Nta ntwaro bacuriye kukurwanya izagira icyo igutwara
Mu mpera za Mutarama uyu mwaka, hari intwaro zarebeshejwe mu Rwanda, zirasa abatuye mu mujyi wa Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda zica abasivili bagera kuri 16 b’inzirakarengane, hakomereka benshi.

Zimwe muri izo ntwaro zari iza Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo bwite, ariko hari n’izifite ibirango by’abaje kuyitabara mu ntambara ihanganyemo n’umutwe wa M23, waje no gufata Goma.
Reka tubanze dushime Imana ko yatanze ubwenge, imbaraga n’ubushobozi maze ababishinzwe bakazimya imyambi myinshi (amasasu)yaturutse kuri uwo mubisha.
Ariko nyine inkuru nyamukuru ni yo naje kubabwira. Kuri uyu wa 29 Mata, izo ntwaro z’intwererano zashubijwe iwabo mu muryango w’ibihugu by’Amajyepfo ya Afurika, SADC.
Ibihugu byari byazanye izi ntwaro ni Malawi, Tanzaniya ndetse na Afurika y’Epfo ari nayo yakomeje kugaragara cyane nk’igihugu gifite inyungu nyinshi muri iriya ntambara.
Uko bazizanye bazikoreye, bazisushubijeyo bazikurubana, kandi bazinyuza mu Rwanda, kandi bazihanyuza zicecetse.
Koko rero, mu rugamba DRC ihanganyemo na M23, Perezida wa DRC Felix Tshisekedi yavuze ko ashaka kuzatera u Rwanda, agakuraho ubutegetsi buriho, kuko avuga ko ari bwo bushyigikiye umwanzi we. u Rwanda rwarabihakanye ruvuga ko Tshisekedi ananirwa gukemura ibibazo afite mu gihugu cye, akabyitirira u Rwanda.
Abarwanyi bafahije Tshisekedi barimo n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR nabo bari basangiye uwo mugambi wo gutera u Rwanda.
Bamaze gusumbirizwa na M23, batangiye kurasa mu Rwanda, ngo bahite bimukira ku rugamba rushya rwari ruteganyijwe, ariko uwabatsinze arabamenesha, baruhunga, bamanika amaboko.
Nk’u Rwanda, 29 Mata ni umunsi w’amateka; kubona intwaro kabombo bacuriye kukurwanya zinyura iwawe zitwikiriwe, ba nyir’ukuzirwanisha batari kumwe na zo, ahubwo ziri ku modoka za gisivili, zishubijwe iyo zavuye, wowe ubwawe uziherekeje kandi zarazanywe no kukurangiza, ntako bisa.
Umurimo wazo, hamwe n’abari kuzikoresha wari ‘ugukora ibara’ mu Rwanda, ariko zambukijwe umupaka kuva mu Burengerazuba, kugera aho rirasira, kugira ngo Imana ibwire umunyarwanda iti ‘Humura ntacyo uzaba, dore n’ibi narabikurinze.’
Byari byiza kandi ko na SADC ikora iyo parade y’isoni, kuko ahandi hose nabonye abasirikare, mu myiyerekano yabo bagenda bafashe intwaro zabo, bakerekana ubuhanga bwabo bwo kuzikoresha, ariko kuri SADC, byari byiza kubibutsa ko banze kurwanira ukuri, bakaza guteza umutekano mucye mu gihugu cy’amahanga.
Kunyura mu Rwanda ni byo batinyaga, ariko birabaye. Birashoboka ko abazirashishaga bari mu barwayi batashye mbere, cyangwa bakaba mu basigaye inyuma ariko nabo bagomba gutaha iwabo. Icy’ingenzi ni isomo bigiyemo, ku buryo ubutaha, mu gihe bategura imikoranire n’ibindi bihugu muri SADC bazajya bareba neza impamvu y’igikorwa bagiyemo.
Ku munyarwanda, kubona ziriya ntwaro zihita, ni nko kubona inkoni wagombaga gukubitwa bari kuyirenza urugo.
Turabizi ko intwaro zigicurwa, imigambi igacurwa hirya no hino, ariko n’ubundi ibyanditswe nabyo birabivuga ko nta ntwar bacuriye kurwanya u Rwanda izagira icyo irutwara. Yesaya 54:17.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Twe abanyarwanda bari mugihugu no hanze y’igihugu twiteguye kurwanirira igihugu cyacu isaha yose twakwitabazwa .ntabwo twakwemera FDLR na kyisekedi ugusyonyora ibyacu twari tugezeho ngo tubareberere. Salute our HE Paul kagame our Reader .Hano HE PAUL Ibyo akoze nibyo abandi bayobozi bareberaho.ooohhh I’m proud of my president kweri