Niba igikoni cy’ibitaro kizita ku batagira ingemu tugihaye ikaze
Uwashidikanya urukundo rw’abanyarwanda ku bari mu kaga, abatagira kivurira ndetse na kirengera, yajya mu bitaro, akabanza akabaza amasaha akwiye yaboneraho amakuru mpamo.
Ibitaro bitandukanye byo mu Rwanda, cyane cyane ibyoherezwaho abarwayi baturutse kure, bikunze kubonekamo amashyirahamwe n’abantu ku giti cyabo b’abagiraneza bakora ku mitima y’abarwayi n’abarwaza.
Aba bantu bakora mu bubiko bwabo, bagafata ku by’Imana yabahereye ubuntu, bagateka, cyangwa bagahaha ibibisi, bagashyira abarwayi badafite ubagaburira.
Bamwe ndetse bajya banakora umushinga wo kuzenguruka ahantu hahurira abantu benshi bakagenda basaba abo bahasanze, begeranya inkunga ngo bayigeze ku barwayi. Kuri aba bashaka inkunga yiyongera ku byo bafite, ubunyangamugayo babikorana si yo nkuru twagambiriye uyu munsi, turavuga abagiraneza bafasha abatifashije.
Amadini n’amatorero na yo akenshi usanga akora gahunda runaka, maze abayagize bakagena umunsi bazajya bagera ku barwayi, maze ‘bagakorera umugisha’ kuko ijambo basoma ribabwira ko ‘gutanga biruta guhabwa’.
Hari abashaka ko ‘icyo ukuboko kw’indyo gutanze ukw’i bumoso kutakimenya’, ariko ibyo byose ntacyo bitwaye, icy’ingenzi nuko bigera ku bakwiye kugirirwa neza.
Nuko rero, muri aba bagiraneza, hari abagize igitecyerezo kisumbuyeho, basanga byaba byiza kubaka igikoni mu bitaro, ya mafunguro agategurwa neza ajyanye n’ibyo umurwayi akeneye, kandi bikamugeraho bitakoze urugendo, ngo ahari aho bibe byagira n’ukundi byangirika.
Bagenzi! Iki gitecyerezo ni inyamibwa. Cyatangiranye n’umuryango Solid’Africa isanzwe igemurira abarwayi ku bitaro bitandatu byo mu Rwanda kuri bwa buryo busanzwe,aho ubu bageze ku mafunguro ibihumbi makumyabiri ku munsi, baha abarwayi n’abarwaza.
Solid’Africa rero, ubu yamaze gushyira mu bikorwa uwo mushinga w’icyitegererezo mu bitaro bikuru bya Kigali, CHUK, ahubatswe igikoni kizajya gitegura aya mafunguro, kikagaburira n’ubundi abasanzwe badafite ubushobozi.
Iki gikoni cyubatswe ku nkunga y’ibitaro bya CHUK, n’abandi bagiraneza bahuje umutima wo gufasha na Solid’Africa, umuryango watangiye ku buryo butangaje.
Ku mafunguro meza azajya atangwa ku buntu icyakora, haziyomgeraho n’andi meza azajya agurishwa ku bakozi n’abagana ibi bitaro, ku buryo byafasha Solid’Africa gukomeza gufasha ba bandi basanzwe bafite ku mutima ku buryo burambye.
Hari n’abandi banyarwanda bazungukira muri uyu mushinga, harimo abahinzi bazajya bagemura imyaka, bityo bizateze imbere igihugu kurushaho.
Uyu mushinga rero, uzakomeza no mu bindi bitaro binyuranye, ku ikubitiro ukazakomereza mu bitaro bya Remera-Rukoma, akarere ka Kamonyi, na Nyamata, akarere ka Bugesera bityo bityo.
Biramutse koko byemejwe ko ahari iki gikoni nta bindi biryo bizongera kuva hanze bigemurwa mu bitaro, yaba ari intambwe nziza, kuko inkunga iza utazi neza aho iri buturuke, n’ingano yayo.
Ibi kandi bizaba ari n’ihurizo rikomeye kuri iki gikoni kiyemeje kuko hazaba harimo akazi kenshi; mu gihe ku bitaro habaga hahuriye ibikoni byinshi by’abantu banyuranye bitanze, ubwo igikoni kimwe rukumbi bizagisaba gukora cyane.
Muri uku gukorana n’ibitaro kuri uru rwego, kandi nta washidikanya ko hazajya haba uburyo bwo gukora ibarura harebwa ba bandi bakwiye koko gufashwa.
Ibi bizasaba ko hakoreshwa uburyo bworoshye butagendera ku mahame n’ibimenyetso bishobora gutuma hari uwasigara inyuma. Twagiye tubona muri gahunda zisanzwe abantu bafashirizwamo abantu bashyirwa mu byiciro, ugasanga bikuruye impaka umwe avuga ati “ntimwampaye kandi nkennye, ahubwo mwahaye uriya kandi we akize.”
Aho rero ni ho hazasaba ubushishozi.
Abasanzwe bitanga na bo, bazashaka n’ubundi uburyo inkunga yabo yakomeza kugera ku barwayi mu buryo bundi ubwo ari bwo bwose. Icyakora hano, si ibyanjye kugena uko ahazaza ho gutanga ibyo kurya ku babikeneye kwa muganga hazamera, cyangwa uburyo ubugiraneza buzakorwa mu bihe biri imbere.
Abafite umutima mwiza bose bamenya uko bagera ku bababaye kandi uyu muco ushinze imizi mu Rwanda umu. Gusa, icyo tuvuga ni uko gufasha abakeneye ifunguro kwa muganga bakabona ibyo kurya ari inyamibwa, mu buryo bwose bwakumvikanwaho.
Erega wa murwayi utabona ingemu umuzaniye n’ibahasha yaba atabawe, dore ko hari n’ubwo usanga abo yasize ku rugo ari we wari ubagize, abacira inshuro, mbese bahabwa n’amaguru wa mugani. Iyo arwaye rero akaza mu bitaro, abasiga mu manegeka kurushaho.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
IKI NI IGIKORWA KIZA CYANE CYO KUBA LETA YATEKEREJE KU MAFUNGURO Y’ABARWAYI NDETSE N’ABARWAZA CYANGWA SE UNDI MUNTU URI KWA MUGANGA USHAKA GUFUNGURA.
ABANTU AMATA N’AMANDAZI BIRI HARYA KU MAREMBO NIBYO BYABATSIRIKAGA INZARA BYA MBUZE UKO NGIRA,NONE IGISUBIZO KIRAMBYE CYABONETSE.
HARAKABAHO LETA Y’UBUMWE BW’ABANYARWANDA.