RIB yafunze umunyamakuru Nkundineza Jean Paul
Yanditswe na
Malachie Hakizimana
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Nkundineza Jean Paul, Umunyamakuru wigenga (freelance).
Akurikiranyweho ibyaha yakoreye ku murongo wa YouTube birimo gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha no gukoresha ibikangisho

Nkundineza Jean Paul
Afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura mu gihe iperereza rikomeje kugirango dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB irongera gusaba abakoresha imbuga nkoranyambaga kubahiriza amategeko azigenga kuko uzayarengaho wese azakurikiranwa nkuko biteganywa n’amategeko.
Ohereza igitekerezo
|
Bibikiya iti ikijya mu muntu ntigihumanya hahumanya ikimusohokamo. Abanyarwanda na bo bati "akarenze umunwa karushya ihamagara". Jean Paul uhumanyijwe n’uburakari wagizwe. Ubundi iyo warakaye banza ucururuke ubone kuvuga. Ishyire mu mwanya w’uriya muntu wavugaga nawe bakubwire ibyo wavuze, wabyitwaramo gute? Ihangane rwose. Dutegereze ababishinzwe.
Ubwo uraza lumva ngo abanyamakuru mu Rwanda bararengana icyo bagomba kumenya nugukora umwuga witangazamakuru aliko bakamenya ko ali umulimo uwukora agomba kumva mbere na mbere ko kuba umunyamakuru bitavuga ubudahangarwa ngo bakore ibyaha wibaze ibyo botwaza kuvuga ibitagenda si ikibazo aliko bigize abagenza cyaha mu mwanya wa RIB bigira abacamanza aho kuba abanyamakuru