Nta kure kubi u Rwanda rutagukura

Ndibuka mu myaka mirongo itatu ishize nikoreye agafuka karimo amateke cyangwa imyumbati tugiye guteka no kurungisha amamesa twivaniye mu ngazi, tukabirya nta munyu urimo, tugira ngo turengere amagara.

Ifoto yafatiwe mu nkambi ya Kashusha, Kivu y'Amajyepfo ahahungiye abanyarwanda benshi mu 1994
Ifoto yafatiwe mu nkambi ya Kashusha, Kivu y’Amajyepfo ahahungiye abanyarwanda benshi mu 1994

Muri uwo muhora w’amarira, benshi baragiye ndasigara, bakagwa imbere yanjye ndeba, ngakomeza ngatwaza mbona ntabarutse amahoro.

Ndibuka njya mu ishuri nambara ipantalo imwe na yo itankwira neza n’inkweto zo mu bwogero umwaka ukarinda urangira, nkibuka uko natahaga iwacu maze inzara ikanyica kwihangana bikanga ngasuka amarira ariko ngasenga Imana ngo intabare.

Iyo ni inkuru yanjye kandi yaba iy’ikindi gihe ariko ndashaka kuvuga inkuru yacu nk’Abanyarwanda, ndetse n’abaca mu bimeze cyangwa biruta ibyo naciyemo muri iyi myaka yose, ariko ingobyi yaduhetse igakomeza kutubumbatira.

Benshi baciye mu bihe nk’ibi, iyo bahuye babivuga babicamo amarenga kugira ngo hatagira ubyumva, kuko bumva ko ari ikimwaro cyangwa isoni, dore ko bamwe baba banababwira bati “Ese ubundi mwajyagahe, ese ubundi mwahungaga iki?”.

Ni yo mpamvu abahuye n’ibihe nk’ibi iyo bahuye barabazanya bati “Ese harya nawe twatahanye ubukwe? Harya nawe wagiye muri ya Kaminuza?”

Ntabwo baba bavuga I Ruhande kwa Mpandahande baba bavuga Zaire cyangwa n’ahandi bahungiye nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi ubuzima bukabazonga.

Ariko buri wese azi ibyo yanyuzemo, byaba ibyorezo by’inzara, byaba ibya macinya, byaba urugomo rw’abo muri kumwe bamenyereye inkaba, byaba n’ibindi bibazo byose by’abenegihugu bagira bati “Wanyarwanda wote warudiye kwabo, hatubatake tena mu Zaire”, ariko buri wese yagize igihe cye aragaruka, agira icyo akorerwa, agira aho ava n’aho agera.

Hari abanyamahirwe bahise bahindukira bambuka rugikubita baratahuka iyo muri za 1996, abandi natwe turabanza turiruka imisozi tuyimaza amaguru, tugenda tugaruka buhoro buhoro twambaye nyabaganga, ariko natwe, twageze mu rwatubyaye, Imana ishimwe.

Naho rero, ijambo ‘kwihuta mu iterambere’, iyo wabaga ugarutse mu Rwakubyaye, wabaga wumva atari iryawe, bavuga kwiga ukumva ni inzozi, bavuga akazi ukumva birareba abandi hirya yawe, ariko ubu byose turi kubinyuranamo nk’abanyarwanda, kandi tukabicamo neza, tudasigana.

U Rwanda ruraturereye, ruraduhekeye, rurakarama.

Uyu munsi, nyuma y’imyaka mirongo itatu, u Rwanda ruracyakura abantu benshi kure kubi. Uwajya I Mutobo, akumva ubuhamya bw’abavuye mu mashyamba ya Kongo, bari mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, yasobanukirwa ko hari abanyarwanda bakigowe, ariko iyo bagiriwe ubuntu bakagera mu Rwanda ari bataraga, baba bahindutse abanyamahirwe.

Ntimwite ku buryo bagera, cyangwa bagezwa mu Rwanda ubwo ari bwo bwose, ariko ugeze kuri ubu butaka aba ari umunyamahirwe. Iyo atakoreye ibyaha abanyarwanda biba ntako bisa, kuko araza agasanwa, agasubira mu muryango we, akondorwa, agasurwa n’imiryango ikishima ko uwari warazimiye atahutse.

Uwakoze ibyaha na we, akurikiranwa n’ubutabera, agahanwa bikurikije amategeko, ariko na we rwose aba ari umunyamahirwe. Kuba umuntu yagaruka mu gihugu cyamubyaye, agahanwa, agasaba imbabazi, akiyunga n’abo yahemukiye, ariko agasazira mu be, yaba anafunze agasurwa, akagemurirwa, yarangiza igihano agasubira mu muryango we, mbese bingana no gutura mu ishyamba, uhora ukubita agatoki ku kandi, ushaka kwinjira mu gihugu ngo ugirire nabi abo wasize mu gihugu cyakubyaye?

Bihwanye no guhora wiruka mu misozi y’amahanga, urwana nta ntego, uzi ko utazatsinda, uzi ko nta byivugo by’Ubutwari bizaturuka mu rugerero urimo, urwanira inyungu zitazakugeraho na rimwe, cyangwa ngo zigere kuri mwene so?

Nta kabuza rero, ko na ba bandi baherutse guhunga urugamba rw’i Goma aho M23 yirukanye ingabo za Congo, ndetse n’ababakurikiye ejobundi aha, na bo bagiriwe ubuntu bwo kongera kugera mu gihugu cyabo.

Ubu aho bari, nzi ko bamaze gushira impumu, ureke ibyo ababayobagizaga bababwiraga. Bazakora ingando, batahe iwabo, yewe, kuva aho mbiherukira babaha n’impamba bazatangiriraho ubuzima.

Ariko n’abazagezwa imbere y’Ubutabera, na bo bazaba bari mu Rwanda. Ntawe uzahanwa binyuranyije n’amategeko, kandi nibaramuka bahamwe n’ibyaha, bazabona ko aho bagororerwa, batari mu igororero ry’umwihariko ryagenewe FDLR, cyangwa abantu b’igice cyihariye. Oya, ni igororero ry’abateshutse ku mategeko, abakoze ibyaha bose, aho baba baturuka hose.

Ibi kandi binareba n’abaturutse mu bindi bihugu, bari barinangiye, bavuga bati “mutubabarire mutadusubiza mu Rwanda, kuko barya abantu ari bazima.”

Hari uherutse kuva muri Amerika, ubwo ahari yari aziko bamurira ku kibuga cy’indege, ariko akigera mu Rwanda, yagaragaje igihunga, numva bari kumubwira bati “erega humura, uri mu Rwanda, uri imbere y’amategeko.”

Uyu mugabo yakatiwe na Gacaca igifungo cya burundu kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyibasiye inyoko muntu byamuhamye. Igitangaje, ni uko ijambo rya mbere bamubwiye ari irigira riti “turabizi ko wakatiwe udahari, none ubu ubwo uje, ufite uburenganzira bwo gusubirishamo urubanza.”

Ibi kandi ntazabikorana igihunga, kuko afite iminsi mirongo itatu yose.

Buriya icyo atarasobanukirwa, ni uko abonye amahirwe akomeye yo kuba yapfukama imbere y’abo yaba yarahemukiye, akabasaba imbabazi, bakamubabarira, dore ko rwose abanyarwanda bafite umutima ubabarira utasanga ahandi. Aha niho yaba atangiye urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge, akarangiza urugendo rwa bamwe bahiga bati “jye nzagaruka mu Rwanda nta Mututsi ukirurimo.”

Ntibazi amahirwe yo kugaruka iwabo. Ntibazi amahirwe yo guhura n’abo bahemukiye bakabona uburyo bwo kubasaba imbabazi. Bo bibwira ko bashobora gukomeza umugambi wa Jenoside, kandi ubu ntacyo baba bagishoboye kugeraho uretse gupfana ipfunwe n’umuvumo uturuka ku kwica inzirakarengane.

Hari abandi benshi u Rwanda rwakuye kure kubi, iyi ni inkuru nto mvuze gusa, ariko icyiza ni uko buri wese afite amateka ye. Birashimishije kumva umuntu ukuyobora mu rwego runaka na we yakubwira inkuru ikomeye y’uburyo yatangiye atabona uko imbere hazaba hameze, uyu munsi akaba yarahindutse ishema ry’igihugu. U Rwanda ni igihugu cyubaka abantu kikabaha amahirwe, ufite ubutunzi bw’ubwenge ubwo ari bwo bwose akabutanga, akiteza imbere, igihugu na cyo kikabibonamo imbaraga zo guhangana n’ibibazo bicyugarije.

Ntibitangaje ko hari uwaba agifite ubutunzi ubwo ari bwo bwose atarabyaza umusaruro na mba, cyangwa bukaba bumwinjiriza bicye, akaba abusonzanye, ariko ni urugendo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka