Trump niwe watweretse ko Abanyaburayi ari abagarugu nk’abandi bose-Tito Rutaremara

Nubwo Abanyaburayi bagize uruhare rukomeye mu kugurisha Abanyafurika nk’abacakara, bakabakoroniza; nyuma bakaza kubabeshya ko babahaye ubwigenge kandi ubukungu bwose bw’Afurika aribo babwitwarira, bagashyiraho bakanakuraho bamwe mu bayobozi b’Afurika, icyo bagiye gukora bakabanza kubagisha inama, burya na bo ngo ni abagaragu ba Amerika.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye Tito Rutaremara yagaragaje ko nubwo bari basanzwe bazi ko Amerika ari Igihugu cy’igihangange gitegeka Isi yose, ariko bibwiraga ko abanyaburayi ari abafatanyabikorwa bayo atari abagaragu b’Amerika.

Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa X, yagize ati “Trump niwe watweretse ko Abanyaburayi ari abagarugu nk’abandi bose.”

Mbere y’ubu butumwa uyu muyobozi mu mpera za 2024 (tariki 6 Ugushyingo) yigeze gusangiza n’ubundi abamukurikira kuri urwo rukuta ibijyanye n’amatora y’icyo gihugu cy’igihange ku Isi (Amerika), agaragaza ko uwabaye Perezida wa mbere wacyo, Abraham Lincoln, yabeshye ko demokarasi muri Amerika ari iy’abaturage, ikorwa n’abaturage igakorerwa abaturage.

Yagize ati “Ahubwo muri Amerika, demokarasi ni iy’abakire, ni iy’amasendika akize, igahabwa umurongo na maneko z’Amerika.”

Yanagaragaje ko Abanyamerika b’amahame ya Repubilika (Republicans) n’aba ab’Amahame ya Demokarasi (Democrats) bose intego yabo ari ukurwanira ko Amerika itegeka Isi, ikavuga ururimi rw’Amerika , igatekereza nka Amerika, igakurikira politike n’imitekerereze (philosophy) bya Amerika, ikayoborwa na Amerika, ikaririmba Amerika, umuco n’ibitekerezo by’isi bikaba ibya Amerika.

Muri iyo nyandiko kandi Tito Rutaremara yerekanye ko hari inzego z’abagomba kuba abagaragu b’Amerika agira ati “Hari urwego rwa mbere rwegereye Amerika ; ni abagaragu b’inshuti cyane ni : Ubwongereza na Israel, mu gihe Urwego rwa kabiri rwegereye Amerika ari abagaragu b’ibyegera: ni Abanyaburayi , Ubuyapani, Australia, Newzeland ukuyemo gusa Uburusiya.”

Yunzemo ati “Urwego rwa gatatu ni abagaragu b’abatahira barimo, Brazil, Maxique, Indonesia, India, South Arabia. Abagaragu ba rubanda rwa giseseka ni Abanyaziya (uretse ubushinwa) Amerika y’epfo, Abanyamerika yo hagati n’Abanyafurika. Aba bagaragu bose Amerika ibategekesha ibintu byinshi ariko hari ibintu 2 binini; kimwe ni imbunda. Nicyo gituma Amerika ifite ibirindiro byinshi by’ingabo birenze 700 ku isi yose.”

Mu bindi agaragaza birimo idolari, rikorwa n’Abanyamerika Isi yose ikarikoresha bo bigaramiye, nubwo hari ibihugu byayinaniye ariko bagitegekesha idolari, birimo Ubushinwa, Uburusiya na Cuba.

Mu matora ya Amerika yabaye mu ntangiriro z’uyu mwaka ahanganishije Trump na Kamala, Tito Rutaremara yagaragaje ko ari nka bimwe Abanyankole bavuga ko “Nta Kamali nta Kigeli bona (bose ) ni Abanyarwanda.”

Trump akijya ku butegetsi yahuye n’abayobozi b’i Burayi bagize NATO arababwira ati: Amerika izakomeza gutanga amafaranga menshi muri NATO kandi arimwe irengera? Muhaguruke mutange amafaranga, icyatangaje ni uko bahise bavuga ngo “ndiyo bwana.”

Igihe cya Trump wa kabiri; yabwiye abanyaburayi ati: “Ndashaka ko intambara y’Uburusiya na Ukraine ihagarara”. Abanyaburayi bati: “ko twari twarumvikanye ko tuzayirwana kugeza igihe tuyitsindiye?” Trump ati “ibyo ni ibyanyu njye ndashaka ko ihagarara.”

Igihe bagihugiye muri ibyo, Trump ati : “Amerika n’Uburusiya birahurira i Riyadh muri Saudi Arabia, Abanyaburayi barasakuza bati: “‘kuki tutabanje kubiganiraho? Trump ati “Ese mwe ko muhugiye mu ntambara, muyitegure niba mubishoboye.”

Abanyaburayi bati: “Ese kuki utabwiye Zelenskyy? Trump ati: “nabe aretse nzaba mubwira.”

Abanyaburayi bakoresha inama nyinshi, bakagenda bavuga ko batazemera ibyo Trump akora, bakazikorana na Zelenskyy buri gihe.

Muri icyo gihe, Trump asanga mu isanduku ya Amerika harimo amafaranga make, azamura imisoro ku Isi yose (imisoro y’ibigurwa n’ibyoherezwa muri Amerika), ibihugu byanga agasuzuguro nk’Ubushinwa nabo bazamura imisoro nk’uko Amerika yabikoze.

Tito Rutaremaea ati “Twibwiraga ko Abanyaburayi ari ibihangange wenda ko bari bwigane Ubushinwa, ahubwo bazingira imirizo mu maguru aho kwihagararaho, noneho bashaka uko bakwinginga Trump ngo nibura abagabanyirize imisoro, bohereza umuyobozi mukuru w’Umuryango w’Uburayi wunze ubumwe (Union European) aragenda arapfukamira.”

Trump ati: “mugende nzareba uko mbagabanyiriza. Abanyaburayi barakomeza barasakuza bati : “kuki Trump yemera kumvikana n’Uburusiya yaretse tugakomeza kurwana nabwo ko tuzatsinda?”

Trump abyumvise arabahamagara ati “Rero umutekano wacu nka Amerika ufite garanti (Guaranty), kuko intambara iri kure y’igihugu cyacu.” Arabategeka ati: “mwongere ingengo y’imari (budget) yanyu ho 5% mubone uko mugura imbunda zihagije. kandi mujye muzigura iwacu muri Amerika. Bati “Ndiyo bwana (Turabyemeye).”

Nyuma yaho Trump ati “ngiye guhura na Putin. Abanyaburayi barasakuza bati “Ubwo se muzaganira ibiki? Kuki utatubwiye ngo dufatanye tuganire kubyo uzavuga?” Trump arabihorera. Bati “none se niba muzavuga ibyo mu ntambara ya Ukraine n’Uburusiya kuki utabwiye Zelenskyy. Trump arabihorera.”

Babonye Trump yabihorereye bati “basi uzemeze Uburusiya gutanga agahenge k’imirwano (unconditional ceasefire).” Trump arabihorera.

Trump yakira Putin muri Alaska ni icyubahiro cyinshi cyane, bibabaza Abanyaburayi bati “ko ari umwanzi, kuki amwakiriye atyo? Putin asobanurira Trump ko gutanga agahenge k’imirwano bidashoboka kandi ko ibyiza babanza kuganira ku mpamvu zateye iyo ntambara. Trump arabyemera.

Abanyaburayi inama irangiye bati “Trump natubwire ibyavuye muri iyo nama. Trump arabihorera. Bati: “ese nibura nabwire Zelenskyy. Trump ati: “niba ari Zelenskyy, naze.” Abanyaburayi bati “ariko turamuherekeza. Trump ati “nimuze.”

Igihe kigeze barikorera bajyana na Zelenskyy muri White House,Trump yakira Zelenskyy bamarana isaha, amwemeza bya bindi yumvikanye na Putin ko nta gahenge k’imirwano kandi ko hari ibice azaha Uburusiya. Zelenskyy aremera, abaza Trump ati “se bosi (boss) byose birangiye basi uzaduha umutekano. Trump arabyemera, amaze kuganira na Zelenskyy Abanyaburayi amarana nabo iminota 30. Ati “Harya murashaka iki basha? ka gahenge k’imirwano bashakaga kuko bari bamenye ko Trump atakikemera bararuca bararumira.

Uwapfuye kugerageza ni chancellor w’Abadage, wapfuye kuvuga ati: Nyakubahwa ntabwo wakongera ukinginga Putin akemera agahenge k’imirwano? Trump arabahakanira ababwira ko bashobora no kuganira barwana.

Ubu rero ikibazo cy’Abanyaburayi kuko babuze ikindi bakora, basigara basaba ko aribo bazahagarara hagati ya Ukraine n’Uburusiya mu kugarura amahoro muri Ukraine imishyikirano irangiye.

Trump ati “ibyo ni ibyanyu, ariko muri iki gihe muri gufasha Ukraine, muteranye amafaranga muze mugure imbunda iwacu, twe ntacyo gufasha uretse kubagurisha imbunda n’ubutasi.” Abanyaburayi bati “Ndiyo bwana.

Tito Rutaremara ati “Friedrich Merz w’Ubudage, Sir Keir Starmer Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza na Perezida w’Ubufaransa Macron, nubwo ari ibihangange by’i Burayi iyo bari imbere ya Trump barapapa nk’akana kafashwe kiba amaronji.”

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka