Nyakubahwa Meya! Natwe muduhe nimero z’imihanda n’amazu..

Fata moto, nugera mu ihuriro ry’imihanda ukate iburyo, nimugenda nka metero ijana na cumi mwinjire mu gahanda kanyura ku gipangu cy’ubururu. Muragenda mugere kuri antene, hanyuma mukatire ku kazu k’amazi. Nugera imbere ku gipangu kirimo igiti kinini cy’ipera umpamagare nkurangire.

Nguko uko abatuye mu mujyi wa Kigali batarabona numero z’imihanda n’iz’amazu barangira umushyitsi ubasuye. Nyir’urugo, aba agomba gusubiramo iyi nkuru inshuro zitabarika iyo bafite abashyitsi benshi, wenda habaye ubukwe, ibindi birori bitandukanye, ndetse n’iyo bagize ibyago badafite imbaraga zo kuvuga.

Undi muntu wese bahamagaye yamaze kugera muri urwo rugo, agerageza kubayobora bikamugora, maze yamara iminota itanu cyangwa icumi ahuzagurika, akavuga ati “okay. Reka ndebe nyir’urugo akurangire.”

Usanga rero gahunda yo kurangira abantu bose ihariwe umuntu umwe ufite akazi kenshi ko kwitegura no kwakira abashyitsi, ariko kuko ari we uzi aho bashyize ibuye ku muhanda, aho ipoto rya REG ryaguye cyangwa ahari itiyo ya Wasac iri kumena amazi, bikaba ngombwa ko ari we bigarukaho ngo arangire buri wese akoresheje ibimenyetso. Niba ari abashyitsi ijana bategereje, mirongo inani muri bo uzasanga bagomba kumuyoboza.

Hari n’igihe umuriro wa telefoni umushiriraho, maze bikica gahunda koko! Nibwo wumva abashyitsi bamara umwanya mu nzira, maze aho aje guhugukiraaaa, bati “twakubuze.”

Iki kibazo cyo kuyobora, cyoroheye abatuye mu makaritsiye y’umujyi afite nimero y’imihanda n’amazu. Mu myaka ishize twabonye umujyi wa Kigali utangira iyi gahunda turiruhutsa, kuko byorohereza buri wese kuyobora abaje bamugana. Naho ubundi mu buryo gakondo, hari abantu baruhije kuyobora no kuyoboka.

Nta wamenya niba Umujyi wa Kigali wararebye ugasanga igikorwa cyo gutanga nimero gitwara ingengo y’imari ndende, cyangwa niba barabonye ko nta nyungu irimo. Icyakora, gufata umujyi mwiza nk’uyu, bamwe ukabashyira ku bigezweho, abandi ukabarekera kuri gakondo, biba bikwiye gutekerezwaho.

Kandi ga, umuririmbyi yagize ati “I Kigali ni amahanga…” kandi koko ni amahanga kuko igendwa n’isi yose, ndetse buri wese agashaka kugera henshi hashoboka muri gahunda ya ‘Sura u Rwanda’-Visit Rwanda.

Bityo rero, kumva ko wahaye nimero imihanda n’amazu yo muri Karitsiye runaka, ukavuga uti “abasigaye bo bashobora gutegereza”, waba wirengagije ko umujyi wose ukunzwe kimwe haba aha cyangwa hariya, kandi ko hari abadashobora kumva ubu buryo bwa cyimeza bwo kuyobora.

Hari uwakubwira ati “abashyitsi banyu mujye mubabwira bakoreshe Google Map” Ibyo ni inama nziza, icyakora ntitwakwirengagiza ko abashyitsi bose, atari ko baba bafite Smart Phone, cyangwa bashobora no kuyigira, ariko kubigisha kuyikoresha bikwiye gushyirwa ku rwego rwa kabiri.

Aha ariko, nta wakwirengagiza ko na Google Map ifasha uwifashije. Kurangira umuntu ukoresha Google Map ariko akaba ajya ahari nimero z’imihanda n’amazu, byoroha inshuro nyinshi kurusha gukoresha Google Map ahantu hatari nimero na mba.

Njya mbona no muri aderesi zijya zisabwa n’ibigo bimwe na bimwe aho dusaba akazi, aho twaka Viza z’abajya mu mahanga n’ahandi basaba umwirondoro bakageza n’aho babaza numero y’umuhanda. Aha rero, nta wundi wagukemurira iki kibazo uretsemeya w’umujyi wa Kigali na njyanama abarizwamo. Ni bo bafata umwanzuro wo gukomeza kutwuzuriza umwirondoro neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka