Nyamara koko “Nda Ndambara yadutera ubwoba”
Nyamara wabona gutsinda intambara biduhamye. Mureke duhere ku ntambara za vuba aha twarwanye, kandi tukazitsinda ku kiguzi icyo ari cyo cyose, maze turebe niba koko tuzakomeza tukambarira urugamba, cyangwa se niba hari aho tuzagera tukamanika amaboko(ntibikabe).

Urugamba rwo kubohora igihugu ntacyo ndi buruvugeho, abarurwanye ni intwari, ni abagabo. Harimo n’abamennye amaraso yabo kugira ngo tube dufite igihugu twese nk’abanyarwanda turi umwe.
Ariko nyuma y’uru rugamba, inkiko Gacaca zaciriye imanza abantu ibihumbi n’ibihumbi mu myaka icumi. Ni imanza amahanga yumvaga ko ngo zagombaga kumara imyaka irenga ejana. Abaciye izo manza ni abanyarwanda basanzwe, bayobowe n’inyangamugayo zo hirya no hino mu gihugu, mu nkiko Gacaca.
Abayoboye inkiko Gacaca haba mu tugari no mu mirenge n’ubu baracyahari, ndetse uwabaye umuyobozi wazo ku rwego rw’igihugu ubu ni Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.
Gacaca yaciriye imanza abakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, maze abahamwe n’ibyaha barahanwa, abo bidahamye bararekurwa bagaruka mu muryango Nyarwanda.
Aha kuri uru rugamba ariko hajemo n’urundi rukomeye, kandi rushobora gutsinda bacye muri iyi si, ari narwo ahari rushobora kuba ari rwo rukomeye cyane. Ariko uyu munsi nta rugamba turi bufate nk’urwoheje, mubyihanganire.
Aha rero ndavuga urugamba rw’ubumwe n’ubwiyunge rwari ruhereye ku gutanga ubutabera ubwabyo, ariko no kwirega ibyaha no kubisabira imbabazi.
Iki kintu kirakomeye. Iyo umuntu akubabaje akakwima ikintu washakaga, akaguhemukira kandi wari umwizeye nk’umuvandimwe, urababara cyane.

Kubababarira abakugiriye nabi bakakuvutsa umubyeyi, umuvandimwe, inshuti byo rero ni ubutwari bukomeye cyane. Hari n’abandi benshi bananiwe gusaba imbabazi, ariko abazisabye, bakagira ubutwari bwo kuvugisha ukuri, ukuri gusa, batumye urugendo rw’Ubumwe n’ubwiyunge rushoboka.
Jenoside yakorewe Abatutsi imaze guhagarikwa n’ingabo za RPF, abenshi bumvaga ko ikigiye gukurikiraho ari uguhora abakoze Jenoside. Siko byabaye, ababohoye u Rwanda bakomeje inzira nziza yo gukiza u Rwanda nk’uko ari cyo cyatumye bafata intwaro, maze intwaro z’imbunda bakomeza kuzicungira hafi aho ziteganyirijwe, ubundi batangirana n’igihugu cyari kimeze nabi, bagiha intumbero y’ubumwe, umurimo no gukunda igihugu.
Harya wowe wize wambara inkweto?
Ruriya tuvuze haruguru ni urugamba koko. Icyakora RPF Inkotanyi yari ifite neza gahunda y’intambara zose igomba kurwana kugira ngo yumve ko Umunyarwanda yihesheje agaciro koko. N’izo yaba yaraje itazi ko zihari, yakubitanye na zo, maze rurakomeza rurambikana, n’ubwo rwari urugamba rwo mu bundi buryo.

Nuko! Muri izo ntambara harimo n’iz’isuku. Kera twaravukaga, tukarerwa, tugakura, nta mubyeyi ugize igishyika cyo kuvuga ati “umwana wanjye none yakandagira mu ihwa, mu musumari, none yasitara, n’ibindi.”
Twambaraga ibirenge, nk’uko bivugwa mu Kinyarwanda, ab’iki gihe bavuga ko ari “ukugendesha ibirenge”. Ubwo kandi twabaga dufite inshingano zo kurinda ibirenge ya mabuye, ya mahwa, bya bimene by’amacupa n’ibindi. Gukomereka ikirenge byashoboraga kukuzanira ibyago kuko warakubitwaga ukumva uko ubaye, bakakubwira bati “kuki kigenda kirangaye? Ubundi amano yawe ntabona?”
Icyakora twarakomerekaga tugahorana ibisebe, ibimeme n’ibindi, ariko nta na rimwe byatumaga umubyeyi abitekerezaho, ngo avuge ati ariko uyu mwana akeneye inkweto zamurinda ibi byose. Kubera ko iyi yari politiki ya Leta(kutambara inkweto) n’ubundi kuzigura ntacyo byari gufasha kuko ntiwari kuzinjirana mu ishuri. Ibyo kuvuga ngo wari kuzambarira imuhira byo simbizi.
Ibi kandi ntibivuze ko iyo umuntu yakuraga avuye mu ishuri aho inkweto zibujijwe yumva ko ari ngombwa kuzigura. Oya rwose abenshi bakomezaga “kuba abaturage bumvira, bagendera mu murongo wa Leta wo kutambara inkweto.”
Gusa twebwe iwacu mu rugo twabatizwaga tuzambaye, tukajya tuzijyana no mu misa, twasubira mu ishuri tukubahiriza amategeko y’abandi yo kutambara inkweto!Ubwo kandi, uwibeshyaga akazizana, bamubwiraga ko ashatse kwigaragaza, gutuma abana bashukura, kuko ashaka iby’ubusumbane. Ariko iringaniza ryari mu bintu byose koko.

Ntabitinzeho, uru rugamba twararutsinze. Uyu munsi nta muntu ukigenda atambaye inkweto. Hari inganda zikora inkweto dukwiye gushimira, kuko zazanye inkweto z’igiciro cyoroheye buri wese, ku buryo n’umugabo aba ashobora kwigomwa agacupa iminsi ibiri, akambika umuryango wose inkweto, abana n’ababyeyi bagaseruka neza.
Mu gutangira, byabanje kujya bigorana, ukumva kuri Komini/Akarere cyangwa umurenge bafashe abantu batambaye inkweto bababaza impamvu batagira isuku, ndetse rimwe na rimwe bakava abo bazibahaye, cyangwa baziguze byanze bikunze. Bwari uburyo bwiza bwo gukangurira abantu isuku mu gihe cyabyo, kandi byarakunze maze umuco wo kugenda nta nkweto uracika burundu.
Uku kutambara inkweto, hari n’aho byakurikiranaga n’izindi ndwara ziterwa n’umwanda nk’amavunja. Yewe! Urugamba ruragwira. Erega nacyo kigeze kuba ikibazo mu miryango imwe n’imwe, ariko na none, umuntu yaza ku Karere arwaye amavunja, bakamuhandura, bakamushyiriraho umuti, bakamwuhagira. Ibyo ntitwabirenze? Twibukiranye ko ibi byose byari ubukene buri mu mutwe.
Naho se nyakatsi?
Guca inzu zubakishije ibyatsi, narwo rwabaye urugamba rukomeye, none ubu ngubu nta wugitinyuka no gutekereza ibyatsi iyo avuga isakaro. Ntabwo rwari urugamba rworoshye, nta n’uwumvaga uko bizagenda, ariko byararangiye. Iyo atari amabati ni amategura, nta yandi mahitamo.

Birashoboka ko hari abo byagora kubibona, ariko na none, Leta nayo ishyiramo ka Nkunganire.
Uko bimeze kose, gutura muri Nyakatsi nta gisubizo kirimo, ni ibibazo byinshi. Ese bagenzi, uretse ko abayobozi bareba kure, buriya gukwirakwiza amashanyarazi muri za Nyakatsi wari kuba umushinga ufite umutekano? Simbihamya.
Hanyuma se gutura ku midugugudu? Iyo midugudu ya nyakatsi mwambwira yari kuba ari gati ki? Gahunda yo guca nyakatsi n’izayikurikiye zose, zigamije kuvana umuturage mu bwiza agana mu bwiza burushijeho kuba bwiza.

Ubu noneho abatuye ku midugudu baba bagomba no kugira amazi mu nzu zabo, Ngaho nawe mbwira amazi muri nyakatsi ariko! Byari gukunda? Hanyuma se gutura mu nzu zigeretse kugira ngo zituze benshi...Ese ubwo umuturirwa ushakaje/wubakishije ibyatsi wari kuba ari gati ki?
Amashuri se y’ibyatsi mu Rwanda byari gushoboka? Kereka igihugu kimwe cy’igituranyi ni cyo nabonye gifite amashuri n’amavuliro y’ubwo buryo. Ariko nyine ibyo si iby’i Rwanda.
Amashashi weee! Mbega amashashi!

Twavuga byinshi ariko mu bintu bituma u Rwanda rushobora kunoza isuku, ni uko nta mashashi rugira. Icibwa ry’amashashi ryarakunze, n’ubwo ryabanje kugorana. Ubu wabibona gusa wambutse imipaka y’u Rwanda, ni bwo ubona ikinyuranyo. N’ubutaka buduha ibidutunga ubu burakomeza bukisubira kuko nta kibazo cy’amashashi aburimo.

Amashashi atera umwanda ariko abangamira n’ibidukikije, ariko kuba nta yakiba ku butaka bw’u Rwanda, ni ibyo kwishimira cyane. Uyu munsi umunyarwanda nta wamupfunyikira mu ishashi ngo abyemere. N’iyo dutembereye, tukagurira impano abo twasize mu rugo, iyo bagiye kudupfunyikira mu mashashi turababwira tuti mwikwigora iki gipfunyika ntabwo cyahinguka I Rwanda.

Intambara ni nyinshi, harimo n’izihari ubu, ariko turaje nazo tuzitsinde. Aka wa mugani w’umuhanzi w’i Rubavu, ‘Nta ntambara yadutera ubwoba’.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|