Nta Gikundiro, nta Bugesera jye nzifanira u Rwanda
Mu cyumweru gishize, ikipe imwe yo mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’u Rwanda, yandikiye ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA iyigaragariza impungenge yari ifite ku misifurire y’umupira wari uteganyijwe muri weekend n’indi isigaye ngo uwatsinze aterure igikombe.

Yavugaga ko urugamba rugeze mu mahina, kuko shampiyona yaburaga imikino itatu gusa, bityo hakaba hakenewe abasifuzi b’inararibonye kandi bemerwa n’abahanganye mu kibuga, kugira ngo hatagira ugira ingingimira ku misifurire, dore ko ngo n’amashyirahamwe akomeye ibyo bintu abyitwararika.
Iyi kipe rwose yanateye intambwe igaragaza ko mu mikino yatambutse, habayeho amakipe yitotombeye abasifuzi babogamye. inatanga ingero.
Icyakora, FERWAFA na yo yashubije iyo kipe ngo nituze, ngo izi neza aho shampiyona igeze ndetse n’ibikenewe kugira ngo igende neza, isozwe mu mahoro.
Reka rero umupira ube, ya kipe yari yagaragaje impungenge koko itsindwe, maze impaka zivuke, kugeza aho habaye urugomo rw’abafana rwo gutera amabuye mu kibuga, maze komiseri w’umukino agafata umwanzuro wo kuwuhagarika.
Izi mpungenge n’imyitwarire yazikurikiye ku kibuga zifite imvano. Amakipe abiri yo mu Rwanda amaze kwisobanura neza nk’abakeba byahamye, ku buryo bisigaye birenze no guhura hagati yazo, ahubwo zikanacungacunga igihe imwe muri zo yahuye n’indi kipe iyo ari yo yose.
Rayon Sports, iyo abafana bahaye akabyiniriro ka Gikundiro, kuwa gatandatu yari yasuye Bugesera FC ku kibvuga cyayo kiri I Nyamata. Mu gice cya mbere, Bugesera yatsinze Rayon Sports igitego kimwe ku busa, mu gihe Rayon Sports igitego yari yatsinze umusifuzi yacyanze.
Mu gice cya kabiri, ku munota wa 52, ni bwo impaka zikomeye zavutse, ubwo Bugesera yahabwaga penalty, maze nyuma yo kwivumbura, umuzamu akemera kugaruka mu izamu, penalty bakayimutera, ikinjira, maze ikipe yasuwe ikaba igize bibiri ku busa bwa Rayon Sports.
Gutera amabuye mu kibuga bashakisha abasifuzi, kwisararanga no gutera isahinda kw’abafana ba Rayon Sports ni byo byatumye komiseri ahagarika umukino nyuma y’iminota makumyabiri y’impagarara, kuko aba-rayons bari bakomeje kuvuga ko babirambiwe, ku buryo umutekano wari ugeraniwe.
Mu gihe umukino w’i Bugesera wari wajemo kidobya, kuri Pele Stadium I Nyamirambo ho, umupira wari ukomeje hagati ya APR FC na Gorilla FC, ndetse uza no kurangira APR itsinze kimwe ku busa.
Icyakora no mu gihe umupira wakomezaga I Nyamirabo, abafana Rayon Sports bahise batangira gukekakeka ngo mukeba wabo abiri inyuma, aho bagiraga bati “ni gute hano bagiye gutera penalty, maze hariya naho bagahita bayitera?”
Uwavuga ko ibyo ari uguhuzahuza ntiyaba abeshye, ariko nyine abakeba bacu ni uko babayeho.
Muri rusange, amakuru yaturutse I Bugesera yari asobanuye ko, APR ifashe umwanya wa mbere n’amanota 61, igaca kuri Rayon Sports yari yagumye ku manota 59 kubera gutakaza umukino wayihuje na Bugessera. Kugeza n’ubu, ni nako bihagaze.
Hategerejwe impinduka zizava mu mukino uzakomereza ku munota wa 57, nk’uko FERWAFA imaze kubyemeza. Uwo mukino uzakinwa n’abakinnyi bari mu kibuga ku mpande zombi, kugeza aho umukino wahagarariye.
Mu by’ukuri, mu mazina Rayon Sports yari yatunze agatoki, harimo koko abatoranyijwe gusifura umukino, maze koko Rayon iratsindwa, ariko isigara yijujuta, nk’aho bavuze bati “ahoooo! Ntitwabivuze?”
Nyamara, abamaze igihe bafana, nyuma y’uyu mupira bakomeje kwinuba, bati “ariko Rayon, nta na rimwe yumva ko yatsindwa? Ese kuba ifite abafana benshi, ni byo bisobanuye ko buri gihe yajya itera intugunda? Yagiye yemera koko!”
Abandi nabo, babivugaga babiganisha ku myitwarire n’imiyoborere y’amakipe aho bagira bati “amakipe yacu turayazi, ndetse na za ruswa zirimo turazizi. Hari igihe ikipe ireba umusifuzi igasanga ntaho izahera imuha ruswa, igahitamo kumusebya. Hari n’ubwo bareba bakavuga bati; uyu musifuzi akundana n’iriya kipe, twebwe ntiyadukorera neza.”
Aba bavuga ibi rero, bahita bagaragaza ko “Rayon Sports irimo iritakisha nk’aho amabi abera mu kibuga yo iyarebera kure. Nyamara, na yo iri mu bavanga ibya ruhago. Uyu mupira uricwa na ba nyirawo, ba nyir’amakipe ubwabo.”
Ababireba, nta n’ubwo bahakana ko muri ruhago, cyangwa no mu basifuzi hashobora kubamo ruswa, dore ko bavuga ko hari n’igihe iza mu buryo butangaje.
Hari nk’aho bavuga ko abasifuzi usanga baragenewe icumbi muri buri mujyi w’u Rwanda, ndetse bajya no gusifura imodoka nziza ikaba irateguye, ikabavana ndetse ikabagarura I Kigali, byose bigizwemo uruhare n’amakipe aba ari kubafasha kubogama.
Ruswa rero ngo iramanuka ikaba yagera no kuri rutahizamu ukangurirwa kuba yatanga igitego, maze ikipe igakomeza, indi nayo igatakaza, ariko ku kagambane.
Ibi kandi, ngo bitizwa umurindi n’intego za nyirarureshwa amakipe aba yihaye.
Umusesenguzi wa Siporo atanga urugero yagize ati “tekereza nko guha umutoza inshingano yo gukora ku buryo ikipe itazamanuka, ahubwo izaguma mu cyiciro cya mbere. Iyo ntego irimo ubwenge bucye, kandi izana icyuho cya ruswa.”
Aha ngaha, asobanura ko iyo ikipe nk’iyo igeze ahantu ibona ko nta cyayimanura uko byamera kose, ishobora kugurisha umukino, ikitsindisha ku ikipe ikeneye amanota bikomeye, abarya amafaranga bakayarya.
Ese ubundi kuki tugeze ku munsi wa 28 abakeba batarisobanura?
Rayon Sports yanditse ibaruwa isaba ubushishozi bwa FERWAFA, kuko mukeba wayo akomeje kuyirya isataburenge, ruri hasi, ruri hejuru, ku buryo uzanyerera gato igikombe kizamuca mu myanya y’intoki.
Ikibazo gikomeye, ni ukumenya ngo amakipe y’abakeba, akomeye, afite abafana benshi, ubundi kuki atigaragaza ku buryo bufatika? Kuki aterekana ikinyuranyo?
Mu minsi yashize nibuka uburyo APR FC na Rayon Sports batsindiwe I Huye, muri weekend imwe, bakagaruka I Kigali bumiwe. Hari n’andi makipe yoroshye yagiye abavanaho amanota ku buryo butangaje none arimo ararebana ay’ingwe nka ba bana basangiye ubusa batabura kwitana ibisambo.
Muri ruhago y’u Rwanda rero, abasesenguzi bavuga ko mu Rwanda nta kipe igaragaza ikinyuranyo gikomeye mu mikinire. Bamwe bashobora kugira amikoro, abandi bagatungwa n’ubusabusa, ariko mu kibuga, ugasanga ba bandi baguwe neza nta bitangaza bakora, ahubwo bagashaka uko bashukashuka amakipe mato, bakayakuraho amanota.
Aha rero, ngo yaba ari yo mpamvu, amakipe yitwa ko akomeye mu Rwanda, iyo ageze mu marushanwa mpuzamahanga agaruka atarenze umutaru.
Urebye aho ibihe bigeze ubu, umuntu yabwira amakipe ubwayo iti “va ku giti dore umuntu”, maze akita ku mupira, akareka iby’amarozi na ruswa, agatoza abana b’u Rwanda. Ntibakwiye gukinisha imibare n’amafaranga, ahubwo bakwiye gukinisha amaguru. Ni umupira w’amaguru si umupira wa ruswa.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Umupira wo mu rwanda warapfuye p! Kubona hari amakipe agurisha umukino ngo nuko atazamanuka biragayitse pe !