ibintu byinshi uko igihe kigenda kigira imbere ari nako wirinda kugwa agacuho no kwitesha umutwe. Iyi mikorere ishobora gukoreshwa aho ari ho hose mu buzima, ari mu kazi, mu buzima bwo mu rugo n’ibindi byose biza hagati aho ngaho.

Umwanditsi w’Umufaransa Alexandre Dumas yaragize ati ‘La hâte est un mauvais conseillé’ (Iyihuse yabyaye ibihumye). Kugenda gahoro, by’umwihariko bigira akamaro iyo usabwa gutanga umusaruro ukoresheje bike ufite cyangwa igihe ingaruka z’amakosa no guhubuka zishobora kuba nyinshi. Igihe witondeye uburyo ugomba gukoramo akazi no gusohoza inshingano mbere yo gutangira, birashoboka kwirinda amakosa aremereye no kuzarira kuko ari byo bidindiza kujya mbere.
Dore uko ikigo ‘The World Institute of Slowness’ kibisobanura:
Kudahutirako mu gushora no gukoresha igihe: Fata umwanya urebe uburyo ukoresha igihe cyawe witonze ubundi ufate ibyemezo bidahutiyeko bijyanye n’uburyo ugikoresha. Witakaza umwanya ku bikorwa bihabanye n’intego zawe cyangwa ibyihutirwa. Ahubwo, ibande ku bikorwa bizagira ingaruka nziza ku buzima bwawe cyangwa akazi.

Kora urutonde rw’ibikorwa ubigire iby’ibanze: Iyo ukoze urutonde rw’ibikorwa ukeneye kurangiza no kubigira iby’ibanze, ubasha kwibanda ku bikorwa by’ingirakamaro mbere y’ibindi no kwirinda guta umwanya ku bikorwa bidakomeye.

Shyira ibikorwa mu byiciro bito: Iyo ushyize ibikorwa mu byiciro bito ushobora gucunga, bigufasha gutera imbere mu buryo buboneye bikanakurinda kurengwa n’imirimo.

Koresha ibikoresho n’ubuhanga bitangiza igihe: Hari ibikoresho byinshi n’ubuhanga bifasha kutangiza igihe kandi ukarushaho gukora neza, gutegura ibikorwa byawe n’imishinga, gushyiraho igihe ntarengwa, gukurikirana iterambere ryawe, no gukumira imbuga za murandasi na porogaramu zikurangaza ubundi ukibanda ku kazi kawe.

Fata uturuhuko hagati mu kazi kandi ucunge ibipimo by’ingufu zawe: Ni ngombwa kuruhuka hagati mu kazi no gucunga ibipimo by’ingufu ukoresha kugira ngo ukomeze ukore udahuzagurika ari nako wirinda kugwa agacuho. Kuruhuka bigufasha kugarura intege no kugaruka mu kazi amaso yaruhutse no mu mutwe hameze neza.

Ruhuka utekereze: Rimwe mu cyumweru cyangwa mu kwezi, fata akanya utekereze ku byo wakoze n’ibyo ushaka gukora ubutaha. Gutekereza ku kazi kawe bishobora kugufasha kumenya aho ushobora gukora neza kurushaho cyangwa gutanga umusaruro no kugira ibyo uhindura aho bibaye ngombwa. Bishobora no kugufasha kurusha kumva neza icyo gukora ukabona ishusho yabyo mu buryo bwagutse.

Irinde ibirangaza: Gerageza gukuraho ibirangaza byose bishoboka kugira ngo ubashe kwibanda ku mirimo ushinzwe. Ushobora kuzimya ibimenyesha (notifications) byose, gukorera ahantu hatuje, cyangwa kumenyesha abandi ko utaboneka.

Rengera igihe cyawe: Itoze kuvuga oya rimwe na rimwe. Ni ingenzi kumenya guhitamo imirimo n’imishinga ugomba gukora, kuko gushaka gukorera ibintu byinshi icyarimwe bishobora kuganisha ku kugwa agacuho no gutanga umusaruro mucye. Witinya guhakanira no gusubiza inyuma imirimo ihabanye n’intego zawe cyangwa udafitiye umwanya cyangwa ibikoresho.

Muri rusange, igitekerezo cyo “kwihuta gahoro” kiratwibutsa ko tugomba gushingira ibikorwa n’imishinga ku mikorere idahuzagurika kandi yizweho kuruta guhutirako umuntu atabanje kubitekerezaho neza. Ibi ni byo bishobora gufasha kwihuta kurushaho no gutanga umusaruro mwiza mu gihe kirekire. None rero, ubutaha niwumva ibintu bikurenze, ihute gahoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi ni philosophy yigendera, kwihuta gahoro ni byo bituremamo ataraxia (gutuza kwa kamere/tranquilité internet de l’âme). Bituma umuntu akora ibyo agomba gukora ashyikije ibirenge hasi.

Pius yanditse ku itariki ya: 1-01-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka