Rwanda Day: Ishusho y’u Rwanda rushya, rudaheza kandi ruha amahirwe buri Munyarwanda mu iterambere ry’Igihugu

“Rwanda Day ni umunsi ukomeye kuri twe. Nk’Abanyarwanda batuye mu mahanga, abahiga cyangwa abikorera , Rwanda Day ni umwanya mwiza wo guhura n’Umukuru w’Igihugu twitoreye, kuko aba yadushakiye umwanya nk’intara ya 6. Muri Rwanda Day, duhura na bagenzi bacu baturutse mu Rwanda, abandi Banyarwanda batuye mu bihugu by’ino, tugahoberana, tugahuza urugwiro, tugashirana urukumbuzi ari na ko tuganira ku mishinga itandukanye iduteza imbere”.

Aya ni amagambo Karirima Ngarambe yadusubije ubwo twamubazaga icyo Rwanda Day imubwiye nk’umunyamakuru witabiriye nyinshi muri zo, akazandikaho inkuru nyinshi ndetse akanaba umwe mu Banyarwanda batuye ibwotamasimbi. Uyu munyamakuru kandi atembera mu bihugu byinshi aho ahura n’Abanyarwanda bahatuye akanakora inkuru zirebana n’ubuzima n’imishinga bakora nka ‘communities’ zisangiye Igihugu.

Bwana Karirima asangiye imbamutima na benshi mu baduhaye ibitekerezo kuri iri huriro, banatwibukije ko Rwanda Day atari iy’Abanyarwanda gusa kuko n’inshuti z’u Rwanda ziyitabira zirimo n’abashaka gushora imari cyangwa gutembera mu Rwanda.

Mu butumwa Perezida Kagame agenera Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda zitabira Rwanda Day, Umukuru w’Igihugu yibutsa Abanyarwanda kenshi ko buri wese agomba gutanga umusanzu we mu kubaka Igihuggu atizigamye. Ubwo yagezaga ijambo ku bari bitabiriye Rwanda Day ku nshuro ya 6 i Atlanta muri Leta ya Georgia muri Amerika ku wa 20 Nzeri, Perezida Kagame yagize ati: “Uhinga mu murima we ntasigana”.

Mu rwego rwo kwitegura Rwanda Day yo ku wa 2-3 Gashyantare, 2024 i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ishami rishinzwe Abanyarwanda baba mu mahanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane ryatwibukije ko iri huriro rigamije guhuza Abanyarwanda baba imahanga n’abayobozi b’u Rwanda. “Rwanda Day ni indorerwamo y’isura y’u Rwanda rudaheza: Ni umwanya mwiza wo kongera kunga no kunoza ubumwe ku Banyarwanda batuye mu Gihugu n’abatuye amahanga no kwizihiza umuco w’u Rwanda.

Abitabiriye Rwanda Day bahabwa imbonankubone amakuru nyayo y’ibyagezweho mu nzego zirimo ubukungu, ibikorwaremezo, uburezi, ubuzima. Muri Rwanda Day, twishimira ibyagezweho, tukaganira ku nzira dusigaje gutera n’uruhare rwa buri wese, by’umwihariko Abanyarwanda batuye mu mahanga.

Ku rubyiruko ruvukira cyangwa rugakurira mu mahanga, Rwanda Day ni umwanya abo bana b’u Rwanda bihera amaso imbonankubone ibibera iwabo, bakabaza, bagasubizwa, bagashira amatsiko ibi bikabatera ishyushyu ryo gushaka gusura cyangwa gusubira mu Gihugu cy’ababyeyi babo. No ku bantu bakuru ariko, Rwanda Day ni umwanya wo kwibukiranya iby’i Rwanda no gusabana dore ko hari n’abaheruka mu Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ivuga ko Rwanda Day yatanze umusaruro ushimishije uhereye ku yabaye bwa mbere mu mwaka wa 2010. Mu byagezweho harimo: Kongera guhuza ubuyobozi bukuru n’abatuye mu mahanga, gukangurira abatuye hanze y’Igihugu kugira uruhare mu kubaka u Rwanda byaba mu gutanga umusanzu mu bumenyi cyangwa mu gushora imari mu Gihugu.

Umusanzu Abanyarwanda batanga wagiye uzamuka kuko umwaka wa 2023, Abanyarwanda batuye n’abakorera mu mahanga bohereje amadevise mu Gihugu yageze kuri miliyoni 470 ya Amerika avuye kuri miliyoni 65.1 mu mwaka wa 2010.

Usibye ubutumwa Umukuru w’Igihugu ageza ku bari muri Rwanda Day, abayitabiriye bageza ku Mukuru w’Igihugu ibyifuzo, ibitekerezo n’ibibazo bafite. Kimwe mu bibazo byagiye bibonerwa ibisubizo cyangwa bigahabwa umurongo muri Rwanda Day zabanje, ni ikibazo cy’ubutaka n’umutungo abari mu mahanga basize mu Gihugu.

Rwanda Day iheruka yabaye mu 2019 mbere y’iyaduka ry’icyorezo cya Covid-19, yabereye mu Budage yaganiriye ku ngingo zitandukanye. By’umwihariko yibanze ku guhuza abatanga akazi n’abagashaka mu Gihugu hagamijwe guhuza abafite ubumenyi butandukanye nk’ikorabuhanga, uburezi, icungamari n’ibindi.

Ihuriro Rwanda Day rimaze kuba inshuro icumi, ryatangiye tariki ya 4 Ukuboza 2010 mu Bubiligi ku mugabane w’Uburayi. Ryakomereje Chicago muri Amerika, i Paris mu Bufaransa, i Londres mu Bwongereza, Toronto muri Canada, Atlanta muri Amerika, Dallas muri Amerika, Amsterdam mu Buholandi, San Francisco muri Amerika, Ghent mu Bubiligi na Bonn mu Budage.

Uyu mwaka, Rwanda Day ibera i Washington D.C. iraganira ku nsanganyamatsiko igira iti “U Rwanda: Umurage wacu twese aho turi hose”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka